FPR n'amahanga bashinze FDLR none byabananiye kuyisenya

Iyo umuntu arebye uburyo FDLR yavutse nta gushidikanya ko yashinzwe na FPR n’amahanga, muti se gute?

Iyo FPR irangajwe imbere n’amahanga itibasira impunzi z’abanyarwanda ngo ishyire imbere gahunda yo kuzirimbura ntabwo FDLR iba yaravutse.

Uretse n’ibyo muri iyi minsi Leta ya FPR n’abayishyigikiye biteze umutego none nibo washibukanye. Mu myaka myinshi Leta ya FPR n’abayishyigikiye icyo bavugaga cyose ntabwo barangizaga batavuzemo FDLR, byaba mu gutera Congo buri gihe FDLR yakunze kugirwa urwitwazo, imitwe myinshi y’abarwanyi yashinzwe na Leta y’u Rwanda muri Congo yose urwitwazo rwabaga ari FDLR, mu kudafungura urubuga rwa politiki hitwazwaga FDLR, gufunga no gutoteza abnayapolitiki n’abandi banyarwanda urwitwazo rwabaga FDLR.

Uku kuvuga FDLR mu bintu byose n’ibyo idafite aho ihuriye nabyo byatumye izina FDLR rigira ingufu nyinshi ku buryo noneho amahanga n’abandi bafata ibyemezo ku isi bageze aho babwira FPR bati abo bantu muhora muvuga bakomeye babangamiye umutekano w’akarere kose ni iki kibabuza gushyikirana nabo ngo ikibazo gikemurwe mu rwego rwa politiki?  FPR iti bakoze jenoside, abandi nabo bati namwe ntimuri shyashya za mapping report n’ibindi bimenyetso birahari, Kagame ati amahanga aratwanga arimo kuduhatira uburyo tugomba kubaho.

Iyo Leta y’u Rwanda ibwira amahanga ivuga ko FDLR ikomeye cyane ndetse batitonze yagaruka mu Rwanda gukomeza Jenoside ariko abanyarwanda bo babwirwa ko FDLR itamara n’isaha ku butaka bw’u Rwanda nyamara bidateye kabiri ukumva ngo abayobozi bakuru b’igihugu bakorana na FDLR! Ese abantu badafite ingufu abantu bashobora kuyobokwa no kwizerwa n’abaturage gute ku buryo n’abagore bava mu Rwanda bakajya gushakayo abagabo? 

Iki kibazo cya FDLR ni ikibazo ibihugu byo mu karere bifata ku buryo buremereye ku buryo kimaze guhagurutsa abakuru b’ibihugu batandukanye bagakora ingendo kubera icyo kibazo.

Aha navuga uruzinduko rwa Perezida Zuma muri Uganda na Tanzaniya, uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Angola aho bigaragara ko yari yagiye kugerageza gushyira Angola ku ruhande rwe no gucamo ibice SADC, urugendo rwa Perezida Zuma muri Angola, urugendo rwa Perezida Dos Santos muri Congo

Mu gihe igihe ntarengwa cyo ku ya 2 Mutarama 2015 cyari cyahawe FDLR ngo ishyire intwaro hasi cyarenze bigaragara ko Leta y’u Rwanda aho gushyira imbere ibiganiro by’amahoro ishishikajwe n’uko FDLR yaraswaho n’amahanga aho gukemura ikibazo gituma FDLR idataha mu Rwanda.

Kuba igihugu cya Angola cyarahagaritse inama yo kwiga ku kibazo cya FDLR bisa nk’ibyateye ubwumvikane buke mu bihugu bigize SADC ibihugu bimwe nka Namibia byo nta gahunda bifite byo kohereza ingabo muri Congo zo kurasa FDLR, ndetse ibihugu nka Tanzaniya byo bisa nk’ibidashishikajwe cyane no kurasa FDLR mu gihe bigaragara ko byatera ingaruka mbi ku basiviri. Si Tanzaniya gusa kuko n’imiryango ifasha ihangayikishijwe n’ingorane abasiviri bahura nazo mu gihe ikibazo cya FDLR cyashaka gukemurwa mu nzira y’intambara.

Uretse n’abo iki kibazo kireba ubwabo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birasa n’ibyibaza niba FDLR ishobora gutsindwa burundu mu gihe bigaragara ko iki gikorwa abafatira ibyemezo i New York bagifashe bahubutse bitewe n’igitutu cya Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye gusa hakirengagizwa gushaka gukemura ikibazo cy’u Rwanda n’akarere kose mu buryo bugari.

Mu gihe MONUSCO yo yemeza nta kabuza ko ifite umugambi n’ubushobozi bwo kurasa kuri FDLR ubu yo yahisemo kugaba ibitero ku nyeshyamba z’abarundi za FNL aho gutera FDLR, ariko uko bigaragara ingabo zatsinze M23 ari nazo zifite inshingano zo kurwanya FDLR bigaragara ko nta bushake na mba zifite bwo gutera FDLR bitewe n’uko politiki yo mu karere imeze. Mu gihe ibihugu bifite ingabo muri MONUSCO bitumvikana ndetse bifitanye amakimbirane akomeye na Leta y’u Rwanda, gutera FDLR byasa nko gutiza umurindi ubutegetsi bwa Paul Kagame dore ko ubwo butegetsi bigaragara ko butahindura ingendo ngo bugirane umubano mwiza n’ibyo bihugu.

Muri iki kibazo Leta y’u Rwanda yo ngo iri mu myitozo yo kwakira impunzi ngo mu gihe zakwinjira ikivunga, igitangaje n’uburyo impunzi zakwizezwa umutekano n’umuntu nka Madame Serafina Mukantabana wananiwe no guhambisha amagufwa abitse mu mufuka hejuru y’akabati mu rugo rwa se kandi ari Ministre!

Abayoboye igikorwa cyo kwakira impunzi ngo cyateguwe na Polisi birengagije ko kuba ari polisi yakira impunzi ubwabyo ntabwo bihumuriza. Unarebye uko iyo polisi iteye. None se Polisi iyobowe na Emmanuel Gasana Rurayi kabuhariwe mu gukubita ubufuni no kwicisha abantu amashashi niyo bazizera? Bazizera se Dan Munyuza unaroga n’isazi?

Marc Matabaro

18.01.2015

Email: [email protected]