“FPR yahaye isomo Mukabunani”: Alexis Bakunzibake

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ncuti z’uRwanda ;

    Kuwa 16 Nzeli 2013 mu gihugu cyacu habaye amatora y’abadepite, amatora atarigeze akandagirwamo n’ishyaka na rimwe ritavuga rumwe na leta, abadepite batangwa n’imitwe ya politiki ndetse n’abakandida bigenga bagomba gutsinda ari 53, aya matora yitabiriwe n’umuryango FPR Inkotanyi kimwe n’abasangirangendo bayo aribo PSD, PL n’umufatanyabikowa wa FPR mu gusenya ishyaka ry’Imberakuri Christine MUKABUNANI.

    Mu Rwanda imvugo amatora turayimenyereye kuko mbere yayo bita amatora habanza kwigishwa gutora neza (gutora FPR), ariko niyo batakwirirwa babyigisha iyo urebye ingufu ziba zakoreshejwe mu kwiyamamaza aho usanga bahatira buri muturage kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR maze abandi biyamamaza bagakumirwa yewe bakabateza n’inzego zitandukanye zibatera ubwoba biba bihagije kugirango batore neza iba ishakwa.

    Tukiri hano twababwira ko mu bice bitandukanye bya Gatsibo ndetse n’ahandi hatandukanye mu gihugu muri aya matora y’abadepite hari aho bafunze abaturage, abandi barakubitwa bazizwa kutajya kwamamaza FPR, nyamara wajya kwamaza irindi nabwo ukabizira. Ibi nabyo nta gishya kirimo kuko nta munyarwanda utazi ko mu bihe bibanziriza amatora yo mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi ibanza gutoteza, gufunga abantu ibona ko bayibangamira mu matora.

    Tugarutse rero ku matora nyirizina yabaye kuwa 16 Nzeli yo yabayemo agashya kuko ntiyitabiriwe na busa, ibi byeretse FPR ko ibyo duhora tuyibwira muri PS Imberakuri ko aribyo ko PS Imberakuri itazitabira amatora mu gihe cyose FPR itari yabasha kumva ko u Rwanda atari akarima kayo ngo ireke gufata abanyarwanda bose ho ingwate aha nayo yabonye ko byibura mubyo yo yitangarije ibinyujiji muri komisiyo yayo y’amatora ko 25% by’abagomba gutora banze kugumya kuyoborwa nk’imbogo.

    Abanyarwanda bazi neza imikorere ya FPR yo ifatanyije na komisiyo yayo y’amatora bagatinyuka bagatangariza isi yose ko amatora yitabiriwe ku kigero cya 75% mu by’ukuri ntibiba birenze 25%. Twe dusanga iyi mibare baba batangaje iba icuritse kuko ntiwabona buryoki mu gihugu hose abantu batorerwa, abandi bakerekwa aho bagomba gutora ngo nurangiza uvuge ko abaturage bitabiriye ku kigereranyo cya 75%.

    Hari abanyarwanda bake bataramenya imikorere ya FPR bakibwira ko wa muco wayo wo kwikunda warangiye, aho yigira nka wa mwana uba uzi neza ko nyina nta wundi muntu umufiteho uruhare, abo ntabandi ni abibwira ngo bagiye mu matora ngo izadohora kuko amashyaka bijyanye mu matora babyumva kimwe maze ibareke batore mu bwisanzure, reka da si uko iteye kuko henshi mwiboneye uko abanyamuryango b’ayandi mashyaka bahutajwe muri aya matora kandi nta shyaka FPR yari ihanganye naryo muriyo.

    Kandi n’ubundi akenshi n’amatora ajya kuba ibyabo barabirangije, ahubwo tukibaza akayabo k’amafaranga akoreshwa muri aya amatora icyo apfa, n’ubwo kuri bamwe aba ari inzira yo kuyaryaho neza.

    Ubutegetsi buriho bwakagombye kwerura ( itegeko-nshinga rigahinduka kuko igihe cyose bwabishakira ryahita rihinduka ntawe ubukumira, ariko aha bumenye ko amazi atangiye kurenga inkombe) bukavanaho amatora bukajya bubashyiraho nk’uko bisanzwe, none se za briefings za buri munsi mu matora ngo turashaka runaka udashakwa n’abaturage bimaze iki usibye kujya gukandamiza umuturage maze agashimisha uwamushyizeho?

    Akandi gashya kabaye ni ak’abatekinisiye ba FPR batekenitse MUKABUNANI ati jya mu matora utugamishijwe ku urutonde rw’umuryango, dore uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na leta tuzareba uko twakugenza byahe byo kajya, nawe si ukumvira cyane ko asanzwe abikora, hirya no hino si ukumvisha abarimu ko azabakura ku gashahara basanzwe bafite, ubuzima reka si nakubwira wagirango yari gusimbura minisiteri w’ubuzima, ariko mu kwiyamamaza rimwe na rimwe yacishagamo imvugo akiyibagiza ko yatumwe na FPR kandi azi neza ko nta guhangana cyangwa ngo uvuguruze undi biri mu kwiyamamaza. Bidateye kabiri komisiyo iba imuhaye gasopo, icyakurikiye nta kindi usibye kumwereka itandukaniro riri hagati ye na FPR maze iba imuhaye 0.6% twe nayo tubona ko ari menshi kuko nta gihe tutabitangaje ko MUKABUNANI yagiye wenyine.

    Icyo MUKABUNANI agomba kumva neza ni uko FPR itamuha amajwi yayo kuko nayo ibona yo ayita make kandi n’abayakeneye bafitiye umuryango (FPR) akamaro kumurenza ni benshi kandi na PS Imberakuri ntiyamutaho igihe ngo byibura imujye inyuma, ese niyo yahumiriza ikamujya inyuma atagira umuntu n’umwe muri komisiyo y’amatora byo byamumarira iki? Reba ko inzego zose kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu zose zigizwe n’abanyamuryango ba FPR, ugashyiraho n’iyo komisiyo warangiza uti ngiye mu matora?

    Isomo FPR ihaye MUKABUNANI ryakagombye kubera abandi urugero bakiyumvisha ko hari iby’ubusa bazakura mu biganza by’Inkotanyi, umusaza umwe yarivugiye ati barabashuka ngirango abo yabwiraga n’aba barimo. Abanyarwanda bagomba kumva ko nta mpano bakagombye guhabwa ku gihugu cyabo bagahaguruka bakabiharanira.

    Birababaje kwirirwa uteze amaboko kuri mugenzi wawe kandi ibyo umwaka nawe ubifiteho uruhare. Ntitwasoza tutavuze ku matora yabaye kuwa 17 Nzeli ; amatora y’abagore bazahagararira abandi mu nteko, aya nayo ntiyabaye shyashya kuko abari biteze ko bazajya mu nteko basanze bidashoboka kuko nk’ahandi hose hatowe abashakwaga. Gusa aya matora n’ubwo ateganywa n’itegeko ku ishyaka PS Imberakuri tubona iri tegeko ryakagombye kuvaho kuko niba bavuga ngo uburinganire nta mpamvu n’imwe yatuma habaho amatora y’abagabo n’abagore ngo ni bucya habeho andi y’abagore bonyine agamije kubashyira hejuru, aha haba harimo tena, ubusanzwe abagore ni abanyamahoro abenshi rero mu batowe bagiye gushimisha ishyaka riri ku butegetsi no kugumya kwiyerekana mu mahanga ku u Rwanda rwateye imbere mu kuzamura umugore.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ncuti z’uRwanda ;

    Ishyaka ry’Imberakuri n’ubwo ryabujijwe kwitabira aya matora rirasanga ryo ryarayatsinze kuko niba ubutegetsi bwiyemerera ko 25% batayitabiriye tuzi neza n’imvugo zabwo tubona ari intambwe ishimishije igaragaza neza aho imyumvire y’abanyarwanda igeze, ni ukuvuga ko abatorewe ndetse n’abatarayitabiriye batoye PS Imberakuri yangiwe kuyitabira ku bw’inyungu z’ubutegetsi tutibagiwe abatorewe n’abo beretse aho batora ku ngufu.

    Ubutegetsi nabwo aya matora yakagombye kububera indorerwamo maze bukunamura icumu, abanyarwanda bakisanzura maze uburenganzi bavukijwe bwo kutihitiramo ababayobora bakabusubirana.

    Alexis Bakunzibake

    Umuyobizi wungirije wa

    PS Imberakuri