Gen James Kabarebe yisobanuye imbere y’inteko

    Kuri uyu wa 04 Ukuboza Minister y’Ingabo, Imari n’iy’ububanyi n’amahanga zasobanuriye intumwa za rubanda n’abanyarwanda muri rusange ku kibazo cya Congo, ibiregwa u Rwanda, n’ingaruka bigira ku Rwanda.

    Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yatangiye asobanura uburyo u Rwanda rwagiye rufatanya cyane na Leta ya Congo mu gushaka umuti w’ikibazo yari ifite cy’uburakari bw’abasirikari bayo bavuga ikinyarwanda bitewe n’amasezerano ya Werurwe 2009 ngo atarashyizwe mu ngiro neza na Kinshasa.

    u Rwanda na Congo ngo byafatanyije gushyiraho inzego zitandukanye nka Joint Intelligence Team zo gushaka amakuru ku mitwe yitwaje intwaro muri Congo hagamije kuyihashya.

    Ingabo za Leta zombi ngo zafatanyije gushyiraho “Special force”, uyu mutwe ngo waciye cyane intege z’abarwanyi ba FDLR mu karere ka Rutchuru ndetse ngo M23 yatangiye aba basirikare b’ingabo zombi bahari.

    Mu kwezi kwa munani, ingabo za Special Force zo ku ruhande rw’u Rwanda zaje gutaha, ndetse ngo ziherekezwa n’iza Congo babanaga kugera ku mupaka.

    Nyuma ngo hashyizweho n’ibihugu byombi “Joint Verification Mecanism” uyu ni umutwe w’ingabo washyizweho ngo ugenzure aho ibyari bitangiye kuregwa u Rwanda bishingiye.

    Uyu mutwe wa JVM ngo wongewemo abasirikare bo mu bihugu 11 byo mu karere, birimo n’u Rwanda na Congo.

    Nyamara ngo abagize uyu mutwe urimo ingabo z’ibihugu 11 ntabwo wigeze urega u Rwanda gufasha M23.

    Congo yasabye u Rwanda ubufasha.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka Leta ya Kinshasa yasabye u Rwanda kubafasha mu biganiro n’abasirikare bayo bavuga ikinyarwanda.

    Umwaka ushize kandi Kinshasa ngo yasabye u Rwanda kubafasha gukura ingabo zabo (za Congo )zivuga ikinyarwanda zikavanwa muri Kivu zose bakajyanwa (deployment)mu zindi ntara za Congo.

    Gen James Kabarebe ati: “Badusabye kubafasha gufata Gen Bosco Ntaganda washakishwaga na ICC, badusaba kubafasha mu biganiro n’ingabo zabo zivuga ikinyarwanda. Icyo twabafashije ni ibiganiro kuko ibyinshi byabereye mu Rwanda.”

    Ministre Kabarebe avuga ko ba Col Zimurinda, Col Makenga (icyo gihe) n’abandi basirikare ba Congo baje mu Rwanda bahagirira ibiganiro. Ariko byagaragaye ko mu biganiro byabo harimo ubwumvikane bucye.

    Abo mu ngabo zivuga ikinyarwanda bavugaga ko amasezerano ya Werurwe 2009 atubahirijwe nkuko Kabila yabibemereye.

    Muri iyimu nama zabo zabereye mu Rwanda abo basirikare ba Congo bavuga ikinyarwanda bavuze ko batava muri za Kivu mu gihe imiryango yabo ikiri mu buhungiro, ndetse ngo nabo ubwabo bakaba bavangurwa mu ngabo za FARDC.

    Ingabo z’u Rwanda zabagiriye Inama y’uko imirwano idashobora gukemura ibibazo ko bakomeza bakagirana ibiganiro kugeza babonye umuti.

    James Kabarebe ati: “ Mu mezi atatu mbere yo gutangira imirwano kwa M23 habaye inama z’abaministre b’ingabo b’u Rwanda na Congo inshuro zirenga 4 biga ku kibazo. Tugerageza kubafasha gukemura ikibazo.

    M23 imaze gutera, Leta ya Kinshasa yasabye ingabo z’u Rwanda ko zabafasha bagahera Kinyoni bagahashya M23.

    u Rwanda rwababwiye ko nta kibazo rufitanye n’abasirikare ba Congo bigumuye, ahubwo ikibazo u Rwanda rugifitanye na FDLR ikorera muri za Masisi.”

    Gen Kabarebe yasobanuye ko u Rwanda rumaze gutera umugongo Congo mu kubafasha kurasana na M23, Congo Kinshasa nibwo yatangiye kurega ingabo z’u Rwanda ko zifasha M23.

    Nuko ngo imiryango ya Human Right Watch n’itsinda ryoherejwe na UN nabo batangira guhimba ibinyoma bafashijwe na Congo ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha M23.

    Gen James Kabarebe yavuze ko byose babimenyaga mbere y’uko naza raporo zisohoka bagahamagara inzego za gisirikare za Congo n’ubundi bakoranaga umunsi ku munsi, ariko ntibashake kugira icyo bo babikoraho.

    Ibirego ngo birimo ubuswa

    Gen Kabarebe nawe wagiye ushinjwa muri izo raporo yasobanuriye abadepite ko mu birego u Rwanda ruregwa harimo guhimba kugaragara ndetse n’ubuswa umuntu atakwitirira ko ari impuguke koko zabikora.

    Icyambere ngo ni Steve Hege uyoboye iryo tsinda ry’impuguke. Kabarebe avuga ko bitumvikana uko umuntu ushyigikira FDLR (irwanya Leta ya Kigali) wanabishyize mu nyandiko atabogamira ku kintu cyose kirwanya u Rwanda nka FDLR. Kuri Kabarebe ngo Steve Hege kubeshyera u Rwanda ntabwo bitunguranye.

    Ngo muri za raporo bafataga abantu bakaberekana ngo ni abanyarwanda. Gen Kabarebe we avuga ko bidashoboka kuko umuntu wese uvuga ikinyarwanda muri Congo atari umunyarwanda.

    Ibirego bashyira ku bayobozi b’ingabo z’u Rwanda, Ministre, umugaba mukuru w’ingabo n’umunyamabanga uhoraho nabyo ngo nta shingiro bifite.

    Ati: “Kuvugana na M23 twavuganaga nabo turi kumwe n’ubundi n’abasirikare ba Congo, mu gihe twariho tubagira inama bose, ariko kuva bajya mu ishyamba ntitwongeye kuvugana na M23, ahubwo tuvugana kenshi n’abayobozi b’ingabo za Congo”

    Ministre w’Ingabo z’u Rwanda avuga kandi ko bitumvikana uburyo raporo y’impuguke ivuga ngo “twabwiwe na kanaka ibi nibi” ariko ngo ntibemere kwandika muri raporo ybao ibyo babwiwe na kanaka wo kurundi ruhande.

    Ati: “twajyanye izo mpuguke i Kanombe aho zanditse ko hatorezwa abasirikare ba M23. Bazungurukijwe ikigo berekwa ko aho hantu bari bavuze ko hakorerwa imyitozo y’abarwanyi ba M23, tubereka ko hari ibitaro, irimbi, abaturage batuye hafi n’ibindi bigaragaza ko utahatoreza abasirikari”

    Ariko ku irimbi bahabonye imva ebyiri nshya z’abasirikare, umwe yitwa Sgt Tubanambazi Jean waguye mu butumwa bw’akazi i Darfur. Izo mpuguke zaragiye zandika ko ari imva z’abasirikare ba M23 baguye ku rugamba i Rutchuru bashyinguye i Kanombe.

    Ku kijyanye n’imyambaro ya gisirikare ya M23 bavuga ko ari iyo bahawe na RDF. Gen James Kabarebe avuga ko Congo n’u Rwanda n’izindi ngabo nyinshi mu karere zigurira imyambaro muri China. Akibaza impamvu bavuga ngo ni iza RDF gusa.

    Muri raporo y’izo mpuguke ngo bashinje Gen Jack Nziza (umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ingabo) ko ngo yimuriye ibiro bye i Musanze ngo ayobore urugamba rwa M23.

    Ibi ngo babihakanye bereka izi mpuguke za UN ko Gen Jack Nziza igihe cyose yakoreye ku kicaro cya RDF ku Kimihurura ndetse berekana n’amatariki y’uko igihe bavuga muri za raporo Gen Nziza we yari mu kazi ku Kimihurura berekana n’amatariki yagiye yakira abashyitsi barimo na benshi b’abazungu.

    Muri raporo berekanye umusirikare witwa Capt Sadat Janvier bafatiye muri Congo bavuga ko ari officer wa RDF, Ministre w’Ingabo yavuze ko RDF nta musirikare witwa capt Sadat Janvier ifite. Ahubwo ko nyuma y’iperereza ry’ingabo z’u Rwanda basanze uyu Capt Janvier Sadat ari umusirikare wa FARDC wo muri Bataillon ya mbere ya Regiment 807.

    RDF yarezwe gufasha M23 gufata GOMA

    Ibi Ministre Kabarebe yavuze ko byoroshye kubisubiza kuko umuybozi wa Monusco i Goma ubwo yabihakanye.

    Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO muri Goma w’umuhinde yitangarije kuri BBC ko ibimenyetso yabonye ari uko nta kimenyetso gifatika ko abasirikare b’u Rwanda bari muri M23 yafashe umujyi wa Goma.

    Uyu muyobozi wa MONUSCO yavuze ko imirwanire ya M23 ikomeye cyane kuko ngo uburyo bari bacye, kandi barwana kuri gahunda ngo aribyo byabahaga imbaraga no kwihuta kugera bavanye FARDC muri Goma.

    Umuti

    ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region) iri gushaka binyuze mu biganiro kuko ngo ariyo nzira nziza yo gukemura amakimbirane kubwa Gen Kabarebe.

    u Rwanda kandi ngo rwasabye ko ICGLR yongerwa bikaba ibihugu 11 kugirango ikibazo gikemurwe hifashishijwe imbaraga z’ibitekerezo bya benshi mu karere, ibi ngo byarakozwe.

    Gen Kabarebe akaba yavuze ko u Rwanda rutaba ruri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abaturanyi ngo nirurangiza rube ikibazo kuri bo mu gihe kimwe. Ibyo ngo ntibishoboka kuko ntacyo byaba bimariye igihugu cy’u Rwanda.

    Gen Kabarebe ati: “Twababwiye ko FDLR ariyo ibyungukiramo buri gihe. Nyuma y’iminsi FDLR zaraciwe intege na ziriya gahunda za Congo n’u Rwanda, ubu FDLR yongeye kwiyegeranya itera udutero shuma ku Rwanda.

    Byadusabye imbaraga ngo u Rwanda rwumvishe abazungu ko ari FDLR yateye u Rwanda, kuko bo bavugaga ko u Rwanda arirwo rwiteye ngo rubone impamvu yo kujya muri Congo.

    Ubu twariteye hapfa abantu ngo tubone uko tujya muri Congo?! Ko tutagiyeyo se?”

    twahisemo gufunga imipaka yacu FDLR tuzayitegerereza mu Rwanda ntabwo tuzasubira muri Congo.

    Icyo twakwifuje ni uko FDLR yaza, ariko ikaza yose ubundi ikibazo kikarangirira rimwe. Biriya byo kuza nk’abajura ni ukudutesha umutwe kuko bazi ko tutakongera kubakurikirana muri Congo. Ariko mbijeje ko FDLR iteye mu Rwanda mu bushobozi dufite ntabwo bahamara isaha.”

    Ministre Kabarebe yavuze ko icyo u Rwanda rugamije ni ugukomeza gukorana na Congo n’ibihugu by’akarere gushaka umuti w’imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo.

    Ministre Kabarebe, akaba yasoje asaba abadepite kuba abavugizi b’u Rwanda na rubanda ku kibazo cy’amahanga arega u Rwanda ibintu bidafatika.

    Daddy Sadiki RUBANGURA
    UMUSEKE.COM

    Comments are closed.