Gen. James Kabarebe yihanije abanyarwanda ngo bajya “guhunahuna” muri Uganda

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutuye hagati y’ibihugu byamunzwe n’ ishyari kubera uburyo bibona ari igihugu kirangwamo ituze n’umutekano kandi abanyagihugu bakaba bakataje mu iterambere anavuga ko iyi ari nayo mpamvu usanga abanyarwanda bajya ’guhunahuna’ muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bitewe n’ishyari Uganda igirira u Rwanda.

Minisitiri Kabarebe yagarutse kuri ibi ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, ubwo yagezaga impanuro ku ntore z’Imbaturabukungu ziri gutorezwa mu karere ka Nyagatare kuva ku wa 17 Kamena kuzageza kuri 23 Kamena 2018, aho yababwiye ko ibihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi, DR Congo na Uganda ahanini nta kizima byifuriza u Rwanda ahubwo bihora bifite ishyari ry’aho igihugu kimaze kugera n’uburyo abanyagihugu batekanye kandi bari gutera imbere

Gen. Kabarebe yatanze urugero ku banyarwanda birirwa bakubitirwa, bagafungwa abandi bakicirwa muri Uganda avuga ko impamvu ibyo byose biba ari uko iki gihugu gifitiye ishyari u Rwannda, asaba abikorera kubaka igihugu cyabo aho kujya birukira muri Uganda kandi ntan’ibyiza baronkayo biruta ibiri iwabo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Reba u Bugande uko bumeze buri munsi mwirirwa mujyayo babafata bafunga, bakubita bacunaguza, buri munsi barakubise barakubiiise ariko ntimwumva. Barahondagura buri munsi bagakubita bagacunaguza abanyarwanda impunzi mudushakaho iki? Bamwe ubu ambasade yacu nta kintu igikora, ambasade yacu muri Uganda icyo ikora ni ukwirirwa ishaka abanyarwanda bafashwe, bafunzwe, bakubiswe…”

Yakomeje agira ati “Muhunahuna Uganda, muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu. murinda kujya gukubitirwa hariya mushakayo iki? Uganda ko twayivuyemo, ko twayibayemo twayihunzemo tugatanga amaraso yacu tukabohora igihugu cyanyu nabo bakaza hano!”

Gen. Kabarebe yakomeje avuga kandi ko abanyarwanda bakomeje kwicirwa muri Uganda, abasore bamaze gukorerwa iyicarubozo ndetse ngo ikibaye cyose muri Uganda gisigaye cyitirirwa umunyarwanda cyangwa u Rwanda.

Yagize ati “Agakomye kose muri Uganda ni u Rwanda. Umuntu wapfuye wishwe n’Umugande ku mpamvu zabo cyangwa Leta yabo ngo ni umunyarwanda, ikibaye cyose, ngira ngo biraza kugeraho Umugande narwara giripe bati ni Umunyarwanda, narwara malariya bati ni Umunyarwanda, buri kintu cyose ariko ibyo biba bifite icyo bihatse ni uko batishimiye uko dutekanye, tumeze neza tukaba dutera imbere n’ubuyobozi bwacu bugeze ku rundi rwego ni ishyari. Ni ishyari nta kindi. So ubwo se tuba tugiyeyo kumara iki? Twakubatse igihugu cyacu n’abandi bakaza hano n’abagande bazaze ntabwo tuzabangira”

Gen. Kabarebe yabwiye kandi izi ntore ko umutekano n’umudendezo bitazatunga igihugu ahubwo kizatungwa n’amaboko y’abagituye ndetse n’ibikorwa by’abenegihugu by’umwihariko aba bikorera banafatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.

Yanavuze kandi ko ibihugu tubona byateye imbere nta rindi banga bakoresha ridasanzwe ahubwo byose biva mu buyobozi bwiza no gutekereza neza kw’abenegihugu, asaba abikorera gutangira gutekereza neza kuko bafite ubuyobozi bwiza ndetse bakaba abanyakuri muri bo bubaka icyizere hagati yabo n’ababagana

Source: ukwezi.rw