FPR: Agatsiko karya ntigahage na Guverinoma y’umurimbo.

Haramutse habayeho igihugu kitagira  ibibazo, icyo gihugu wakibwirwa n’uko kitagira guverinoma. Kuva mu nzego zo hasi kugera hejuru ubuyobozi bwiza bushishikazwa   no gushakira ibisubizo ibibazo by’ingorabahizi byibasiye abo buyobora.  Inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugukora ibishoboka byose birimo: gukoranyiriza hamwe  abashakashasti, impuguke n’inzobere mu nzego zinyuranye kugira ngo zicare zisuzume amavu n’amavuko y’ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kubikemura no gukumira ingaruka mbi zabyo mu maguru mashya. Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda muri iyi myaka ishije bazi neza ko ubushomeri ari kimwe mu bibazo biteye inkeke bizahaje cyane cyane urubyiruko kandi gikomeje kwiyongera.

Ku kibazo cy’ubushomeri guverinoma y’Inkotanyi isa n’iri kuvunira ibiti mu matwi ubundi ikambara amataratara y’izuba ikihandagaza ikajya imbere y’u Rwanda rw’ejo ruhangaye n’inzara iti ‘niba mudafite akazi ni MWHANGIRE IMIRIMO’. Ariko Mana!? Ibi ntaho bitaniye na wa Mwamikazi w’abafaransa babwiye bati nyakubahwa abaturage barashonje nta   umugati bafite, undi nawe arabasubiza ati : “Niba nta mugati bafite ni mubahe brioches”.!!!

Mu buhanzi bwa ma Slogan apfunyiste ubusa rwose FPR ni indashyikirwa. None se waba wifitemo ubushobozi bwo kwihangira umurimo ukiyicisha ubushomeri? Iyo ushishoje usanga iyi mvugo y’icyaduka ya FPR ikubiyemo ubushinyaguzi ndetse no kwihenura gukabije. Muri iyi mvugo birumvikana rwose ko FPR nta mwanya ifite wo guta ku bibazo bya rubanda ahubwo ko bene byo bagomba kubyikemurira. None se iyi guverinoma ya FPR niba itabereyeho   guhangana  n’ikibazo nk’iki gikomereye cyane abo iyobora, ibereyeho nde? Biragaragara ko hari ikindi kiyishishikaje. Ndetse biragaraga ko impamvu guverinoma ya Kagame idashyira ingufu mu gushakira umuti byinshi mu bibazo by’abaturage ari uko akenshi imikorere yayo ariyo nyirabayazana w’ibyo bibazo.

Uruhare rwa FPR mu kibazo cy’ubushomeri bwugarije abaturarwanda

FPR ikimara gufata ubutegesti muri 1994 bimwe  bikorwa bidasobanuste  byayiranze habayeho kwihutira kugurisha ibyinshi mu byahoze ari ibigo bya Leta. Ibyo bigo byagurishijwe ku bitwaga ko bikorera ku giti cyabo. Ku bahanga mu mikorere y’igihugu ibyo bivuga ko ubushobozi bwa leta bwo guhanga imirimo ikoresheje ibyo bigo byayo icyo gihe bwagabiwe abikorera ku giti cyabo.  Cyane cyane ariko icyari gitangaje ni uburyo ibyo bigo byagiye bigurishwa ku giciro cyo hasi cyane ugereranije n’igiciro nyakuri, ku buryo ubyise kubohoza utaba utandukiye cyane. Abenshi bibajije byinshi kuri iyo mikorere ya FPR. Igisubizo cyaje nyuma aho umwuga w’ubucuruzi wa FPR ugiye  ahagaragara  hamwe n’ivuka rya societe y’agatsiko ka FPR yiswe Crystal Ventures. Byinshi muri ibyo bigo byahoze ari ibya leta ( mbese ibya abanyarwanda bose) ubu bifitanye isano ya hafi cyane na Crystal Ventures. Iyi societe kuyitandukanya na guverinoma ya FPR biragoye kuko banyira yo ari nabo bagize guverinoma. Mu by’ukuri iyi Crystal Ventures ntawatinya ku yigereranya n’ikirondwe cya guverinoma uretse ko cyo cyakuze kugeza  n’ubwo kiruta inka, akaba ari na yo mpanvu nta handi ku isi wakumva ishyaka riyobora igihugu rikanakirusha umutungo.

Ubundi muri rusange Igice cyitwa classe moyenne cyangwa middle class, (tugereranije mu rurimi rwacu twavuga  igice cy’abaturage bafite ubushobozi buciriritse), kigizwe n’abakozi ba leta. Bimwe mu bihugu bifatwa ubu nk’ibyateye imbere, mu mateka yabyo habayeho  ko guverinoma  zagombye guhanga imirimo kugira ngo zihe akazi abaturage benshi mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo. Birazwi kandi ko guhabwa akazi muri leta bisaba gukurikiza amategeko yumvikanyweho na bose, ibyo bigafasha mu kurwanya ikimenyane no guha amahirwe uwariwe wese wigaragaje ho ubushobosi. Ku bikorera ku giti cyabo bo, gutanga akazi ku kimenyane si ikibazo nta na gitangira ihari.

Niba rero Crytal Ventures ikize kurusha guverinoma kandi byose bigizwe n’agatsiko kamwe, birumvikana ko hari ahashyizwe byinshi kurusha ahandi. Aho hashyirwa byinshi rero (Crystal Ventures, ama enterprises yigenga y’agatsiko, ingirwa ONG z’agatsiko, ibigo byahoze ari ibya leta bigatwarwa n’agatsiko,…) ni naho  hahandi hakorwa n’abantu bakeya cyane baba barize bitabagoye  kandi bakabona akazi bitabagoye. Nyamara abahanze amaso ahashyirwa bicye (buruse zo kwiga ku batishoboye, ibigo by’ubucuruzi by’abadakorera agatsiko, amashuri adashamikiye ku gatsiko,…) ni nabo biga bibagora kuko ya guverinoma yakagombye kubunganira nta bushake ihashyira.  Abo bagenewe  bicye n’iyo bakwiga bakarangiza, amahirwe yabo yo kubona akazi muri iyo guverinoma ni make kuko bahezwa ari benshi  kandi kuri bo amahirwe yo kubona akazi muri business za FPR yo zero.

Umwanzuro

Mwihangire imirimo’ ya FPR iteye inkeke kurusha na ya article 15 ya Mobutu wa Zaire. Nibura muri article 15 yari ihishe amizero (espoir) ko uwarusha abandi umwete  yashoboraga kuzamuka hejuru mu cyiciro.  Mwihangire imiromo y’agatsiko yo nta mizero. Ariko uzi kubaho nta mizero? Mu Rwanda rwa FPR ugize igitekerezo kiguhangira umurimo ndetse benshi bakaba bakuzamukiraho, uwo umunsi icyama kibimenye kirara kikugabye ho igitero kikagucuza ibyo waruhiye ukaba wanahasiga ubuzima. Niyo mpamvu n’ufite igitekerezo cyo kwihangira imirimo akenshi ahitamo kubikorera hanze y igihugu.

Umuti w’ ikibazo cy’ubushomeri uri mbere na mbere mu gusubiza guverinoma ububasha bwo guha akazi abaturage benshi bashoboka ubundi hakagabanywa ubusumbane no mu kugena imishahara. Gusa rero bimaze kugaragara ko agatsiko ka FPR kubakiye ku kinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu katitaye ku baturage cyane cyane urubyiruko rw’abashomeri. Niyo mpamvu igihe kigeze ngo abaturage bahaguruke maze tuvudukane aka gatsiko, ibyo kikubiye tubisaranganye rubanda.

Muhorane Ishema  mu kuri no mu gusaranganya.

nadine-claire-kasinge

Nadine C. kasinge.