Gen Dr Richard Rutatina yaba yafashwe ngo agerageza gutoroka!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko harimo hahwihwiswa ko Gen Rutatina yaba yafashwe mu gihe ngo yashakaga gutoroka igihugu mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 2 rishyira ku wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016! Ibyo byemejwe na kimwe mu bitangazamakuru biri hafi y’inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda.

Icyo gitangazamakuru cyemeza ko Gen Dr Richard Rutatina ngo yari afungiwe iwe kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2016 ubwo yakurwaga ku mwanya we wo kuba umuyobozi mukuru w’iperereza rya gisirikare (J2).

Benshi mu bakora isesengura bari basanzwe bavuga ko ifungwa rya Gen Rutatina ritazatinda kuko byonyine gushinjwa ubucuruzi n’imikoranire na mushiki we Rosette Kayumba (umugore wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa) bigacishwa ku mugaragaro mu gitangazamakuru gikorera mu Rwanda byari nk’ubutumwa bwo gutera ubwoba bwari bugenewe nyirizina Gen Rutatina. Ubwo bucuruzi aregwa ngo ni ukugira ubucuruzi n’inzu z’amacumbi mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Rwanda.

Ikindi n’uko kuba Gen Rutatina yaravuzwe mu rubanza rwa Brig Gen Rusagara aho yashinjaga ibintu atahagazeho ubwe ahubwo ngo yabwiwe kandi uwabimubwiye (Col Jilly Rutaremara) yari yaritangiye ubuhamya bwe ku giti cye, kuri benshi byagaragaye nk’aho Gen Rutatina yashatse gushyanuka ashaka ubutoni cyangwa ashaka kwibagiza amasano afitanye n’umuryango wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko hari abavuga ko ashobora kuba yarabitegetswe mu rwego rwo guteranya imiryango, iyo turufu ikaba ikunze gukoreshwa n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Ikidashidikanywaho ni uko ubuhamya bwa Gen Rutatina bushinja, Brig Gen Rusagara yabuteye ishoti ndetse yibaza impamvu we afunzwe azira abo mu muryango we bari muri RNC mu gihe Gen Rutatina we adafungwa kandi nawe afite abo mu muryango we muri RNC. Ntabwo byagarukiye aho kuko Gen Rusagara yibukije ifungwa rya Gen Rutatina ubwo ngo yari yagiye guhura na Gen Bosco Ntaganda muri Congo. Ku buryo ubushinjacyaha bwikomye Brig Gen Rusagara ngo arimo gushyira amabanga y’igihugu hanze.

Ibi tuvuze haruguru byabereye mu rukiko rwa gisirikare i Kanombe mu mpera za Mutarama 2016, bidatinze Gen Rutatina yahise akurwa ku mwanya we ndetse anafungirwa iwe muri Gashyantare 2016.

Tugarutse ku byanditswe na kiriya kinyamakuru kiri mu kwaha kw’inzego z’iperereza, iyo usesenguye usaga gishaka kumvikanisha ko Gen Rutatina yari umuntu utari ugishoboye akazi ke ngo kubera imitungo myinshi itatumaga abona umwanya wo gukora akazi ke. Ariko aha umuntu yakwibaza niba Gen Rutatina ari we mutunzi wa mbere muri kiriya gihugu uri mu kazi ka Leta ku buryo yashinjwa kunanirwa akazi kubera imitungo myinshi.

Igisigaye ni ukumenya niba Gen Rutatina azafungwa nta rubanza nka Capt Rushema cyangwa azaburanishwa nk’uko byagenze kuri ba Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara. Uretse ko gushinjwa kugerageza gutoroka (gusanga muramu we Lt Gen Kayumba Nyamwasa) niba ari byo koko atari ikinamico ni ibintu bigaragara ko bishobora kumugora kubyivana imbere.

Frank Steven Ruta