Francophonie Perezida Hollande ntabwo yoroheye Perezida Kabila

Inama y’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) yateraniye hagati yo ku ya 13 kuza ku ya 14 Nzeli 2012 yarangiye i Kinshasa kuri iki cyumweru tari 14 Ukwakira 2012, indi nama nk’iyi izabera i Dakar mu 2014. Hagati aho umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie (OIF)) wafashe imyanzuro cyane cyane nko gufasha Afrika, kugira ngo ishobore guhagararirwa mu nzego mpuzamahanga zifatirwamo ibyemezo nk’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité de l’ONU). Iyo nama kandi yagize icyo ivuga ku bibazo by’umutekano muke biri muri Mali no mu burasirazuba bwa Congo.

Ijambo ryose ryashyizwe mu myanzuro rivuga ku ntambara yo muri Kivu y’amajyaruguru ryabanje kwigwaho binononsoye. Amaherezo ariko abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama basabye inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi gufatira ibihano abafite uruhare mu bikorwa bibi bibera mu burasirazuba bwa Congo ni ukuvuga umutwe wa M23 n’abawutera inkunga.

U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iyo nama na Madame Louise Mushikiwabo, ntabwo rwavuze byinshi ku myanzuro y’iyi nama, dore ko hari icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye gishyira mu majwi u Rwanda gufasha umutwe wa M23 n’ubwo bwose u Rwanda rwo rubihakana rwivuye inyuma. Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Radio y’abafaransa RFI cyabaye mu ntangiriro z’iyo nama Madame Louise Mushikiwabo yongeye guhakana ibyo birego yivuye inyuma . Twabibutsa ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, akaba yarigeze kuba n’umukuru w’igihugu cya Sénégal Bwana Abdou Diouf yari yifuje ko Perezida Kagame yakwitabira iyo nama ariko ntabwo byashobotse.

Uku kudashyigikira imyanzuro y’iyi nama ku bijyanye n’ibihano byafatirwa M23, hari benshi babibonama nko kwivamo kwa Leta y’u Rwanda mu kwerekana ko iri inyuma ya M23.

Perezida Kabila avuga ko ngo atatangajwe n’uko u Rwanda rutashatse kuvuga byinshi ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo muri iriya nama. Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa we Bwana Abdou Diouf we yabaye nk’uwisegura abonye ko inama ntacyo igezeho mu kumvikanisha u Rwanda na Congo ku kibazo cya M23, ariko avuga ko ntawe atayeho umwikomo ko buri gihugu kigenga.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama basabye ko abakora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu muri Congo bagomba gukurikiranwa n’ubutabera. Twabibutsa ko Bosco Ntaganda ndetse n’abandi bayobozi b’umutwe wa M23 baregwa ibyo byaha.

Muri rusange abayobozi b’ibihugu bari muri iyi nama bamaganye ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ubwicanyi bwibasira abasiviri, gutuma abaturage bava mu byabo, gushyira abana bato mu gisirikare, no gufata abari b’abategarugori ku ngufu.

N’ubwo Perezida Kabila yashyigikiwe n’ibihugu bigize uriya muryango ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, ariko yanenzwe cyane ku bijyanye n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kutubahiriza amahame ya demokarasi. Uwamwibasiye cyane ni perezida w’u Bufaransa Francois Hollande wari warabanje kuvuga ko adashobora gushyigikira abategetsi batubahiriza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Ariko nyuma yaje kwemera kuza mu nama i Kinshasa kubera ko bwari kuba ri ubwa mbere mu mateka y’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, umuperezida w’ubufaransa atayitabiriye. Hollande we rero yahisemo kwitabira iyo nama ariko kugira ngo ativuguruza mubyo yavuze bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu yagaragarije perezida Kabila ko atamushyigikiye na gato, ubwo mu ijambo yavuze mu nama atigeze avuga Perezida Kabila na rimwe mu izina ndetse no kumukora mu ntoki byari nko kwiyerurutsa dore ko no mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza iyo nama, Perezida Hollande yohereje Ministre we ushinzwe iby’ururimi rw’igifaransa, Madame Yamina Benguigui, we na Abdou Diouf bakaba barashimiye Congo ko yabakiriye neza kandi ngo inama ikaba yaragenze neza.

Perezida Hollande n’ubwo yabonanye na Perezida Kabila, ariko yabonanye n’abakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Bwana Etienne Tshisekedi, Vital Kamerhe n’abandi ndetse n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Si ibyo gusa kuko Perezida Hollande yamaranye isaha yose n’imiryango ya Floribert Chebeya na Fidèle Bazana bivugwa bishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila, ndetse na mushiki wa Floribert Chebeya yahise yaka ubuhungiro Perezida Hollande avuga ko umutekano we ari muke!

Ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, Perezida Hollande yavuze imikapa ya Congo igomba kubahirizwa, yavuze kandi ko yifuza ko inshingano z’ingabo za MONUSCO zasobanua neza zikongerwa mu buryo bushoboka kugira ngo zishobore gufasha kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ubwanditsi