Frank Habineza aremeza ko Vincent Habumugisha yarekuwe!

Bwana Vincent Habumugisha

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018, Depite Frank Habineza, Perezida w’ishyaka Green Party yatangaje ko umuyobozi wa Green Party mu ntara y’uburengerazuba yarekuwe muri uyu mugoroba wo ku cyumweru nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tarikiya 27 Ukwakira 2018.

Nk’uko Depite Frank Habineza yabitangaje akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yavuze ko Bwana Vincent Habumugisha, uyoboye ishyaka Gree Party yari yafatiwe ahitwa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, Intara y’uburengerazuba.

N’ubwo Depite Frank Habineza yashimiye abafashije kugira ngo Bwana Vincent Habumugisha arekurwe ntacyo yatangaje ku mpamvu zatumye uwo muyobozi wa Green Party mu BUrengerazuba atabwa muri yombi.