Gatsibo: abayobozi bahiye amaboko basinya mu mwanya w’abaturage

    Amakuru aturuka mu karere ka Gatsibo mu ntara y’u Burasirazuba aravuga ko ubu abayobozi b’inzego zose kugera ku z’ibanze ubu batagisinzira kubera itekinika rikomeye bahugiyemo.

    Umunyamakuru wa The Rwandan wageze mu karere ka Gatsibo mu minsi ishize ku matariki  ya 15 na 16 Mata 2015 ni ukuvuga kuwa gatatu no kuwa kane yarumiwe ubwo yahabwaga ubuhamya n’abaturage nawe ubwe bimwe akabyibonera.

    Muri ako karere ndetse no mu tundi duce tw’igihugu abayobozi b’ibanze cyane cyane abakuru b’imidugudu bategekwa kujya kuzana indangamuntu z’abaturage bo mu gace bayobora bafatanije n’abo mu tugari maze  bakabuzuriza amazina ndetse bakanabasinyira ku nyandiko ubu zirimo kwandikwa mu gihugu hose ngo zizoherezwe mu nzego zo hejuru zivuga ko abaturage bose bashaka ko Perezida Kagame yakomeza akabayobora.

    Ubu buryo buvanzemo amayeri n’iterabwoba bugamije kwerekana ko abaturage bashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga ndetse babyandika bakanabisinyira ubwabo bashyizeho imyirondoro yabo kugeza no ku ma nimero y’amarangamuntu!!

    Iki gikorwa kivanzemo gutera ubwoba abaturage bababwira ko bazirengera ingaruka zizababaho nibadashyigikira Perezida Kagame.

    Iri tekinika rikaba ryibutsa ibyabaye mu ngirwamatora zabaye mu myaka ya 2003 na 2010 aho abaturage batorewe kakahava bamwe mu bayobozi b’ibanze bagatera ibikumwe kugeza bizanye amabavu ndetse hafi no kuvunika!

    Ibi birimo kuba ubu abayobozi b’ibanze cyane cyane abakuru b’imidugudu babisabwe mu mahugurwa y’ubutore. Aka karere gakunze kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo abayobozi baho barashaka kwerekana ko bakora koko.

    Igisigaye kuri Perezida Kagame ni ukwigira nyoni nyinshi maze iri tekinika rye ryarangira abayobozi n’abandi azaba yahisemo bagahingukana amaliste y’abaturage basinye bamusaba kongera kwiyamamaza. Gahunda izaba irangiye kuko Perezida Kagame uzabirwanya wese azamubwira ko ari abaturage babimuhatiye ko we atabishakaga!

    Tubitege amaso!

    The Rwandan

    19.04.2015