FPR ya kera yaba igiye gupfana n'urubanza rwa Rusagara na Byabagamba?

Muri iyi minsi hari urubanza rurimo kubera i Kanombe aho urukiko rukuru rwa gisirikare ruburanisha ba Général de Brigade Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba na Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Gen Rusagara.

Gen Frank Rusagara akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda agamije kurwangisha ubutegetsi buriho, ibikorwa bigamije gusebya leta n’ ubuyobozi buriho hamwe n’icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Col Tom Byabagamba we akurikiranyweho ibyaha bine aribyo icyaha cyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho,gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi buriho guhisha nkana ibintu byakwiye gufasha mu guhana icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso no guhana ibyaha hamwe no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Kabayiza Francois we akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gutunga intwaro binyuranije n’amategeko no guhisha nkana ibintu byakwiye gufasha mu guhana icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso no guhana ibyaha.

Kabayiza Francois we ntabwo tumugarukaho kenshi kuko uko bigaragara ukurikije urwego ariho yashyizwe muri uru rubanza kugira ngo azashinje ba Gen Rusagara na Col Byabagamba. Kugeza ubu ntabwo arabigaragaza ariko twategereza tukareba ibyo azavuga natangira kuburana mu mizi dore ko mu minsi ishize yavugiye mu rukiko ko arwaye kubera gukorerwa iyicwa rubozo aho afungiye.

Kagame arashaka kwikiza umuzi wese akituma mu bihuru!

Urubanza rwa Rusagara na Byabagamba iyo umuntu arusesenguye asanga rumeze nko guha gasopo, gukoza isoni, no gutera ubwoba abasirikare bakuru bo muri RDF baba abari mu rukiko bafunzwe cyangwa abarimo gutanga ubuhamya bubashinja. Tutibagiwe na RDF yose muri rusange.

Iyo witegereje abasirikare bakuru barimo gushinja ba Gen Rusagara na Col Byabagamba usanga ari abasirikare n’ubundi ba kera bazi Kagame neza, benshi muri bo barize baraminuza, kandi muri iyi minsi bari ku gatebe cyangwa ntabwo barebwa neza ibukuru.

Muri aba basirikare bavugwa mu rubanza batanze ubuhamya bushinja nka ba Gen Karyango, Gen Rutatina, Gen Byegeka, Col Karege, Col Jill Rutaremara, Capt Kabuye n’abandi bose icyo bahuriyeho ni abantu n’ubwo byakwitwa ngo barimo gushinja ariko urebye neza usanga barahatiwe gutanga buriya buhamya ndetse bigakorwa mu rwego rwo kubakoza isoni (humiliation) ngo bagaragare nk’injajwa imbere y’abandi basirikare tutibagiwe ko harimo no kubibutsa ko ubutaha nabo bashobora kuba bari muri uriya mwanya ba Gen Rusagara na Col Byabagamba barimo.

Abazi neza aba basirikare bavugwa muri uru rubanza bavuga ko ari abantu batari injiji batandukanye na ba Lt Gen Ibingira, ba Gen Turagara n’abandi b’injiji, ni ukuvuga ko niba hari n’ibyo baganiriye na Gen Rusagara na Col Byabagamba byari nko kungurana ibitekerezo hagati y’abantu bajijutse (intellectual discussion) nakongeraho ko abazi neza Gen Rusagara bemeza ko ari umuntu utarya umunwa uvuga ibitekerezo bye kandi akabisobanura neza uko abyumva cyane cyane iyo yumva afite ukuri.

Umwe mu bantu basobanukiwe neza n’igisirikare cya RDF yabwiye The Rwandan ko ubu ibirimo kuba harimo n’urubanza rwa Gen Rusagara na Col Byabagamba ari nko gucisha umweyo muri RDF ngo hasigaremo icyo yise “Kagame generation” ni ukuvuga abantu batazi Kagame yituma mu bihuru (ayo ni amagambo yakoreshejwe n’uwo mugabo wahoze muri RDF wari no mu ngabo za Uganda mbere ya 1990) ngo hasigaremo abafite icyo bagomba Kagame maze abasigaye bose babeho mu bwoba bari mu buroko butagira inkuta zigaragarira amaso (prison à ciel ouvert).

Ngo ibi byatangiye gukorwa mu rwego rwo kugira ngo hatazagira uhirahira ngo atangire kurwanya ko Perezida Kagame yategeka ubuziraherezo. Byatangiriye mu guha gasopo abantu bari bakomeye muri FPR ya kera ngo batazamura igitekerezo cy’uko FPR yatanga undi mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuko hari amajwi yari atangiye kuzamuka bucece avuga icyo kintu.

Ikihutirwaga ku bambari ba Kagame cyari ukwibasira abantu ubundi basanzwe bavuga ibyo bashatse byose (badatinya Kagame kandi bamuzi neza) kugira ngo icyo kintu cyo kuvuga mu bwisanzure kitanduza abandi. Kandi nabibutsa ko abo bantu bavugaga rikijyana bashoboraga kuba n’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika iyo FPR itabohozwa na Kagame. Kuri Kagame hagomba gusigara mu butegetsi abantu bamukesha byose iyo batamugira baba batageze aho bari ubu. Baba ari abatutsi cyangwa abahutu nka ba Bampoliki bahoze bacukura imisarani! Rero ntabwo hakenewe babandi bafashije FPR gufata ubutegetsi babandi Kagame yabwiye ko FPR nta deni ibabereyemo, Kagame akeneye abamubereyemo ideni gusa!

Ese amagambo Gen Rusagara na Col Byabagamba baregwa barayavuze koko cyangwa?

Mu gutangira umuntu yabanza kwibaza niba icyaha baregwa cyo gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegetsi gifite ishingiro.

Nabanza nkibaza niba abantu bo mu butegetsi bw’i Kigali iyo bagiye gutekinika babanza kwicara bagatekereza cyangwa bakajya inama, muti kuki? None se amakuru n’amagambo amaze kujya hanze muri uru rubanza yari kumenywa n’abaturage iyo uru rubanza rutaba ku mugaragaro? Mbere y’uko uru rubanza ruba abanyarwanda bari bazi ko mu gisirikare cy’u Rwanda hari ababona Kagame yararangiye cyangwa RNC irimo kuzamukana ingufu? Abaturage bari bazi ko abasirikare bakuru bafite inyenyeri zuzuye intugu bashobora gushinjanya utugambo tw’ubujajwa kugera no mu nkiko? Uwavuga ko ahubwo ubuyobozi buriho ari bwo bukora uko bushoboye ngo butambikize abaturage baburunguruke yaba yibeshye?

Hari ibibazo umuntu yakwibaza uretse ko byasubizwa gusa n’abatekinitse uru rubanza. Ese kuki uru rubanza rutashyizwe mu muhezo ko amagambo aruvugirwamo ahubwo atuma RDF yiyambika ubusa imbere y’abaturage? Ese kuki aba basirikare bakuru batanze ubuhamya mu nyandiko ntibazanwe mu rukiko ngo bashinje ba Gen Rusagara na Col Byabagamba imbona nkubone?

Kuba Gen Rusagara azwi nk’umuntu utarya umunwa byo ntawabishidikanyaho, ntabwo twakwemeza ko ariya magambo aregwa yayavuze koko nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha ariko twakongera tukibaza tuti abaye yarayavuze ubwabyo ni icyaha mu mategeko?

Ese hashobora gukurikiraho iki?

Iyo umuntu ashishoje akareba ba Gen Rusagara na Col Byabagamba abo baribo, imiryango bafite yaba iyabo cyangwa iy’abagore babo, inshuti, abo bakoranye n’ibindi abona amaherezo uru rubanza ruzarangira  barekuwe bagakatirwa ibihano bito bingana n’igihe bamaze muri gereza (Byabagamba we ashobora kwirukanwa mu gisirikare). Ibyo byaba atari uko Leta ya Kagame ibababariye ahubwo ari uburyo bw’amayeri bwo kubafungisha ijisho bari hanze kuko n’ubundi nta muntu uzongera gutinyuka kuvugana nabo, bazaba barakojejwe isoni, badashobora gushoka mu gihugu, abo mu miryango yabo ndetse n’abandi banyarwanda bazabona Kagame nk’umunyembabazi cyane cyane ko ba Rusagara na Byabagamba bazamwandikira bamusaba imbabazi (Rusagara yabikomojeho mu rukiko), ariko cyane cyane igikomeye n’uko nta muntu wese yaba umusirikare cyangwa umusivire uzongera gupfa kuganira uko abonye ibintu bidasingiza ubutegetsi.

Gufatirwa ibihano biremereye birashoboka ariko kuba abatekinika baribanze gusa ku byaha byoroshye ntibabarege nko gufatanya na RNC cyangwa FDLR cyangwa gushaka kwica Kagame n’ibindi biragaragaza ko icyari kigamijwe gusa kwari ukubakoza isoni no kubaha gasopo abandi bakaboneraho.

Muri uru rubanza hagaragayemo byinshi byateye ubwoba abatari bake mu bikomerezwa byo muri FPR ku buryo hari benshi rwose bahahamutse batagitinyuka no guhura n’inshuti n’abavandimwe ngo hato hatagira ubabeshyera ko hari icyo bavuze cyangwa bapangaga. Kubona abantu nka Rusagara, Byabagamba, Mary Baine, David Kabuye, Rose Kabuye mu rukiko kuri iyi ngoma ni ibintu birenze ukwemera kuri bamwe.

Umuntu avuze ko izi manza ari nk’ikimenyetso simusiga cy’urupfu rwa ya FPR ya kera yatangiye 1987 ntabwo yaba abeshye. Ikigaragara n’uko amaherezo Perezida Kagame azasesa FPR agashinga irindi shyaka rye ku giti cye rishingiye kuri we cyangwa FPR igahindurirwa izina kugira ngo izina rya FPR risibangane hasigare irya Kagame gusa.

N’ubwo ntawabihagararaho 100 ku 100 biragaragara ko Leta ya Kagame yikanze Gen Rusagara nk’umuntu ushobora guteza amahinduka muri FPR imbere ku buryo byabangamira Kagame guhindura itegeko nshinga no kwigira umwami w’u Rwanda. Kuba Rusagara yaravuye mu Bwongereza agasiga aguze inzu ndetse n’umuryango we ugasigarayo ni ibintu bidasanzwe ku bakozi ba Leta y’u Rwanda bo mu rwego nk’urwa Rusagara, umuntu akaba yakeka ko mu gutaha mu Rwanda, Gen Rusagara atari yizeye umutekano we. Ntawashidikanya ko kuvuga nta mususu kwa Gen Rusagara kwari kubangamiye cyane Kagame dore ko uwo muco yashoboraga kuwanduza abandi iyo hatabaho iki gikorwa cyo kumufunga. Ntawabura kongeraho ko urebye ibivugirwa mu rukiko ukareba n’abafunze abo aribo usanga ibyo baregwa atari byo bafungiwe ahubwo ibyo bafungiye Leta idashobora gutinyuka kubivugira mu rukiko ni nayo mpamvu usanga ibyitwa ibyaha byose bijya gusa n’amabwire n’ubujajwa gusa!

Mu gusoza twavuga ko Gen Rusagara na Col Byabagamba bafunzwe mu rwego rwo kubumvisha ku giti cyabo, kubatangaho urugero mu gutera ubwoba abandi basirikare cyangwa abandi bo muri FPR n’abanyarwanda muri rusange ngo birinde kuvuga ibyo bashatse, kwihimura kwa politiki (Dr David Himbara) no kurangaza abanyarwanda ngo bahuge bibagirwe ibyo guhindura itegeko nshinga, ibibazo by’ubukungu n’ubuzima bwa buri munsi bugenda burushaho kuba ingume.

Sindagura ariko ntibibatangaze mu minsi iri imbere mwumvise n’abandi basirikare bakuru nka ba Lt Gen Karenzi Karake nabo barimo kuburana ubujajwa n’amazimwe.

Marc Matabaro

 

Facebook: Marc Matabaro – Facebook page:  The Rwandan Amakuru  

Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]