Gatsibo: Icyunamo cyatangiranye iterabwoba rikabije!

Mu karere ka Gatsibo icyunamo cyatangiye nk’uko bisanzwe kw’itariki ya 07/04/2016. Ariko gitangirana iterabwoba rikabije mu mirenge yose igize ako karere nko mu murenge wa Rwimbogo cyatangijwe n’umuyobozi w’uwo murenge witwa MUNYABURANGA watanze amabwiriza akurikira:

1. Nta yindi ndirimbo yemerewe kumvikana mu cyumweru cy’icyunamo uretse indirimbo z’icyunamo gusa. Ibi bireba amabare, amarestora, utubari, amasaro yogosha, amaduka, no mu ngo zose. Ati: indirimbo zicyunamo zarasohotse muzishake arizo mukoresha.

2.Yavuze ko nta radiyo n’imwe yemerewe kumvwa uretse radiyo Rwanda. Avuga ko uzafatwa acuranga indi radiyo azaba yapfobeje jenoside yakorewe abatutsi. Aha yatanze urugero rwa Radiyo ijwi rya Amerika ndetse na Radiyo Gicumbi yo mu Rwanda!

3.Yabwiye abaturage ko isaha yo gutangira ibiganiro ari saa munani (02hoo pm) ko gukererwa ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi igihano cyo gupfobya bakizi. Hagati aho ubundi mu myaka yashize ho uwakererwaga bamucaga amafaranga none ubu ngo azajyana n’igifungo! Ni kimwe no gusiba nabyo n’ibibazo uba wikururiye iyo baguhaye imbabazi utanga 5000 Frw!

4.Hariho gahunda yo gutanga amafaranga buri munsi mu minsi 7 kandi ibi ni itegeko kutayatanga ni ugupfobya. Buri muntu ategetswe kuyatanga batitaye aho ayakura. Tukiri aha mu Rwanda inzara iranuma ku buryo imiryango myinshi irasasa ikaryama nta kintu ishyize mu nda. Kubona amafaranga rero ni ikintu kitoroshye.

NB. muri iyi minsi abanyarwanda baba bafite ubwoba budasanzwe kuko baba biteguye gufungwa ndetse no gupfa igihe icyo ari cyo cyose. Musengere abanyarwanda bari imbere mu gihugu. Nibwo kigitangira tuzabagezaho uko cyagenze nikirangira.

IMANA IRINDE ABANYARWANDA.

Umukunzi wa Radio Inkingi

Gatsibo