Gen Patrick Nyamvuba mu rugendo i Kinshasa.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru ava i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 aravuga ku rugendo rw’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba wari uherekejwe na Gen Major Innocent Kabandana.

Muri uru rugendo bivugwa ko bari batumiwemo n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo (FARDC) Lieutenant – Général , Célestin Mbala Munsense  babonanye n’umukuru w’igihugu, Bwana Félix Tshisekedi.

Abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari baremeza badashidikanya ko uru ruzinduko rwa Gen Nyamvumba rugamije gusaba ko Leta ya Félix Tshisekedi yaha uburenganzira Ingabo z’u Rwanda zikinjira muri Congo guhiga imitwe yitwaje intwaro y’abanyarwanda ifite ibirindiro muri icyo gihugu cyangwa gusaba ko hakorwa igikorwa cya gisirikare gihuriweho n’ibihugu byombi cyo kugaba ibitero kuri iyo mitwe.

Ikibazo gihari ni icya politiki kuko hari benshi bibaza niba koko ingabo z’u Rwanda yaba zijyanywe gusa no guhiga ayo mitwe, ndetse hari n’ababona ko bikozwe ku mugaragaro abaturage ba Congo ndetse n’abanyepolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo barwanya bivuye inyuma iki gikorwa cyaba kivogereye ubusugire bw’igihugu cya Congo.