Gatabazi arikoreza urusyo abana be

“ Njye ndi umukristu gatolika, ariko numvishije mu minsi ishize harasabwe imbabazi, mu bintu bijyanye n’uruhare rwa Kiliziya cyangwa rw’abantu bo muri Kiliziya gatolika bagiye bagira uruhare muri jenoside, ariko ntabwo humvikanyemo uruhare rwa institution, hakwiye kubaho kudufasha kugira ngo n’uyoboka, ayoboke Imana ariko na Institution arimo ibe yagaragaje responsability yagize, uruhare iba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi, babyumve ari i Roma ari no mu Rwanda bumve ko iyo nshingano bayifite”.

Aya ni amagambo ya Honorable Gatabazi mu Nama ya 14 y’Umushyikirano.

Gatabazi ndamuzi ni umukristu gatolika, ayobora umuryangoremezo w’abanyarushaki baba i Kigali. Uretse n’ibyo yigisha gatigisimu abana bitegura guhabwa Ukaristiya ya mbere, ni umukateshiste.

N’ubwo atazi gutekereza cyane mpamya ko Kiliziya ayizi, yayikuriyemo, yayizemo, ayifitemo ubutumwa. None se biriya avuga abikurahe?

  • Gatabazi ni agakingirizo

Wagira ngo ukubaho ku urwego (institution) urwo arirwo rwose mu Rwanda kugomba kwisanisha na jenoside. Mbega ubwenge! Abakurikira ibyo mu Rwanda babona neza ko Gatabazi nta gishya yavuze. Ibyo yavuze ni ibyo CNLG ihora ivuga, ariko nayo isubiramo ibyo Kagame yavuze yongeye no gusubiramo muri iyi nama. Yibaza impamvu Kiliziya isaba imbabazi ahandi itaza kuzisaba no mu Rwanda igatanga n’indishyi.

Abazi uko Inkotanyi zikora bumva neza impamvu ari Gatabazi batumye (briefing) kubaza ikibazo. Gatabazi ni umuhutu wujuje ibyangombwa. Ubanza we na Bamporiki ubuhutu bwabo batabushidikanyaho nk’ubwa Ministri Philibert cyangwa ubwa Mureshyankwano ngo bafite ba nyina b’abatutsikazi. Gatabazi, uretse no kuba umuhutu ni umukiga wo muri “mbwenu”. Ni agakingirizo rero bashyize imbere ngo abaze ibya Kiliziya. None se ni we ubabajwe na jenoside yakorewe abatutsi kurusha Myr Rukamba? Ni we ubababajwe n’uko Kiliziya Gatolika bayirega kurusha abapadiri benshi tuzi b’Inkotanyi. Ari ibya Kiliziya ari iby’Inkotanyi arasubiramo ibyo bamutumye. Aravuga mara. Icyo arusha abandi ni ukuyoborwa n’inda isumba ubwenge. Bigatuma ibyo avuga bibura ubushishozi.

  • Gatabazi areba kugarukira hepfo ya karuvati ye gusa

Ibyago igihugu cyacu cyagize ni abantu bareba hafi. Abantu batabanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo bakora. Ni benshi bameze nka Gatabazi bishimira imbehe bahabwa n’Inkotanyi uyu munsi , bakavuga kandi bagakora ibyo biboneye batabona ingaruka bizagira ku banyarwanda. Gatabazi ntabona ko Inkotanyi zishaka amafaranga muri Kiliziya Gatolika. Ayo mafaranga azatangwa n’abakristu (abenshi ni abahutu), kugera no ku bisekuruza nka bitanu. Kiliziya izubaka amazu y’abacitse ku icumu bataravuka, yishyure n’amashuri y’abana bataravuka, uko ibihe bihora bisimburana. Amaturo y’abakristu, udushinga abapadiri n’abandi bihayimana bakora hirya no hino mu gihugu tuzajya tubanza twishyure Ibuka mbere yo gushyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa. Umupadiri uzakererwa kwishyura bazamurega ingengabitekerezo ya jenoside.

Abakristu, abapadiri n’abandi bihayimana b’abacikacumu (Barimo ba Myr Rukamba) ntacyo bazahomba; bazaba abagenerwabikorwa b’izo ndishyi. Nta cyaha kirimo bazakomeza gusingiza Imana uko bisanzwe. Bene Gatabazi n’abazabakomokaho igihe cyose bazaba bakiri abakristu gatolika bazishyura izo ndishyi.

Gatabazi mu kureba kugarukira munsi ya karuvati ye, yibwira ko hari ibifaranga bizava i Roma bikaza kwishyura indishyi zizagenerwa Ibuka, igihe Kiliziya izatangira gutanga indishyi. Yibwira ko abazungu batekereza nkawe. Mu gihe Kagame, Dr Bizimana Jean Damascène na Myr Rukamba bari gukora umushinga uzatunga bene wabo, Gatabazi arasukangura ibyo bamutumye atazi ingaruka zabyo. Icyo atazi ni uko arimo agereka urusyo ku bana be n’abazabakomokaho, mu gihe we azaba yaratabarukanye umugayo no kurangwa n’ibitekerezo bigufi, kuko ni intore si imfura, abana be n’abazabakomokaho bazaba bibaza niba yari afite ubwonko mu mutwe cyangwa amajyane.

Musangwa Emmanuel
[email protected]

1 COMMENT

  1. Ni byo Gatabazi yakoze amakosa kandi ntabwo yayakoreye umuryango we muri rusange yakoreye twese c Abahutu cyane cyane abkristo Gatorika ku buryo bwumwihariko. Ariko ntabwo niyumvisha isano iri hagati yo kuba Umuhutu nu Umukiga mbwenu wakoresheje. Nyabuneka mujye mugerageza gukoresha amagambo adatoneka abandi no kubabaza. Ubutaha uzikosore cg se usome article yawe mbere yo kuyohereza.

Comments are closed.