FPR inkotanyi niryo shyaka rya politiki rikize kw’isi ukurikije uko u Rwanda rungana: Financial Times

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange.

The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy’ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu.

Ibigo by’ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw’amabuye n’amategura, amaduka acuruza ikawa mu mijyi ya Kigali, Boston,London, Washington na New York, uruganda rw’ibicuruzwa bituruka ku buhinzi n’ubworozi -Inyange- n’ikigo cy’ubwubatsi.

Icyo kigo cy’ishoramari cya RPF gifite abakozi ibihumbi birindwi, ku buryo aricyo cya kabiri mu Rwanda mu gutanga akazi nyuma ya leta.

The Financial Times iravuga ko Crystal Ventures yakomeje kunguka ku buryo yanaguze n’indege zihenda ebyiri zikodeshwa na Perezida Kagame.

Icyo kinyamakuru kiravuga ko abacuruzi bo mu Rwanda binubira uko FPR yigaruriye ubucuruzi bukomeye ku buryo no mu gatanga amasoko habamo ikimenyane.

Urugero rutangwa n’iki kinyamakuru n’ikigo kigenga cya INTERSEC gishinzwe umutekano, ngo nicyo cyonyine gifite abakozi bafite uburenganzira bo kwitwaza intwaro.

Ariko avugana na Financial Times, umuyobozi wa Crystal Ventures, Nshuti Manasse, arabihakana, akavuga ko bakora ubucuruzi iyo babonye ko nta bandi bashoramari bahari.

BBC Gahuza-Miryango

1 COMMENT

Comments are closed.