FPR Inkotanyi ikomeje kuyobora amashyirahamwe y’ imikino mu Rwanda.

Nzamwita Vincent De Gaulle uretse kuzambya umupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Tumaze kumenyera ko mu Rwanda hashyirwaho amatora y’agakingirizo y’abazahagararira amashyirahamwe ya sport atandukanye mu Rwanda, aho usanga uwiyamamaje adakenewe banakuramo kandidature ye, utowe nk’uko babeshya ko aba yatowe n’abanyamuryango nawe hakagenderwa ku kuba hari aho ahuriye na FPR inkotanyi cyangwa akaba afitanye ubucuti bwa hafi n’umufasha wa Perezida Kagame Paul cyangwa undi muntu w’igikomerezwa mu butegetsi.

Aha reka duhere no muri komite olempike nabo bashyirwaho hagendeye uko bazahuza n’abo bapereziida b’ama federasiyo atandukanye. Ibi bibaha ingufu mu kwiba no gukoresha nabi umutungo w’abanyarwanda kandi ubwo hari na bamwe mu banyarwanda bwaki yicira mu byaro. Bene abo bari kw’ibere banagenda mu mamodoka ahenze ava mu mitungo yabo y’igihugu yagombye gufasha abababaye.

Uyu munsi twabahitiyemo kubereka imikorere idahwitse na bamwe mu banyereza umutungo w’abanyarwanda, duhere mu mikino 2, ariyo umupira w’amaguru, ndetse n’umupira wa Rugby mu Rwanda. Impanvu nta yindi y’uko twibanze kuri iyi mikino 2, ahubwo n’uko aya mashyirahamwe y’imikino yombi afite gahunda yo gushyiraho abayobozi b’aya mafederasiyo.

Nko mu mupira w’amaguru ho ngo baratoye, gusa kubera ko mubo bagombaga gutora hatarimo uwo FPR yifuza na Rwemarika watowe ari kujya kurega ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri FIIFA, ngo ibe yamurenganura n’ubwo kugeza ubu FIFA yavuze ko izamufasha ariko itakwinjira cyane mgo ihangane na FPR.

Si ibi gusa ”Ese kuba U Rwanda dukunda gutsindwa cyane no kuba mu marushanwa tutarenga umutaru ni uko twabuze Abakinnyi?” igisubizo ni OYA kuko no mu gutoranya ikipe y’igihugu habanza hagakorwa isesengurwa ku mukinnyi n’umuryango akomokamo. Icyambere wa wundi udafite umuryango akomokamo cyangwa umunyabubasha umuvugirs nta n’ubwo aba yarageze iyo yose. Urugero: uzarebe akademi ya APR FC uzasanga abana bayikinamo ari bene general, coronel, cyangwa bafite ibyo bapfana n’abo ba nyakubahwa.

Si ibi gusa uzagenzure abaherekeza ikipe y’u Rwanda igiye gukina ni Abageneral, abasirikare bakomeye, cyangwa umuntu runanka woherejwe na FPR.

Tujye mu mukino wa Rugby, aha naho hagaragara amanyanga adasanzwe n’ubwo ari umukino utazwi neza mu Rwanda. Tuwuvuzeho kugirango dutegure Abanyarwanda uko amatora azagenda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 kuko aribwo bazatora.

Uyu mukino usanga abari mu buyobozi bw’ishyirahamwe ryawo batarenga 3 kandi nabwo hari aho bahuriye na FPR, cyangwa baraciye mu gisirikare, aha twatanga urugero nk’umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe KAMANDA Tharcisse, uyu yari umupolisi mukuru nyuma arabihagarika. Ibi bimuha ingufu nyinshi zo gukora amanyanga we na bagenzi be yo kurya na twa dufaranga duke twinjira muri uyu mukino.

Amakuru dukesha bamwe bakiniye iyi kipe y’igihugu ya Rugby ni uko n’iyo bagiye hanze utaziranye n’uyu Kamanda hari amafaranga umugenera kugirango ufate Rutemikirere nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Hakanakekwa ko umutoza wayo bakunda kuzana ngo atoze kenshi baba bagaragaza ko ahembwa miliyoni 3 ku kwezi kandi ahubwo batamuhemba, bakamucumbikira, bakanamugaburira, ahubwo bakamuha Agahimbazamusyi k’ibihumbi 500.000 ku kwezi.

Ibi byagarutsweho kugira ngo Abanyarwandi bitegure abazayobora iyi mikino 2 mu Rwanda. Nk’ubu muri Rugby ubuyobozi buriho burangajwe imbere na Perezida Alex, n’umunyamabanga we mu byo bari baremereye Abanyarwanda harimo stade izajya yakira uyu mukino, kugirana imikoranira myiza n’Abanyamakuru, kuwuteza imbere n’ibindi… ariko nta na kimwe cyagezweho (Gusa nibo uzongera ugasanga ngo batowe!) n’ikimenyimenyi uyu mukino wavuzwe kuri Radio kangahe muyaka 4 ishyize? Wakwibaza ese koko batorwa n’abanyamuryango, ndavuga abayobozi b’amakipe yose akina shampiyona?

ikigereranyo kigaragaza ko inshuro umukino wa Rugby wavuzwe muri iyo myaka zitarenga inshyuro 80 ku maradiyo yose aba mu gihugu, ubwo abazi imibare ukube n’iminsi igize umwaka, wongere ukube n’imyaka 4 hanyuma ushyire ku ijanisha urasanga ari hasi cyane. Ibi ni bimwe dukesha ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitandukanye.

Reka dusoreze muri siporo muri Rusange mu Rwanda tujye mu bigo by’amashuri, ariko tuvuge muri za kaminuza gusa.

Ubundi iyo kaminuza ifite ikipe ikina muri shampiyona haba shampiyona y’ikiciro cya mbere, cyangwa icya kabiri, nabwo usanga abakina muri ayo makipe ari abana ba se ari Abantu bakomeye cyangwa bava mu miryango ikomeye inifashije, bitaba ibyo undi uyakinamo hakaba hari uburyo yakoreshyeje bundi bw’amayeri kuko akenshi abakina muri ayo makipe baba bishyurirwa amacumbi kimwe n’ibijyanye no kurya (restauration). Ibi bituma hakorwa amanyanga menshi arimo ruswa n’ikimenyane tudasize n’icyenewabo ku buryo umukinnyi ashobora gushyirwa mw’ikipe ya Kaminuza runaka nyamara umurusha ubuhanga mu gukina agasigara!