FPR imaze imyaka 21 yica igakiza!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 013 /PSIMB/2015

IMYAKA 21 FPR IMAZE YICA IGAKIZA

Rishingiye ku ngorane ziri mu Rwanda muri iki gihe zishingiye cyane cyane ku bukene n’ubutindi bikomeje kuzonga imbaga nyamwishi y’Abanyarwanda; Rigarutse kandi ku mutekano ukomeje kubura mu Rwanda aho Abanyarwanda bahunga, bafungwa,bagashimutwa abandi bakicwa; Rimaze kubona ko Leta iyobowe na FPR yamaramaje mu gufunga urubuga rwa Politiki aho kunenga FPR byamaze kuba neza sakirirego; Rimaze kubona kandi ko Leta ya Kigali imaze gushyirwa mu kato n’amahanga uhereye ku bihugu by’abaturanyi ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga,Abanyarwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere: Imyaka makumyabiri n’umwe FPR iri ku butegetsi yaranzwe n’ubukene n’ubutindi bikomeje kugariza Abanyarwanda aho ibyiza n’iterambere Intore za FPR zikomeje kurata byikubiwe n’abantu bake bashobora kwigerera ibukuru.Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR ndetse n’amahanga yahumye amaso ntacyo bagomba kwishimira kuko iterambere ridasangiwe riba riganisha igihugu mu nyenga

Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamya rikomeje ko kuva FPR yafata igihugu yanize urubuga rwa politike bidasubirwaho aho ikomeje kuburizamo ubwisanzure mukungurana ibitekerezo binyuranye n’ugushaka kwayo,aha niho twakwibutsa igikorwa kigayitse yakoze ibangamira igikorwa cy’amashyaka PDP-Imanzi,FDU-Inkingi na PS Imberakuri cyo guhura bakamurikira abanyarwanda kumugaragaro ihuriro bashinze ryo kubajya imbere muguharanira demokarasi mu Rwanda cyaburijwemo ku yambere Nyakanga 2015

Ingingo ya 3 :Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kandi n’ubwo muri iyi myaka 21 Abanyarwanda bagumye ku nkeke mu gihugu na Politike y’ububanyi n’amahanga idahagaze neza kuko iramutse imeze neza nta mpamvu ibihugu byo mu Karere ndetse n’amahanga byakomeza gushyira mu kato u Rwanda no kwanga Umunyarwanda aho ari hose nk’uko bikomeje kugaraga mu bihugu binyuranye,ibi byose bikaba bitera abanyarwanda igihombo giturutse kubutegetsi bwananiwe kubahiriza inshingana zabwo.

Ingingo ya 4: Imyaka makumyabiri n’umwe irashize Ishyaka FPR ryabaye byose, ryica rigakiza,ritanga umucyo rigatanga imvura,ritera rikiyikiriza ,rinywera ku nkongoro ya Dede, ryaragize u Rwanda Ubwami bw’Ubwidishyi,,rihungisha ,rifunga,ririgisa,ryica abanyapolitiki n’abandi bose bashatse kunenga FPR. Abanenga FPR bahuye n’izo ngorane ni benshi nka RUSANGWA SIBOMANA Aimable wari Umunyamabanga wihariye wa Prezida Fondateri wa PS Imberakuri warigishijwe, RWISEREKA André KAGWA; Visi Prezida wa Green Party wishwe aciwe umutwe, Dr NIYITEGEKA Théoneste ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamaza kuba Umukuru w’u Rwanda mu mwaka 2003, Mme INGABIRE Victoire; Prezida wa FDU INKINGI ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamamaza kuba Umukuru w’Igihugu,mu mwaka 2010,Me NTAGANDA Bernard ; Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI wafunzwe imyaka 4 kubera ko yashatse kwiyamamaza kuba Umukuru w’u RWANDA mu 2010, MUSHAYIDI Déo ;Prezida wa PDP IMANZI wakatiwe burundu kubera kunenga bikomeye FPR, RUGAMBAGE Jean Léonard ; umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI wishwe arashwe kubera kwandika inkuru zinenga FPR na Leta iyoboye, Eric NSHIMYUMUREMYI umuyobozi wa PS Imberakuri mu Karere ka kicukiro uheze mu buruko nyuma yo kuraswa mu gatuza avuye kwitabira urubanza rw’Umuyobozi wa FDU- Inkingi,Icyitonderwa Jean Baptiste n’abandi tutarondoye tutibagiwe kandi abahejejwe ishyanga kubera kwamagana FPR.

Ingingo ya 5 : Mu myaka makumyabiri n’umwe iri ku butegetsi yafashe ku ruhembe rw’umuheto nyuma y’intambara yamennye amaraso menshi y’inzira karengane; Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR n’abayishyigikiye bakagombye kugira ipfunywe n’ikimwaro mu kwizihiza imyaka 21 iri ku butegetsi kuko nta kwibohoreza mu maraso .Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga ko kwibohoza nyakuri ari ibinyuze mu nzira ya demokarasi aho guca mu nzira y’ubusamo y’amasasu bityo uyu munsi kuri FPR ikaba yakagombye kwicara igatekereza neza uko yakwicarana n’abatavugarumwe nayo bakigira hamwe uko bakubaka u Rwanda mu rukundo ruzira imbereka kuko intambara itera inzika n’inzigo.

Ingingo ya 6 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje amahanga kudakomeza kurebera FPR kuko ibikorwa byayo bifitanye isano muzi n’ibikorwa byabaye mbere ya genocide muri 1994. Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga ingaruka z’ibyo bikorwa bishobora byanze bikunze gusubiza u Rwanda mu kaga.Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Bikorewe i Kigali kuwa 4 Nyakanga 2015

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS Imberakuri

MWIZERWA Sylver (sé)