FPR mu gusahurira mu nduru yitwaje inkongi z’umuriro!

    Kuva aho inkongi z’umuriro zimariye kuba icyorezo muri iyi minsi, hari benshi bibaza ibyihishe inyuma y’izi nkongi, ariko n’ubwo ntawe twatunga agatoki nta bimenyetso bifatika, biragaragara ko leta ya FPR igiye kwitwaza iyi muriro ngo isahurire mu nduru dore ko no kumenya igitera izi nkongi birimo gukekeranya aho bamwe bavuga amashanyarazi, uburangare, inyubako zishaje, kutagira ibikoresho bizimya umuriro utarakomera, ubugizi bwa nabi b’ibindi…

    Tariki ya 4 Kanama, Gereza ya Muhanga yafashwe n’umurimo bitunguranye,  tariki ya 7 Nyakanga, hafatwa iya Rubavu ndetse bamwe mu bari bafungiwemo bahasiga ubuzima. Hakurikiyeho i Kigali, aho mu minsi mike gusa hamaze gushya ahantu hane : Inzu z’ubucuruzi muri Quartier Matheus, igaraji ry’imodoka mu Gasyata, inganda ebyiri zisya ibigori  mu Gishanga (Quartier Industriel), ndetse n’inzu iri Nyabugogo yahiye ku wa 15 Nyakanga. Twakongeraho umuriro watwitse ngo ibishingwe inyuma y’uruganda rukora amazi n’umutobe i Nyamata, ho ariko ngo bashoboye kuwuzimya utarafata amazu ndetse bafata n’abana ngo bato bashyize igishirira muri ibyo bishingwe bikinira!

    Tugarutse ku bijyanye n’imyitwarire y’abayobozi muri iki kibazo yakwibaza niba ya ngeso ya FPR yo gushaka gukura ifaranga mu kintu cyose itagiye guhita iza muri iki kibazo.

    Muti gute? Duhereye ku mazu yahiye yo muri Quartier Matheus, amagambo yatangajwe na Ministre ushinzwe ibiza Madame Serafina Mukantabana yakwibazwaho aho yagize ati:

    “Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n’ahandi hose hakirangwa amazu nk’ariya.”  

    “By’umwihariko muri Quartier Matheus, urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda.”

    Ntawanze iterambere ariko iyo ufashe aya magambo ukayahuza n’uko hari inyubako nyinshi za FPR mu mujyi zabuze abazikodesha, wakubitiraho ko ba nyiri amazu yo muri Matheus ari abantu ba kera mu Rwanda ndetse bamwe tukaba twavuga ko batishimiwe na FPR. Umuntu adakabije ngo akeke FPR muri izi nkongi zo muri Matheus yavuga ko izi nkongi zigiye kugirwa urwitwazo na FPR ngo ishobore gusenya Matheus ndetse n’andi mazu ashaje mu mujyi bityo amazu ya FPR abone abayakodesha ndetse FPR ibonereho no kwirukana bamwe mu bucuruzi bwo mu mujyi ibwiharire ndetse inagurishe ibibanza imaze guha ba nyiri amazu intica ntikize!

    Ubu ngo nyuma y’izi nkongi z’umuriro itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no gucukumbura impamvu zose zishobora kuba zateza iki kibazo. Ni mu nama yabahuje kuri uyu wa 15 Nyakanga iyobowe n’umukuru wa Polisi y’u Rwanda, MININFRA ikaba yaje muri iri tsinda rigomba gukurikirana iki kibazo kubera ko biri mu nshingano zayo.

    Nyuma y’iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, ibyarivuyemo bizashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, abashinzwe iby’ibikorwa remezo, abashinzwe umutekano wo gushyira ibikoresho by’amashanyarazi mu nzu ndetse n’abashinzwe imyubakire mu gihugu.

    Mu buryo bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza mu Rwanda izindi Kizimyamoto 6 bitarenze mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’izindi 10 ziteganyijwe kuzazanwa mu ntangiro z’umwaka utaha. Ibigo bishinzwe guhugura no gutanga serivisi, ba nyiri amazu, abashinzwe gucunga umutekano bigenga mu kurwanya inkongi no kuzicunga, abakangurambaga ku bijyanye no kurwanya Ibiza, ibyorezo n’inkongi ndetse no kurwanya abanyabyaha muri Rusange barashishikarizwa guhaguruka bagatanga umusanzu mu gushaka umuti w’iki kibazo gikomeje gufata indi sura.

    Mu byatangajwe na Ministre w’ibiza na none ngo buri nzu ituyemo umuryango igomba  kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi  buri nyubako igomba kuba ifite kizimyamuriro (Kizimyamoto) muri buri metero 50 mu nyubako z’amagorofa ndetse ikaba ifite n’igikoresho gitanga amakuru bwangu mu gihe haba habaye ikibazo cy’inkongi ni ukuvuga ikerekana umwotsi ndetse n’impuruza ( sonne) yakwifashishwa mu gutabaza hakaba hari n’icyumba gikusanyirizwamo aya makuru. Ibi kandi bikazakorerwa ubugenzuzi nyuma y’amezi atandatu ku buryo abazaba batujuje ibisabwa bazagenewa ibihano!

    FPR nk’uko izwi mu gushakisha ifaranga bigaragara ko hagiye gushyiraho amategeko akaze, ababikurikiranira hafi bemeza ko amasosiyete ya FPR ari yo agiye guhabwa ibiraka n’isoko byo gutumiza ibyo bikoresho mu mahanga no mu guhugura ababikoresha n’abandi baturage muri rusange. Igitangaje n’uko nta ngamba yashyizeho zafasha abanyarwanda b’abakene badafite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho bizimya umuriro, Ministre Mukantabana akaba avuga ko mu mezi atandatu umuntu ufite inzu n’umuryango atabura ubushobozi bwo kugura utuzimyamuriro!

    Twizere ko utu tuzimya muriro tutagiye kuba impamvu y’imikwabo n’isaka mu mazu y’abaturage ndetse n’icibwa ry’amande, gutwara amatungo y’abaturage no kubafunga nk’uko byagenze ku buryo bwo kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé

    Ntawabura kuvuga ko n’iperereza ku bitera inkongi z’umuriro naryo rishobora kuganishwa mu zindi nyungu zaba iz’ubukungu cyangwa politiki dore ko amashyaka nka FDLR na RNC mu maperereza ya Leta ya Kigali nta mijugujugu iyarenga!

    Tubitege amaso!

    Marc Matabaro

    The Rwandan