Gen Rusagara avuga ko muri Gereza yakubiswe urushyi azira kuvugana n’abahutu!

Mu rukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019, harı hagezweho Gen Frank Rusagara aho yamaze igihe kinini avuga amateka ye ndetse anasobanura uburyo yafashwe n’icyo we abona azira.

Yavuze uburyo yahamagawe mu nama na Gen Kabarebe akamushinja gukorana na Gen Kayumba Nyamwasa ndetse n’uburyo yasuzuguwe na Gen Jack Nziza wamubwiye ngo “cunga sana” iminsi 4 gusa mbere y’uko afungwa .

Yanavuze kandi uburyo muri Gereza ya Gisirikare yo ku Mulindi yabanje gufungirwano mbere irangwamo n’ivangura aho abahutu n’abatutsi batemerewe kuvugana, anivugira ko we ubwe yakubiswe urushyi azira kuvugisha umugororwa mugenzi we w’umuhutu.

Iyi nkuru ku buryo burambuye nk’uko yateguwe n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa mwayumva hano hasi: