Florida Mukarugambwa yari intwali!

Niba hari abagore b’intwari mu Rwanda, uyu yari mu ba mbere. Ni we mugore nabonye utajya atinya aho rukomeye. Uretse umugabo we (Ntakirutinka) yasuye muri gereza kuva yayinjira mo kugeza ayisohotse mo (imyaka 10), yakurikijeho na Mushayidi, kuva agifungiwe muri 1930, amukurikirana n’i Mpanga.

Ubu butwari bugira bacye. Ndibuka na none uyu nyakwigendera, ubwo muri 2001, abicanyi ba Kagame bicaga uwitwa Gratien Munyarubuga wari utuye mu Muhima, bamutsinze ku Gishushu, aho bamutegetse guhagarika tagisi yari abatwayemo, kugirango babone uko bamuvunderezaho amasasu. Mu bagore b’intwari baherekeje umurambo wa Munyarubuga, nyakwigendera Florida yari abarimo, ndetse avuga ijambo rikomeye ryamaganaga abo bicanyi.

Ndibutsa ko Munyarubuga yari mu ba mbere bashinze ishyaka Ubuyanja rya Pasteur Bizimungu na Charles Ntakirutinka.

Ugutinyuka kwe mu kwerekana ko n’ubwo Munyarubuga apfuye bitavuga ko abo bari bashinganye ishyaka batazakomeza urugamba, si ibya bose, cyane cyane mu bagore.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

ntakirutinka

Amiel Nkuliza