Gakenke: Abaturage 5 igisasu cyabaturikanye,kugeza ubu ntiharamenyekana ubyihishye inyuma

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Abaturage batanu bari bari gukora mu mirimo muri gahunda ya VUP mu mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze aho bakoraga bahita bajyanwa kwa muganga. Aha wakwibaza nawe cyari cyatezwe nande? Ni inde wundi ufite ubwo burenganzira?

Umuturage wo muri aka karere ka Gakenke, aho iki gisasu cyaturikiye utashatse ko amazina ye tuyatangaza ku bw’umutelano we, aganira n’itangazamakuru, yahamije iby’iki kibazo abanyamakuru ndetse abemerera ko nawe yari ahari giturika, uretse ko we yari ari kujya kwa muganga, amaze kuharenga akumva igisasu kiraturitse, ahita ajya kwihisha kuko yumvaga ko muri ako gace nta n’ikigo cya gisirikari kihaba.

Yagize ati”iki gisasu cyadukuye umutima, kuko ibi twabiherukaga muri 1990, twanatunguwe, gusa batwaye inkomere zakomerekejwe n’iki gisasu kwa mugana ariko hafi ya bose ubuzima bwabo buri mukaga, bashobora kuza gupfa.

Ikindi cyadutunguye kandi tunacyeka ni uko iki gisasu kitari cyakahamaze ukwezi kuko cyari cyatezwe hafi ku muhanda ahantu abantu bahora bakora umuganda rusange.

Yakomeje avuga ko biteguye kumva mu makuru kuri Radio z’igihugu bagaragaza ko ari akantu koroshye, gusa anavuga ko yiteguye kumva amakuru kugira ngo amenye amakuru yabagiteze, n’impamvu bagiteze. Aha ntakubeshye abaturage benshi ntibunva impanvu y’iki gisasu cyashatse guhitana ubuzima bw’abantu ndetse bitaranarangira kuko bishoboka cyane nubwo byagizwe ubwiru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratezwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa aha wakwibaza iyo yose ko ntaho mu Rwanda batageze bategura ibyo bisasu icyo cyasigaye gute? Gusa ngo nta n’umwe witabye Imana muri bo cyaturikanye usibye gukomereka bikabije ndetse bakajyanwa mu Bitaro ikitaraganya bamwe bari guhorogoma. Ubwo twandikaga iyi nkuru muri aba cyaturikanye ntawe uravamo umwuka n’ubwo bikomeje guhwihwiswa ko 2 muri bo bavuyemo umwuka.

Yagize ati “Abaturage bari bari gukora muri gahunda ya VUP, aho bakoraga amatarasi y’indinganire, igisasu cya Rutura kirabaturikana ariko ntabwo bakomeretse cyane bahise bajyanwa kwa Muganga ikitaraganya kandi turizeza abanyarwanda ko ntagikuba cyakitse, muri aba nta muntu uza kuhaburira ubuzima, kuko bidakabije cyane.

” Icyo gisasu cyaturitse mu ma saa tanu za mu gitondo, abaturage bakora umuhanda uva ku biro by’Umurenge wa Kivuruga werekeza Ku Kigo nderabuzima cya Bushoka.

Kuri icyo kigonderabuzima ni naho Umuyobozi w’Akarerere yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa, bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bamwe barataha,abandi bakaba bakitabwaho n’Abaganga.