Gen Rusagara ngo yaba yazize kuvuga amagambo menshi!

N’ubwo byari byatangiye guhwihwiswa ko Gen Frank Rusagara yatawe muri yombi ariko ntabwo byari byakemejwe kugeza ubwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen Joseph Nzabamwita abitangarije ikinyamakuru The New Times kibogamiye kuri Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu byo Gen Rusagara azira harimo ngo kuvuga amagambo menshi apinga ndetse no gushaka gutekereza nk’umuntu w’injijuke mu gihe i Kigali bibujijwe kwitekerereza ahubwo abantu batekererezwa!

Si ubwa mbere Gen Rusagara bamugeze amajanja kuko mu myaka yashize yafunganywe na Gen Kaka bazira ngo gutorokesha umucuruzi Assinapol Rwigara.

Amakuru tugikorera iperereza ryimbitse aravuga ko uretse Gen Rusagara hari n’abandi bashobora gutabwa muri yombi mu rwego rwo kwikiza buhoro buhoro abasanzwe muri Telefone ya Nyakwigendera Colonel Karegeya bidaciye igikuba cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya.

Abazi Gen Rusagara bavuga ko ari umuntu udatinya kuvuga icyo atekereza nk’umuntu wese ujijutse ibyo bikamugonganisha na bamwe muri bagenzi be b’injiji baba bashyira imbere icyashimisha Perezida Kagame gusa.

Kuba Gen Rusagara yaratashye mu Rwanda avuye mu kazi muri Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza ntatahane n’umuryango we ndetse umugore we akaba ava inda imwe na Dr David Himbara (utavuga rumwe na Leta kandi ukorana hafi n’umuherwe Rujugiro) bishobora kuba biri mubyongereye urwikekwe.

Nk’uko byari byanditswe na bimwe mu binyamakuru ko Gen Rusagara yazize Dr Himbara, umunyamakuru wa The Rwandan yashoboye kuvugana na Dr Himbara wamutangarije ko nta makuru afite ku bijyanye n’ifatwa rya muramu we Gen Rusagara ko atanumva ukuntu bimwe mu binyamakuru bivuga ko Gen Rusagara ari we yazize  ngo mu gihe bizwi ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bufunga abajenerali uko bwishakiye ari abafite icyo bapfana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abatabafite.

N’ubwo umuntu atavuga ko Gen Rusagara yari umurakare ariko iyo umuntu arebye uburyo abantu arusha ubushobozi n’amashuri bagiye bazamuka mu ntera we ntazamuke umuntu yakwibaza ko ikibazo cye kimaze iminsi dore ko bivugwa ko ari umwe mu basirikare bakuru bake bafite abagore bataturutse i Burundi bityo bikaba bimuhesha amanota make mu gihe abagore b’abandi basirikare bakuru baba bagiye gupfukama kwa Jeannette Kagame bitwaje ko bava hamwe!

Kuba Gen Rusagara yaratawe muri yombi bivugwa ko bitaturutse ku mpamvu itunguranye ahubwo ariko igikorwa gisa nk’ikimaze iminsi hegeranywa ibyo bashobora kumugerekaho byose dore ko n’umuvugizi w’ingabo, Gen Nzabamwita atanatinyuka kuvuga ibyo azira uretse ko ngo hakekwa ko Gen Rusagara yakoranaga ngo n’abarwanya Leta.

Abasesengura ibya politiki yo mu Rwanda n’imikorere ya Perezida Kagame basanga iri fungwa ry’abasirikare bakuru rya hato na hato akenshi biba bigamije no gutera ubwoba n’abandi basigaye go babe ibikange ntihagire uwahirahira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’inyungu za Perezida Kagame.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]