Gen Rusagara mu rukiko yashimangiye ko u Rwanda ari Banana Republic na Police State!

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeli 2019, urubanza rwa Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba rwakomeje mu rukiko rw’ubujurire i Kigali aho Gen Rusagara yakomeje kwiregura.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku byo burega Gen Rusagara bwita ibihuha birimo kuba yarigeze kuvuga ko umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC wari uriho ukomera. Gen Rusagara yavuze ko bimwe mu byo ashinjwa ko ari ibihuha, yabivuze koko ariko ko bitafatwa nk’ibihuha kuko yagaragazaga ukuri.

Gen Rusagara yashinjwe ko yavuze kandi ko u Rwanda ari nka Banana Republic. Umucamanza yahise amubaza icyo iyo mvugo isobanura. Ati “Ni agahugu gato kandi gakennye kaba gashakira imfanshanyo mu mahanga, ibyo narabivuze none se murumva ari ibihuha? igihugu cyacu si igihugu gito ntigikennye se? Ntigikura inkunga mumahanga?” Yongeyeho ko mu gihe yafunzwemo muri 2014, u Rwanda rwari kuri uwo murongo, akibaza ko uwabivuga bitakwitwa icyaha.

Yabajijwe kandi impamvu yavuza ko u Rwanda ari Police State bivuze ko “U Rwanda ruhoza ijisho ku baturage”, Gen Rusagara yasubije abaza ati iyo umuntu afunzwe nta mpapuro zimushinja nta mategeko akurikijwe icyo gihugu kiba kitwa ngo iki? Mu gushimangira ibyo yavugaga yongeyeho ko uwari umushoferi we Sgt Kabayiza yakubiswe akagirwa intere bakabibwira urukiko ariko rukinumira ntihagire igikorwa.

Yabajijwe ku magambo ngo yavuze ko Perezida Kagame yarangiye naho Perezida Museveni we akaba ari umusirimu (our guy is finished other ways Museveni is smart) Gen Rusagara yahakanye ko yavuze ayo magambo avuga ko abatanga buhamya bamushinja ayo magambo atari abo kwizerwa.

Inkuru irambuye mwayumva hano hasi tuyikesha umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika wari mu rukiko.