Gabiro: Kagame yari agamije gukanga nde?

Yanditswe na Marc Matabaro

Leta y’u Rwanda yaguze imbunda z’imizinga zitwa SH3 122 mm self-propelled artillery systems mu gihugu cy’u Bushinwa ikaba yarazigaragaje mu myitozo yakozwe na RDF I Gabiro.

Hagaragaye imbunda nini yo mu bwoko bwa Norinco SH3 tariki ya 10 Ugushyingo 2017 mu myitozo ya gisirikare yiswe Hard Punch II nk’iko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

RM70 multiple rocket launcher hejuru ku gasozi na SH3 122 mm self-propelled artillery systems hepfo yayo

Harakekwa ko iyi mbunda nini ya Norinco SH3 ari imwe mu mbunda nini z’imizinga 6 zaguzwe mu bushinwa mu 2007 nk’uko byatangajwe n’ikigo UN Register of Conventional Arms.

Mu myitozo y’i Gabiro RDF yakoresheje kandi za howitzer 122 mm D-30 zijya gusa cyane n’izo ingabo za FAR zarashishije inzu ya CND n’umusozi wa Rebero mu ntambara yo mu 1994.

howitzer 122 mm D-30

Hagaragaye kandi imbunda nini yo mu bwoko bwa RM70 multiple rocket launcher, na kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-24 yarasaga ibisasu.

RDF ifite kandi izindi ziremereye zo mu bwoko bwa 2S1 self-propelled howitzers ziriho imbunda zo mu bwoko bwa 122 mm D-30

Nabibutsa ko mu myitozo yo mu Gushyingo 2016 yiswe Hard Punch I yabereye I Gabiro na none hagaragaye imbunda nini yo mu bwoko bwa ATMOS 2000 155 mm self-propelled howitzer yakorewe mu gihugu cya Isiraheli.

Iyo umuntu yitegereje izi mbunda z’amoko yose zigurwa nk’amasuka yibaza byinshi birimo icyo ziteganyirizwa gukoreshwa dore ko hari abanyagitugu benshi bari batunze iziruta izi ndetse banazikorera bagahirima ibyo bitwaro byose nta gisasu na kimwe zirashe!