FPR yateze umutego wa gihanga abanyarwanda:

FPR yo ibereyeho gusahura abanyarwanda n’abanyafrica. Ni ko kazi kayo. Irabatera, ikabica umutungo ikawujyana. Hari ukubica mu buryo bw’amikoro cyangwa se inamennye amaraso.

Ariko abakarwanyije FPR bafite ingufu kurusha FPR. Ariko bakagira akantu k’inda nini bakaba bo bifuza gusimbura FPR mu mwanya w’ubuyobozi ariko nabo bakarya abaturage. Policies za FPR zose zirimo privatisation, deregulation no kwicara abandi bakakuvunikira ngo zagumaho, ariko ngo abakozi muri FPR bagahindurwa barimo na ruharwa Kagame(Imana ihe umugisha uyu mukozi w’abakoloni).

Aba barwanya FPR ariko bakirengagizako izo policies bashyigikiye arizo zituma bangara iyo bangara, impunzi zigahunga, abana bakarwara bwaki, amashuri akicwa,ubushomeri bukiyongera aho kugabanuka.

None wambwira ute ko icyo urwanya aricyo urwanira ngo ugikore bityo bizakugwa amahoro? Urakekako byatanga intsinzi gutese?

Icyo cyifuzo kibisha cyo kurya umuturage rero FPR icyakirana amaboko yombi ni cyo ikoresha mu kwereka isi yose ko ari yo ibereye u Rwanda.

Ni byo hari abantu benshi rwose tutanashaka akazi, ahubwo dushaka ko amakosa aba ku bushake atari ibyago avaho. N’inyungu z’igihugu zikaboneka ku buryo burambye. Hari abumva abaturage babateye impuhwe.

Ariko hari abantu bari muri politik dutegaho amakiriro nyamara iyo politik ari ubucuruzi nk’ibi bya FPR. Barahari. Iyo batahaba agatsiko k’abantu batanu ntikayogoza igihugu mu gihe kingana gutya. Imbaraga za science gafite se? Iza gisirikare se? Gushyigikirwa n’abaturage se? Iki se?

Ibyo bisambo byirirwa bibungera hanze ni byo bikorana n’agatsiko bigatinya kwiyumvamo abaturage bya nyabyo ngo bitazagabana nabo inyungu z’ibyo igihugu cyungutse. Dore ko ari nacyo umuntu apfana n’igihugu nyuma y’umuco n’amateka byacyo.

Abarwanya FPR byo bari mu kuri. Ariko nibabigaragaze.

1. Niba udakoresha amashuri yawe mu guca intege ikibi, ntuzayakoresha mu butegetsi ubyaza inyungu umutungo w’igihugu.

2. Niba uziko umuntu akora ibyo umukoresha we amusaba kurenza uko umukoresha yabitekerezaga wita umwanya ngo bazagusimbuza umukozi ukurusha akazi.

3. Niba uvugira abantu banza wige kubaho nkabo.

Njye sinzi ukuntu Africa yatezwa imbere no gukunda ibyubahiro abantu batakoreye no gushyira abantu mu myanya idakwiye nabo badakwiye. Ntago ubukungu bushingiye ku kumena amaraso buba ari bwo.

KURI IKI KIBAZO KIJYANYE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANYARWANDA KANDI UMUNTU NTIYAKWIRENGAGIZA UBUTO BW’IGIHUGU.

Abategetsi benshi bakunze kuvuga ko igihugu ari gito. Ikirahure cyuzuye. Ni byo. Ariko aho babera ibibwa kubera inda nini ntibajya bacyagura.

Habyarimana we ni ko yabibonaga. Ngo cyari gito. Uburyo yagerageje gukemuramo ikibazo ni uburyo we bw’amahoro n’ubumenyi. Ukiga neza bishoboka mu bushobozi bw’igihugu, wabona mu Rwanda nta gicamo ukajya gushakisha ahandi.

Kagame we yahinduye umuvuno. Yakuyeho ubumenyi yongera igisirikare ku buryo ubonye byanze ujya mu gisirikare maze uyu gashozantambara akazagushakira akazi ko kurwana n’abaturanyi.

Mbere ya Habyara na Kagame, Kayibanda we yari yakoze nk’aka Nkurunziza ko kwima igihugu umwanzi (USA). Ibi bibwa 2 Habyara na Kagame byo icyo byakoze ni iki:

Habyara yananiwe kwirinda umwanzi akoresheje inzira yo gusimburwa n’undi uri mu murongo nk’uwe. Cyangwa ngo abashe gutandukanya umugambanyi n’umukozi niba ubusambo bwanze.

Kagame we yagiye kwaka akazi abakoloni kuko yari azi igihugu kandi abona abanyarwanda bananiwe kwishyira ku murongo.
Kagame ni nka Adolf Hitler.

Aha ntitunenga umujura wenyine, ahubwo uwibwa kabiri gatatu nawe turamunenga.

Abakoranye na Kagame mu kwinjiza abakoloni mu Rwanda rero batabizi nibo bari muri abo bakoloni ngo babakurireho umukoloni. Ntibajya bapfa kunenga ibikorwa by’ubukoloni. Ikibazo bagifitanye na PK si system. PK arabakunda rero kuko nawe yemera ko ari mubi ariko ngo system ikaba nziza.

Sinemeranya na Kagame kuko we ni mwiza system ikaba mbi. Uretseko hari n’abavugako na Kagame ari mubi. Ariko se bo nibeza ra? Tuge tureba system. Kandi system ishobora kubamo umuntu mubi ikaba nziza. Urugero ni Koreya ya ruguru.

Aha rero icyo navuga ni uko byo opposition ari yo irimo abantu bazima ugereranyije n’abaswa(ethics) bo muri FPR

Ni nayo yakwangiza gake ugereranyije. Ariko hari ikintu itarageraho. Ntago izi kurwana n’urujijo nka FPR , ntago bemera kwicisha bugufi no kwirinda inda aho bikwiye nka FPR. Kandi badafite n’inda nini kurusha FPR ra?!

Ibi by’ubuto bw’igihugu si byo byateza ubwicanyi. Birashobokako uku tubayeho twabaho ntawita undi umwanzi w’igihugu, ntawugundira ubutegetsi. Kandi ubusambo ni bwo nzara. Ko FPR yirukanye ikanica benshi se hari icyahindutse mu mibereho uretse imihangayiko no kudasinzira by’agatsiko?

Bizanarangizwa n’ihunga ry’imiryango ikagize nkuko n’abandi bikunze kugenda?

Opposition ngaho FPR nikorere abaturage twumve ko hari icyo ivuga. Ivugishwa n’ukuri ku biba by’akarengane, ikananizwa kugaca n’inda nini ariko ndabizi gacitse, hasigara havuga ya opposition ibaho kuko umuntu yabuze umwanya muri Leta.

Emmanuel Kavenya Kanguka