FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?

Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n’umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y’i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.

Umubano wa Kiliziya n’ubutegetsi bwa Leta.

Ubundi hagati ya Kiliziya n’ubutegetsi haba hari umurongo ngenderwaho mu mibanire yabo. Ni ibintu byagiye binozwa mu mateka bahereye ku bibazo by’imibanire bagiye bagirana rimwe na rimwe hakazamo n’amakimbirane. Ku buryo muri Kiliziya ku rwego rw’isi hari ibiteganijwe muri rusange.

Na none rero buri gihugu kikagira uko giteye mu mateka yacyo no mu bagituye. Ibi bisaba ko abayobozi ba Kiliziya muri buri gihugu bagira uko babyitwaramo bagendeye ku mirongo migari ya itangwa na Vatikani.

Nk’uko byagiye bigaragara mu mateka rero ahenshi abanyapolitiki baba bashaka gukoresha abanyamadini kuko bumvwa cyane n’abaturage.

Mu Rwanda 48 % by’abanyarwanda ni abakristu gatolika.Byongeye kandi Kiliziya gatolika ikaba yaragize uruhare rugaragara mu gutuma u Rwanda rumera uko rumeze ubu. Ntiwavuga u Rwanda, ntiwavuga amateka y’u Rwanda wirengagije Kiliziya gatolika.

Ubutegetsi bwa FPR rero iyo turufu yo gukoresha abanyamadini bwarayikoresheje cyane, kuva bakiri mu ishyamba kugera n’uyu munsi. Urugero rwa hafi ni uruhare rw’ Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabale Myr Harelimana Barnabas mu ntambara ya FPR . Yari yarabahaye amazu bakoreramo ndetse amanama menshi niho yaberaga batarafata Umulindi wa Byumba.Ibi birazwi kuko byageze n’aho Vatikani imweguza ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabale. Ni urugero rumwe muri nyinshi.

No muri Kiliziya mu Rwanda hari abihayimana n’abapadiri bafashije FPR mu gihe cy’intambara. Babikoze ku buryo bunyuranye, uwashaka kubikoraho ubushakashatsi ntibyamugora.

FPR imaze gufata ubutegetsi ubwo buryo yarabukomeje. Bimwe mu byo yakoze ni ukwica abapadiri n’abihayimana benshi b’abahutu bensh bashoboka ndetse n’abanyamahanga itabarebeye izuba ngo batazavuga ibibi babonye ikora. Yarabishe kugera no mu mashyamba yo muri Kongo. Amazina arazwi, n’aho biciwe harazwi, abenshi ntibaranashyingurwa. Abarokotse yarabafunze abandi barahunga. Abasigaye yababitsemo ubwoba butuma baceceka burundu.

Ikindi FPR yakoze kugira ngo igenzure Kiliziya gatolika neza, ni ukugira abapadiri bahagararira inyungu zayo muri Kiliziya. Ubundi bagacungana no kubeshya Vatikani nk’uko babeshya ONU, ibihugu by’ibihangage ndetse n’indi miryango mpuzamahanga. I Vatikani lobbying yarakozwe na n’ubu iracyakomeza.

Urugero nk’iyo hari ibyo bagomba kujyaho inama muri Kiliziya, abahagarariye inyungu za FPR barabanza bakareba niba ibitekerezo bitangwa bitabangamiye gahunda za FPR.

Ntibitangaje rero iyo akarengane n’ubugome bw’indengakamere n’andi mahano bikorwa, Kiliziya irebera, ikicecekera. Ivanguramoko mu nzego zose rikaba umuco, abasenyeri ntibatinye kwamamaza politiki y’ivanguramoko nka “Ndi umunyarwanda”. Bagashyigikira politiki ihuguza abantu ibyabo ibakenesha nk’ “Ikigega Agaciro”, bakandika amabaruwa abishyigikira. Kubeshya , “gutekinika” bikaba umukino kugera aho byigishwa mu mashuri. Ingero ni nyinshi umuntu yazirondora mu yindi nyandiko yihariye.

Uko kugenzura no gukorera muri Kiliziya ni byo bituma itabasha no kwisobanura ku birego bayirega. Hagashira imyaka isaga 20 bayirega kugira uruhare mu gutegura jenoside ntigire icyo ibwira Abanyarwanda. Hagati aho abakiri bato bageraho bakumva ari byo.

Rimwe twigeze kujya muri bya biganiro byo mu kwa kane, mu gihe cy’icyunamo . Nibutseko ibi biganiro biba byateguriwe i Kigali muri “Ibuka” bikavugwa mu midugudu yose y’u Rwanda. Bagategeka abarimu kujya kubisomera abaturage. Inyigisho yatanzwe icyo gihe yerekanaga uruhare rw’amadini muri jenoside ari mu by’ukuri bakavuga Kiliziya gusa. Hakaba aho bemeza ko Kiliziya zose ziciwemo abantu. Ubundi bakerekana ubugome bw’abapadiri mu mahano yagwiriye u Rwanda.

Nyuma twaje kubaza umupadiri wari aho impamvu babarega bumva bakicecekera. Tumwereka ko iyo bacecetse baba bemeye ko ibivugwa byose ari byo. Tumwereka zimwe mu ngaruka z’ibyo bintu: Abana bumva bavuga ubugome bw’abapadiri ntibamenya gutandukanya abapadiri bavugwa n’abapadiri muri rusange. Mu gihe kizaza kwemeza ko umupadiri ari umuntu mubi ko Kiliziya Gatolika yahekuye u Rwanda bizaba byoroshye kuko bizaba hashize byarigishijwe imyaka myinshi abo bireba biyicariye, bicecekeye. Abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda barayisenya barerebera cyangwa bakabigiramo uruhare. Ntacyo yongeyeho yaricecekeye.

Ni uguceceka cyangwa ni ubushishozi?

Impamvu z’iyo myitwarire ndazibona ku buryo bubiri.

  • Hari gahunda ya FPR yarangije gucengera Kiliziya mu Rwanda no kuyipfuka umunwa n’amaso kugira ngo itayibangamira. Ku buryo iyo hari umupadiri cyangwa uwihayimana ushatse kwiha gusesengura ibintu no kubisobanura ahita agongana na FPR ihabwa amakuru n’abapadiri ndetse n’abihayimana bahagarariye inyungu zayo hirya no hino mu gihugu. Ubundi muri Kiliziya habaga ibanga ariko ubu inama iyo ariyo yose ibaye muri Kiliziya, ndetse n’iy’abepiskopi, FPR ihita ibona raporo inama ikirangira. Ibi bifitiye akamaro FPR rero kuko nta wundi utekereza hanze yayo. Ni ukureba ibyo bakweretse , ugatekereza ibyo bashaka ukavuga ibyo bakubwiye. Ku gihugu nk’u Rwanda kidafite impuguke nyinshi kandi tuzi ko na nke dufite hari umubare munini muri Kiliziya ni akaga. Hatekereza abantu bake bagenwe na FPR abandi bagakurikira. Niyo mpamvu “gutekinika” byoroshye, kuko ntawusesengura ibyo binyoma.Ibije byose ni gahunda za Leta n’iyo zaba zinyuranije n’inyigisho za Kiliziya, padiri aba uwa mbere mu kuzikurikiza asiganwa n’abandi baturage.
  • Impamvu ya kabiri tuyisanga mu mateka y’igihugu cyacu no mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda. Kenshi imbere y’amahano Kiliziya yagiye iceceka bigatuma yiyaka ijambo buhoro buhoro. Turebye gusa iyi myaka makumyabiri irenga y’ingoma ya FPR; hari ibintu byinshi bibi byabaye Kiliziya yagombye kuba yaramaganye iricecekera. Uko imyaka yagiye ihita niko yiyambuye ububasha.Hari ubwicanyi bwinshi bwabaye, hari akarengane gakabije gakorerwa abaturage: kubasenyera amazu, kubambura imitungo yabo no kuyangiza, imisanzu idakurikije amategeko ikenesha abaturage, isumbanya rikabije mu mashuri no mu gutanga imirimo, imanza zishingiye ku maranga mutima, by’umwihariko kurebera ivanguramoko rigenda rikura ntigire icyo ivuga. Ibi byose yashoboraga kubivugaho ikurikije ubutumwa bwayo kandi bigafasha abanyarwanda.

Sinzi aho ubushishozi bwaba buherereye muri ibi byombi. None se ko imyaka ibaye makumyabiri iracyashishoza? Iryo shishoza se rizatumarira iki? Kuzasaba imbabazi mu myaka ijana iri imbere, kandi uyu munsi tubibona. None se ibyabaye ku butegetsi bwa Habyalimana n’abamubanjirije byatwigishije iki? Amateka ntacyo yatwigishije niba dukomeza gusubira mu makosa amwe.

Ibiboneka ni uko FPR yamize Kiliziya ikayipfuka umunwa, amatwi n’amaso.

Abasenga ntimurambirwe u Rwanda rukeneye amasengesho yanyu.

Musangwa Emmanuel