Gen Mubaraka Yaciye Amarenga ko U Rwanda Rufite Ingabo muri Kongo

Major Gen Mubarakh Muganga

Kuri uyu wa gatatu Gen Major Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu mujyi wa Kiagali no mu ntara y’iburasirazuba yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Ku nshuro ya mbere, uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yaciye amarenga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zijya muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo kurwanya imitwe idacana uwaka n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Inkuru yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa: