Frank Habineza wa Green Party arasaba u Rwanda gufata Perezida wa Sudan

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC bazitabira inama ya AU iri kubera mu Rwanda.

Gusa n’ubwo ateruye ngo avuge izina, bizwi ko mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe hano mu Rwanda bashakishwa n’urukiko rwa ICC ari Perezida wa Sudani Omar Al Bashir wamaze no gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, ndetse uru rukiko rukaba rwari ruherutse gusaba u Rwanda ko rwazamufata igihe azaba yitabiriye iyi nama, ariko barutera utwatsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Frank Habineza yavuze ko Perezida Kagame nk’umuntu wubashywe mu muryango w’abibumbye yagafashe abakurikiranyweho ibyaha n’uru rukiko bazaza mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ikomeje kubera hano mu Rwanda.

Yagize ati: “Ndasaba Perezida Kagame nk’umunyamuryango wubashywe w’umuryango w’abibumbye guta muri yombi abo bose bashakishwa n’urukiko rwa ICC baje I Kigali mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.”

Ubutumwa Dr Frank Habineza yanyujije ku rubuga rwa Twitter
Ubutumwa Dr Frank Habineza yanyujije ku rubuga rwa Twitter

 

Gusa bisa n’aho ubu busabe bwa Dr Habineza bitakoroha ko bwubahirizwa bitewe n’uko Leta y’u Rwanda ibinyujije kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rutiteguye gufata Perezida Bashir ndetse n’undi muntu uwo ari we wese bitewe n’uko igihugu kiyemeje gucungira umutekano umuntu wese uzaba watumiwe muri iyi nama.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yashimangiye ko indi mpamvu yatuma nta mukuru w’igihugu bafata ari uko u Rwanda atari umunyamuryango w’uru rukiko, bityo ko rugomba kubahiriza amabwiriza agenga umuryango wa Afurika yunze ubumwe avuga ko mu gihe umukuru w’igihugu akiri mu kazi aba afite ubudahangarwa busesuye bwo kujya aho ashaka ntawe umuhungabanyije, ndetse n’uwashaka kumufata akaba yarindira akava ku butegetsi.

Uretse kuba yasabye ko ababa bashakishwa n’urukiko rwa ICC bafatirwa mu Rwanda, Dr Habineza kandi yasabye abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama kuzafata imyanzuro ishobora kuzazana amahoro arambye kuri uyu mugabane.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu 35 aribo bazitabira iyi nama ndetse Guhera tariki 17 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016, hakaba ari bwo hateganyijwe inama yaguye ya AU izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango igamije ubukungu mu turere tunyuranye twa Afurika.

Source: makuruki.rw