Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Gacinya Denis

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rusanze hari impamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2018, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye gufungwa by’agateganyo Gacinya Chance Denys, Umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi yitwa Micon, uyu akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports.

Gacinya akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Kwandika no gukoresha inyandiko zihinduye kandi zirimo ibinyoma, Kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo bagiranye amasezerano, akamubeshya ku muterere y’imirimo yakozwe.

Gacinya aburanira mu Rukiko rw'ibanza rwa NyarugungaGacinya aburanira mu Rukiko rw’ibanza rwa Nyarugunga

Umucamanza yasobanuye ko ibi byaha uko ari bitatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Gacinya Chance Denys, byagaragajwe muri Raporo ye y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’imari n’umutungo mu Karere ka Rusizi.

Umucamanza yasobanuye ko Gacinya yanditse kandi agakoresha inyandiko ihinduye ndetse irimo ibinyoma, ubwo yakoraga fagitire yishyuza amafaranga y’imirimo itarakozwe ndetse n’iyakozwe nabi.

Mu iburanisha kandi Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Gacinya yabaye icyitso mu guhabwa inyungu zidafite ishingiro, kuko yishyuwe 242.120.600 y’Amafaranga y’u Rwanda atagombaga guhabwa.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko Gacinya yabeshye uwo bagiranye amasezerano, akishyuza avuga ko yarangije imirimo ye nyamara amatara amwe ataka, amapoto ashinze ahengamye, insinga z’amashanyarazi na zo ngo zitabye hafi hatarenze santimetero 20, bikaba byoroshye ko zakwibwa.

Iyo mirimo ngo Gacinya yayishyuriwe 495.723.600 y’Amafaranga y’u Rwanda, muri aya hakaba harimo 242,120,600 yishyuriwe imirimo yakozwe nabi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Gacinya yafungwa by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa gusibanganya ibimenyetso kandi ngo hari n’impungenge z’uko yatoroka ubutabera.

Umucamanza yanasobanuye ko mu kwiregura, Gacinya Chance Denys na Me Safari Kizito umwunganira babwiye urukiko ko iryo soko ryo gushyira amatara ku mihanda mu Karere ka Rusizi ryahawe ‘Company’ ayobora, bityo bikaba bidakwiye kuryozwa Gacinya ubwe.

Gacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports ariko ibyaha akurikiranyweho akekwa ko yabikoreye mu by'amasoko ya LetaGacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports ariko ibyaha akurikiranyweho akekwa ko yabikoreye mu by’amasoko ya Leta

Bakomeje babwira Urukiko ko iyo ‘Company’ Gacinya ahagarariye imaze guhabwa isoko yahise itangira imirimo, nyuma ikaza guhura n’inzitizi z’uko mu gutegura isoko hatigeze hagenwa amafaranga agomba guhabwa abaturage nk’ingurane y’ubutaka bwo gushyiraho ibyuma by’amashanyarazi (Transformers), ibyo bikaba bigaragaza ko isoko ryari ryarizwe nabi.

Gacinya yabwiye urukiko kandi ko ibyaha bamushinja ari ibinyoma, kuko ahubwo Akarere ka Rusizi kamubereyemo amafaranga (Umucamanza atavuze umubare), ndetse ngo barimo kuyaburana mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ahubwo ngo ako Karere kamaze kubona ko iryo soko rizateza ibibazo kahisemo guhita gasesa amasezerano nta mpamvu.

Gacinya yasabye urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko afite umwirondoro uzwi kandi akaba adashobora kubangamira iperereza, ibyo bikiyongeraho ko afite umuryango urimo n’abana bato yitaho.

Urukiko rumaze gusuzuma ibisobanuro n’ibyifuzo by’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bwa Gacinya Chance Denys, bwasanze hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze, rutegegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, rwibutsa ko iki cyemezo kijuririrwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Inkuru ya Philbert Hagengimana Ruhago Yacu