Gen Afrika Jean Michel wa RUD-Urunana yishwe.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) zavuze ko zishe Gen Juvénal Musabyimana, wari umuyobozi mukuru w’ingabo za RDU-Urunana umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Ubutumwa bwo ku rubuga rwa Twitter rw’ingabo za Kongo (FARDC) buvuga ko Gen Musabyimana wari uzwi ku izina rya Afrika Jean Michel yishwe kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 nyuma ya saa sita z’amanywa mu gikorwa cya gisirikare cy’ingabo za Congo.

FARDC ivuga ko ibyo byabereye hagati y’akarere ka Binza na Makoka, muri teritwari (‘territoire’) ya Rutshuru, muri Kivu y’amajyaruguru.

Ariko amakuru The Rwandan ifitiye gihamya avuga ko iki gitero cyagabwe n’ingabo z’u Rwanda RDF zo mu mutwe wa special force zikorana bya hafi n’ingabo za Congo.

Izo ngabo za RDF ziri muri Congo zambara imyenda isa n’ingabo za Congo, ndetse zahawe rugari mu bikorwa byazo dore ko amasezerano y’ibanga abakuru b’u Rwanda na Congo bagiranye avuga ko ingabo za RDF zifite uburenganzira bwo gukora ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo leta y’icyo gihugu ikabimenyeshwa nyuma byarangije kuba ngo ishobore kubyiyitirira. Ubwo buryo bwo gukora ngo bwahiswemo kubera kutizera abayobozi b’igisirikare cya Congo.

Gen Juvénal Musabyimana yavukiye muri komini Giciye mu 1967, yize amashuri yisumbuye muri Collège Inyemeramihigo ku Gisenyi nyuma ajya mu ishuri rikuru rya Gisirikare ESM aho yari muri Promotion ya 31 afite matricule 34940. Mu 1994 yari Sous-Lieutenant ayoboye i peloton imwe mu zari zigize 3ème Compagnie ya 3ème Bataillon Muvumba yabaga mu Mutara.

1 COMMENT

  1. Comment:ibyo twe ntibitureba Abe yishwe na FRDC, Abe yishwe na Special force ya RDF, icyangombwa nuko tuba twishe ikihebe gishinjwa iterabwoba, nta mahwemo muzagira isi yose izabarwanya mpaka. ikindi kinsetsa ni ukuntu RDF yabakuye umutima!!!! udutendo twose mutwitirira RDF twarabahabuye sha

Comments are closed.