FPR ikomeje kwitwaza amatora ngo isahure abaturage!

Ibi bintu ndabona birenze pe!Harimo agatubutse nubwo bisiga imiborogo ariko “ikubise iba ijyanye” Kuko uwakoze imibare yibizavamo ntiyishinze ibibazo bya buri muntu.

Ubu niba buri murenge wo mu Rwanda ugomba nibura gutanga miriyoni enye (4.000.000 frws) nkuko bimeze kuri uyu murenge wo mu cyaro cya Muhanga bivuze ko ukubye n’imirenge 416 igize igihugu ubwo FPR izasarura muri rubanda miliyari 16,6.(16.600.000.000 frws).

Aha ndabona iyo akarere kamaze gutegeka umurenge runaka ayo ugomba kuzana ubwo umurenge nawo uhinga ubudehe mu bawutuye maze buri mudugudu, buri kigo cy’ishuri, buri centre de santé, buri mucuruzi ..bagategekwa amafaranga ntarengwa utayatanze akaba aziko iminsi ye yaba…..!

Ubu mu mugi ho ntabwo bavuga ngo umurenge waho uratanga miliyoni 4 gusa ho buriya hari n’igihe bashobora no kuwutegeka gutanga arenze cyane!

Aha sinavuze abacuruzi bakomeye, ingaga, ONG, Amadini, amashyirahamwe, ibimina…Hari n’uwo twaganiye ejo arambwira ati ko jyewe nayatanze ahantu hatatu se ! Nti kagire inkuru he nahe? Ati” ku karere banciye ibihumbi (500.000frw) umurenge ntuyemo banca magana ibiri (200.000 frws) mu mudugudu naho banca ibihumbi mirongo 30!

Komisiyo y’amatora mu ijwi rya leta yavuze ko izakoresha miliyali zegera gato esheshatu, none mu tubare mfashe duke cyane FPR igomba gusarura akayabo hafi miliyari 17! (aya ni ayo umuntu agenekereje yakwita le minimum possible na cyane ko n’ubundi uyu ni umusanzu udasanzwe iyo basanzwe baka ku ngufu buri muturage n’ubundi yo irakomeje!

Kandi imibare yanjye isa niyavuze ko imirenge yose igize u Rwanda ari ibyaro kandi sibyo kandi buri murenge wagiye utegekwa ayo ugomba gutanga hakurikijwe aho umurenge uherereye ariko uriya nafashe ni umwe mu mirenge yo mu cyaro cya hererabandi (igiturage kibisi)

Yewe harya ngo FPR ikora ubucuruzi? Yewe ni mu giheee!

Muranyihanganira hariya nasibye nifuje kurindira umutekano abaturage badahwema kutugana batubwira ingorane bahuye nazo.

Boniface Twagilimana