FPR n’urugomo biriyongera ku Banyarwanda nyuma y’ifungwa rya Karake Karenzi

Nibutseko Jenerali Karake Karenzi, Umutasi Mukuru w’uRwanda yafatiwe mu Bwongereza tariki ya 20/06/15 ubu akaba afungiye mu nzu irihwa na ambasade y’uRwanda akaba ategereje kuburanishwa mu kwa cumi (naba ataratabaruka), ubwo hazemezwa niba agomba kwoherezwa muri Esipanye cyangwa ntageyo, kuberako ibyaha aregwa bijyanye mbere na mbere n’ubwicanyi yayoboye bw’abantu bakomoka muri icyo gihugu.

Nubwo ubwicanyi n’urugomo bya FPR nta narimwe byigeze bihagarara kuva muri 90 kugeza uyu munsi, iyo umuntu ashishoje, ntabura kubonako hari icyahindutse mu minsi yavubaha yakurikiye ifatwa rya Jenerali Karenzi Karake. Reka mbagezeho iby’urwo rugomo uko mbibona nubwo atari rwose. Abarugirirwa nibo bonyine bashobora kuruvugaho ku buryo burambuye.

1.    Amafranga y’ingwate yakwa abaturage mu nzego zabo zinyuranye

Kuva Karake Karenzi yafatwa, mu misoro n’amahoro bya buri gihe abenegihugu bahozwaho, hiyongeyeho uwo kwishyura ingwate ihwanye n’amafranga y’amanyarwanda arenga miliyari (FRW 1,000,000,000). Ubu mu gihugu hose abaturage b’ingeri zose, bari ku nkeke basabwa ayo mafranga. Abantu si abakire, ufite Imana atungwa na $1.25 ku munsi. Ikibabaje ngo nuko nushoboye kuyabona, apfunze ibipfunzi inzu, nta cyemezo ahabya ko yayatanze, kandi n’andi yatanzwe mbere mur’ubwo buryo – ayiswe cyane cyane ngo ni AGACIRO FUND – abantu ntibigeze bamenya irengero ryayo.

2.    Ishimutwa rya Jean Chrisostome Ntirugiribambe

Tariki 23/06/15 umunyarwanda witwa Jean Chrisostome Ntirugiribambe yashimutiwe i Nairobi aho yabaga. Abakurikiranira hafi amakuru y’irishimutwa batangajeko uwashimuswe yatwawe ku ngufu vuba na byangu agezwa muri DMI i Kami aho ubutegetsi bwa Kagame bwicisha rubozo abo butifuza. Iyo umuntu arebye neza asanga ifatwa rye ryari nko kwihimura kw’ifatwa rya Jenerali Karenzi Karake. Uwafashwe akaba yari umusirikari mu ngabo zo ku bwa Habyarimana, nubwo atari mu nzego zo hejuru. Ashobora cyane cyane kuba azira akazi yakoze mur’Urukiko Mpuzamahanga rw’Arusha rwakurikiranye ibyaha byakorewe mu Rwanda muri 94.

3.    Ubwicanyi bw’i Beni muri Kongo

Beni ho muri Kivu y’amajyaruguru muri Kongo, mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi Inkotanyi ziyoberanyije mu mutwe w’inyeshyamba zifatanyije n’izindi zikorana nazo ariko zo zifashwa n’Ubuganda zateye mu karere ka Beni zihica Abanyekongo benshi mu rwego zose zisanganywe wo guhoza akarere kose mu midugararo. Ibi bizwi ko aribyo bituma uRwanda n’Ubuganda bikomeza gusahura umutungo wa Kongo biwibira abanyamahanga bikorera. Birababaje ko abana b’uRwanda bakomeza kujya kwicirwa mu ntambara zifitiye inyungu Kagame n’agatsiko ke gusa.

4.    Impunzi z’Abanyarwanda muri Kameruni UNHCR irikuzima uburenganzira bwo gukomeza kuhaba ngo uRwanda ni amahoro

Kuva nanone nyuma y’ifatwa rya Karake, muri Kameruni impunzi zaho z’Abanyarwanda zirikwangirwa kongererwa impushya zo kuba impunzi zari zifite kandi zahawe na HCR. Muzi ukuntu uyu muryango wa LONI wacengewe n’inkotanyi, ukaba usa n’uzikorera. Icyo uzitegetse nicyo gikorwa. Ubu rero ishami ryawo mur’icyo gihugu cya Kameruni rikaba ririkujujubya Abanyarwanda bahahungiye. Ndetse ngo n’abaheruka guhunga ihigwa ryabo muri Centrafrika, aho inkotanyi zitwa ngo ziri mu basirikari ba LONI zari zibamereye nabi, bo nta buhunzi bariguhabwa. Ngo uRwanda ni amahoro ni batahe.

5.    Igitero k’inyeshyamba zitwako ari iz’Abarundi ariko zirigufashwa na Kagame

Mu makuru yahitse kuya 10/07/15 nibwo isi yamenyeko uBurundi bwongeye guterwa n’inyeshyamba. Izi ariko bikaba byari bizwiko abaziri inyuma ari abasirikari baneshejwe igihe bashakaga gukorera coup d’etat prezida Pierre Nkurunziza kuya 13/05/15. Aho ubuyobozi bw’izo nyeshyamba buri akaba ari i Kigali mu Rwanda, doreko benshi mu baziri imbere bivugwako ariho bakunze kugaragara. Kandi na Kigali ntabwo yigeze ihishako idashyigikiyeko ubutegetsi bw’i Burundi bwahinduka.

6.    Urugomo ruri gukorerwa Victoire Ingabire kuva kuya 11/07/15

Bwana Bonifasi Twagirimana, uhagarariye mu Rwanda ishyaka FDU-Inkingi akaba anashobora kugira icyo atangaza, yamenyeshejeko kuva kuwa gatandatu tariki 11/07/15, Victoire Ingabire yambuwe uberanganzira yarasanganywe bwo kubonana n’umuburanira we. Yatswe kandi ibitabo byose yarasanganywe, harimo n’ibyamasengesho. Nyuma yaho Twagirimana yongeye gutangazako noneho ahantu hose hashoboraga kugeza akantu kose gasa n’urumuri ruturutse hanze karwerekeza mu kumba Victoire Ingabire afungiwemo wenyine ubu noneho kadadiwe. Ubu afunze ari mu mwijima umunsi n’ijoro. Ngo abari basanzwe bamugaburira, basabwe kutazongera kujya bamuvugisha.

7.    Igitero cy’Abiru Bakuru cyimitse Kagame kuba Umwami muri Republika

Urugomo rwakorewe Abanyarwanda tariki 14/07/15, rukozwe n’abagize inzego zombi z’intekonshinga tegeko, mu kwemeza ko Kagame ashobora kuba Umwami w’uRwanda ubuziraherezo, rwashyize ahagaragara ko Abiru Bakuru (abitirirwa ubutegetsi kandi mu by’ukuri bufitwe n’Umwami) n’Abanyarwanda ba giseseka ntaho bahuriye. Akarengane karimo agasuzuguro, iterabwoba, kunyagwa, kurigiswa, kwicwa n’ibindi bikorerwa rubanda, bo bitabareba. Babaye nk’abagira bati, – nk’abandi bababanjirije ku ngoma yasimbuwe na republika -, “ntacyo dupfana.”

Mu gusoza, biragaragarako ibi bikorwa binyuranye byose FPR na Kagame barigukora bigamije kurushaho gutera ubwoba abatishimiye imitegekere n’umurongo w’ivangura mu banyarwanda, bagenderaho mukubarenganya. Ingero ni nyinshi zerekanako ntaho bizabageza. Kandi n’intwaro cyangwa iterabwoba bakangisha ntacyo bizabamarira. Amateka hirya no hino kw’isi yerekanako iyo igihe cy’impinduka cyageze ntakigisubiza inyuma. Ayo mateka rero yarakwiye kwigisha abari mu nda y’agatsiko, kugirango bisubireho inzira zikigendwa.

Nyuma ya ruriya rugomo rw’Abiru Bakuru rwo kuya 14/07/15, Nadine Claire Kasinge niwe kuri facebook wagize ati: “FPR imeze nk’umuntu ugwa mu mazi atazi koga. Uko ayivurugutamo ashaka kuzamura umutwe hejuru y’amazi ngo afate akuka, ni nako arushaho kuyamira (aribyo bimuviramo kurohama). Ejo hashije nibwo naganiraga n’umuturage mu Rwanda mubaza niba nawe yarasinye. Ati hano mu Rwanda ntawe ndumva bavuga ko yanze gusinya. Ati urasinya ugataha, wagera imuhira ugafunga amadirishya hanyuma umujinya ugatutumba ibyuya bikabira ugafungura umumwa imivumo yose ikagushira mukanwa, igifu kikagusharirira iminsi nk’itatu (ukabona kwiruhutsa). Nta revolisiyo ipfa kuba.”

Umugani wa Nadine, nta revolisiyo ipfa kuba. Kandi ntan’imbunda uko zaba zingana kose zishobora kuyihagarika. Habwirwa abumva. Niya 59 si rubanda rwayitangije. Yatangijwe n’insoresore z’abashefu n’abasushefu b’abatutsi bakubise Dominiko Mbonyumutwa. Ibyakurikiye ni amateka Kagame yavanye mu mboneshanyigisho. Kuyavanamo ariko ntiyigishwe mu mashuri ntibitayabuza kuba amateka.

 Ambrose Nzeyimana