Gen Frank Rusagara arabarizwa mu bitaro!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Gen Frank Rusagara ubu arwariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe. Indwara yaba arwaye ntabwo twashoboye kuyimenya ariko amakuru atugeraho avuga ko mu gufungwa yatandukanijwe na muramu we Col Tom Byabagamba bareganwa hamwe.

Hari amakuru avuga ko n’ubwo Gen Rusagara ari mu bitaro umuryango we utigeze ubimenyeshwa, benshi ubu bakaba batangiye kugira impungenge z’ubuzima bwa Gen Rusagara kuko bizwi ko hari benshi mu basirikare bakuru ba FPR bagiye bicishwa uburozi babaga batewe igihe babaga bari mu bitaro.

Twabibutsa ko Gen Rusagara na Col Byabagamba batawe muri yombi mu minsi ishize ubu bakaba bari mu nkiko baregwa kwamamaza nkana ibihuha, amagambo agomesha cyangwa akageregeza kugomesha rubanda arwangisha ubuyobozi buriho. Bakurikiranweho kandi gukora igikorwa kigamije gusebya leta, guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugira ngo icyaha gikomeye kibone ibimenyetso cyangwa bigafasha guhana abakoze icyaha (amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu) no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]