FPR igihugu cy’u Rwanda yakigabije abanyamahanga: Anastase Gasana

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Leta mbi ya FPR igihugu cy’u Rwanda yakigabije abanyamahanga, abenegihugu bacyo nta jambo nta gaciro bakigifitemo uretse abanyagatsiko ka FPR gafata ibyemezo buri gihe bipfuye nka biriya byo kujya gushaka abimukira bo kuza gutuza mu Rwanda birengagije ko hari impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri hanze zikeneye gutaha mu gihugu cyazo kavukire.

Igihugu FPR yakigize icya (1) abafumbira bakomoka muri Uganda(2) abahima bakomoka muri Uganda ( 3) Tutsi congolais( ni ko biyita ubwabo) (4) Tutsi burundais FPR yashutse ngo iwabo hagiye kuba genocide Tutsi ni baze mu Rda, (5) Tutsi ougandais( batari abahima), (6) abamassai bo muri Kenya na Tanzaniya ubu bafite uburenganzira bonyine bwo kuba abazunguzayi mu Rda, (7) abimukira hamites nilotiques bo muri Erytrea, Ethiopia, Samalia na Sudan y’Epfo.

Aba bose nitumara gukura FPR ku buyobozi bw’u Rwanda tuzasobanurira ibihugu byabo politiki mbisha y’ivanguramoko n’itotezabwoko bw’abahutu ya FPR yari yihishe inyuma y’ukuzanwa kwabo gutura mu Rwanda maze ubundi mu mahoro tubasubize ibihugu byabo kavukire. Ishyaka DRP-ABASANGIZI ni uko tubibona.

Dr Anastase Gasana

Perezida w’Ishyaka DRP-ABASANGIZI