FPR IGIYE GUSHOZA INTAMBARA MEDIATIQUE IKOMEYE: TWITEGURE KUYIRWANA.

Nta munyarwanda n’umwe nzi uhakana ko abatutsi bakorewe Jenocide (nubwo bamwe mu bajijukiwe muby’amategeko bahitamo kubyita ubwicanyi ndengakamere, aho kubyita jenocide) muri 1994. Icyo duhakana n’ukuvuga ko jenocide yakorewe abatutsi gusa, kandi n’abahutu barayikorewe. Icyo duharanira ni ukuri kubyabaye mu Rwanda, n’ubutabera ku banyarwanda bose. (Mbanjirije kuri iyi nteruro kugira ngo hatagira abanyitirira ko mpakana jenocide yakorewe abatutsi!)

Ikinyamakuru Igihe cyatumenyesheje ko: “ U Rwanda rwashatse impuguke mu bushakashatsi bwimbitse ku bapfobereza Jenoside mu mahanga” (1)

Ukuri gutangiye kugaragara no kwemezwa n’ibinyamakuru bikome.Ukuri ngo kuzashira kumenyekane. Icyo gihe kirageze. Kandi ngo ukuri kunyura mw iziko ntigushye. Dore impanvu ukuri kuri jenoside yakorewe abanyarwanda yatesheje FPR umutwe:

  1. FPR ivuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe abatutsi. Ariko ukuri nuko Jenoside yakorewe abatutsi n’abahutu.
  2. FPR ivuga ko hapfuye abatutsi basaga mirioni imwe (+ 1,000,000), ukuri nuko muri iyo mirioni imwe, umubare mwinshi wapfuye ari uw’abahutu, kubera ko jenocide iba mu 1994, mu Rwanda hose hari hatuye Abatutsi babarirwa hagati ya 500,000 na 600,000. Ikibazo kikaba ariki: abo bahutu bishwe n ande? Inzibutso z’abo bahutu zo ziri he?
  3. FPR ivuga ko mu rw ibutso rwo ku Gisozi harimo imirambo y’abatutsi ibihumbi magana abiri mirongo itanu n’icyenda (259,000) (2). Uwo mubare uva he igihe umujyi wa Kigali wose warutuwe n’abaturage 250,000 gusa?
  4. FPR ivuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abaheza nguni b’abahutu; mugihe ibimenyetso bitangiye gushyirwa ahagaragara bigaragaza ko yahanuwe n’abasirikare ba FPR. Guhanurwa kw’indege kukaba kwarabaye nko gusuka umuriro kuri Peterori, y’ubwicanyi interahamwe na FPR Inkotanyi bari baratangiye gukorera abanyarwanda na mbere yaho.

Makuza Bernard, uyobora inteko ya Senat y’u Rwanda,  avuga ko: “ikibazo cy’abantu bafite ingengabitekerezo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi giteye inkeke, kuko nubwo babikorera muri ayo mahanga imbuto z’ibikorwa byabo zigira ingaruka mbi ku baturage bari imbere mu gihugu”

Makuza akomeza avuga ko impuguke Leta y’u Rwanda yashatse kandi igiye kwifashisha: “zifite ubushobozi n’ubunararibonye bijyanye no gucukumbura ibijyanye n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside ku buryo ubu bushakashatsi bwitezwemo umusaruro ufatika.”

Ibyo abanyabwenge nyabo bita isesengura, nibyo Leta ya FPR yita gupfobya Jenocide. Abafite amatwi yunva ni mwunve n’abafite ibitekerezo bisesengura ni mwitegure mukenyere kuko intambara y’abacu twabuze, FPR yayigejeje mu rwego rw’impuguke n’abashakashatsi. Ndizera ko itazashaka babanyabwenge 38 basinye ibarwa bamagana ifilimi ya BBC. Urwo babonye muza rubabaze. Nta numwe wigeze wigaragaza ngo yemere ko yiteguye kuza mukiganiro bwirwaruhame asobanura ibyo banditse!

Kuki Leta ya FPR ihangayikishijwe cyane n’ukuri kuri Jenocide yakorewe abanyarwanda? Impanvu ni nyinshi:

  • Imyaka ibaye makumyabiri ariyo turufu bagenderaho;batera imbabazi gusa (en se considerant seuls (les tutsi) comme victimes et décidant que les autres (les hutus) n’ont pas le droit de pleurer les leurs), aho kugira ngo, ukuri kugaragare, kube intandaro y’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
  • Niyo ntwaro bakomeje gukoresha, batoteza abantu, cyane cyane abahutu,  babafungira ubusa ngo bafite ingengabitekerezo, ngo bapfobeje jenocide, kubera ko bavuze icyo batekereza.
  • Niyo ntwaro bakomeje gukoresha, b’imiriya (humilier) abahutu, bashaka kubunvisha ko aribo bicanyi bonyine, ko icyo cyaha bagomba kucyikorera bo n’urubyaro ruzabakomokaho. Ibyo bigatuma bagomba guhora bagenda bubitse imitwe mu Rwanda rwababyaye. Ibyo bigatuma bahora bumva ko atari abanyarwanda kimwe n’abandi. Ibyo kandi bikaba bihabanye na “ndumunyarwanda” bahora bigisha.
  • Niyo ntwaro bakoresheje yo kugira ngo babonere umwana w’umututsi imfashanyo mu mashuri aho ava akagera, kabone n’ubwo yaba atari impfubyi. Kandi ibyo byazanye amacakubiri kuko batigeze bemera ko hari impfumbyi z’abahutu zabayeho ngo nazo zifashwe.

Igihe kirageze, cyangwa cyararengeranye kugira ngo abanyarwanda babwizanye ukuri kubyababayeho. Abasabana imbabazi bazisabane, twubake urwanda rushya rushyingiye ku kuri, kubutabera kuri bose no kubwubahane.

Jotham Rwamiheto

Montréal, Canada

Impirimbanyi ya demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo

____________________

Ibyunganira inyandiko

  1. Igihe: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashatse-impuguke-mu
  2. Urwibutso rwa Gisozi by RBA : http://rba.co.rw/urwibutso-rwa-gisozi-rwujuje