GENDA RWANDA WARAGOWE

Muri iyi minsi y’ukwezi kwa Mata nibwo abanyarwanda barimo kwibuka akaga kagwiririye igihugu cyacu, aho abanyarwanda batazwi umubare nyakuri bishwe n’inyamaswa, abandi bagahunga igihugu mu miborogo myinshi.

Ku giti cyanjjye nemera ko u Rwanda rwagushije ishyano mu bihe byinshi bitandukanye byaranze amateka y’igihugu; kuva mu gihe cy’u Bwami kuzamura mu bihe bya repubulika zabanjirijje iriho ubu ndetse bigahumira ku mirari mu gihe cy’ubutegetsi bw’agatsiko kitirirwa FPR Inkotanyi ariko kayobowe na Paul Kagame.

Inkomoko yo kwibuka muri mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka

Ntawe uyobewe ko mu gihe cya Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Perezida Habyarimana Yuvenali habayeho ibiganiro n’imishyikirano yasabaga ko impunzi zari zarahunze igihugu mu mvururu zaranze u Rwanda kuva mu myaka ya za 1959 no kuzamura.

Abahunze bari mu bihugu byinshi ariko cyane cyane ibikikije u Rwanda bari abo mu bwoko bw’abatutsi, bakaba barifuzaga gutaha cyangwa abadatashye bakemererwa kwinjira no gusohoka mu gihugu cy’u Rwanda igihe bashakiye n’uko bashaka ariko bitwa abanyarwanda bakomoka mu Rwanda ariyo gakondo yabo.

Sinshaka gusubiramo uko ibiganiro byagenze kuko hari ibyabaye mu buryo buziguye n’ubutaziguye, gusa abari impunzi icyo gihe ntibanyuzwe n’ibisubizo bahawebiyemeje kwibumbira mu mutwe wa FPR –INKOTANYI bahitamo kurutaha bitwaje intwaro. Aha niho habaye intambara y’uKuwakira 1990 yatangiriye mu majyaruguru y’igihugu abarwanyi ba FPR-INKOTANYI babifashijwemo n’igihugu cy’u Bugande. Sindibuvuge ku migendekere y’intambara ariko namenyesha abatabizi ko kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 abanyarwanda b’inzirakarengane b’abasivili mu moko yose barahaguye, abandi barahunga batakaza ibyabo.

Imishyikirano ya Leta ya Habyarimana na FPR-INKOTANYI

Imishyikirano yo gahagarika intambara no gushaka uburyo impunzi zataha ndetse zikanahabwa imyanya mu butegetsi bw’igihugu yarabaye inshuro nyinshi n’ahantu henshi , ariko amasezeranao yarangiriye Arusha muri Tanzaniya ariyo yatangaga imyanzuro yo gutaha kw’impunzi n’igabana ry’ubutegetsi muri Guverinoma yaguye.

Ihanurwa ry’indege n’iyicwa rya Prezida Habyarimana

Mu gihe amasezerano yakomezaga, mu biganiro binyuranye n’ahantu hatandukanye ubuyobozi bwa FPR-INKOTANYI ishami ry’igisirikare ho harimo gushakishwa amayeri yose yo kwikiza uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Yuvenali bizwi ko yari akunzwe n’abanyarwanda benshi mu gihugu kandi bo mu moko yose.

Taliki ya 6 Mata 1994 Indege y’umukuru w’igihugu yarahanuwe

Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, perzida Habyarimana yiciwe mu ndege hamwe na mugenzi we w’u Burundi Cyprian Ntaryamira. Nta gushidikanya byaravuzwe ubuhamya bwaratanzwe ibi byakozwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI ziyobowe na Paul Kagame. Ubwicanyi bwahise bukaza umurego, imitwe itandukanye yari yaravutse yairara mu baturage, bariyeri ku mihanda zirakorwa abaziriho bakavuga ko bagamije gukumira umwanzi ariwe FPR-INKOTANYI, ariko bakaba barakoreshaga uburyo bumwe aribwo bwo kureba amarangamuntu yanditsemo ubwoko TUTSI.

Ibi ntibivuga ko aba TUTSI aribo bishwe gusa kuko hari n’abishwe ngo kuko basa nabo, abandi bitwa ibyitso byabo.

Inkomoko y’inyito Genocide yakorewe abatutsi

Byatangiye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwitwa itsembatsemba, n’Itsembabwoko, nyuma LONI yemeza ko habayeho Genocide ngo yakorewe abatutsi ihereye ku mpamvu z’uko abicwaga babazwaga amarangamuntu yabo hagamijwe gushakisha abatutsi.

Imvugo genocide yakorewe abatutsi ivuga gusa ubwicanyi bwakozwe kugera ubwo FPR-INKOTANYI yafataga igihugu igashyiraho guverinoma yayo yambere yari iyobowe na Pasreri Bizimungu. Hagati aho ariko abantu bicwaga hagaragaye n’ubuhamya bwinshi bw’ibitero byagabwe na FPR-INKOTANYI mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi haba mu nkambi mu masoko n’aho bahamagariraga abaturage kwitabira amanama ngo y’ihumure. Aha naho ubuhamya bunyuranye burahari bwaba ubukomoka muri FPR-INKOTANYI no banyarwanda barokotse n’ababonye ayo mahano.

Kuki abanyarwanda kuri ubu bapfa Inyito GENOCIDE bigakabya aho buri bwoko bushaka kuyegeka ku bayo bishwe.

Mbere na mbere tugomba kumenya ko inama za LONI u Rwanda ruzihagararirwamo n’intumwa za Kagame n’agatsiko ke. Ibitekerezo bitangwa n’abazirimo aribo batumwe n’agatsiko ka Kagame nta kuntu muri izo nama haza imyanzuro ishingiye ku bitekerezo by’abandi batari abayicayemo aribo batutsi ba FPR cyangwa se intumwa za leta ya FPR.

Icyakabiri ni uko kuba abishwe ahenshi barabazwaga indangamuntu hagambiriwe kureba ubwoko TUTSI nayo ni iturufu Kagame yitwaje n’agatsiko ke ku buryo abanyamahanga babyakira gutyo

Izi nizo mpamvu2 z’ingenzi zatumye iyi nyito Genocide yakorewe abatutsi yemezwa gutyo.

Ibyo aribyo byose abandi biciwe nabo bagomba kumenya ko ubushakashatsi bugikomeza, ndetse ko no muri iki cyumweru gishize hasohotse indi raporo yemeza ko ubwicanyi bwo mu Rwanda budakwiye ririya zina.

Abanyarwanda nabo ni ugushyiraho akabo bagatanga ubuhamya bakagaragaza ibyo bazibabonye.

Kuki tugomba gupfa INYITO GENOCIDE??

Umuntu yakwibaza impamvu abantu baharanira ko ababo bishwe byavugwa ko bazize genocide nyamara nta rupfu ruruta urundi nk’uko umuhanzi Kizito Mihigo abivuga.

Abantu barishwe, ahubwo bishwe nande? Njye mbona twari dukwiye gushyira imbere ukuri n’ubutabera, Kagame n’agatsiko bafite inyungu mu kwamamaza inyito Genocide yakorewe abatutsi kuko niho barira ay’imbogo bakabona imfashanyo Kagame akitwa igihangange ko yahagaritse ubwicanyi bw’akataraboneka.

Ibi Kagame arabikora mu gihe cye gito cyane ashigaje kuri iriya ngoma.

Hakorwa iki kuri ubu

  1. Genocide yakorewe abatutsi yemejwe na LONI, kandi LONI iracyahari ntaho izajya abanyarwanda bari bakwiye kwegeranya ibimenyetso bivuguruza iriya mvugo bikazajyezwa kuri LONI igihe nikigera
  2. Abanyarwanda bakwiye guharanira UBUTABERA bushingiye ku UKURI KU BYABAYE, 
  3. Ingoma y’agatsiko ya Kagame Paul ikwiriye kurimburwa byanze bikunze

Kwibuka abacu bishwe

Abanyarwanda ntibakwiriye guhugira mu mpaka zo kwibuka n’uburyo bwo kwibuka. Leta ya Kagame ifite igikoresho ikangisha amahanga aricyo Genocide yakorewe abatutsi, biriya ni ibyo mu gihe cye kandi mu kanya gato akiri kuri iriya ngoma.

Amagufa yanitse mu nzibutso agomba kugera igihe cyo gushyingurwa, ibyo bizakorwa igihe agatsiko ka Kagame kasezerewe ku butegetsi kandi bitinde bitebuke bizaza

Inama ku banyarwanda bari mu buhungiro hanze y’u Rwanda.

  1. Umwanzi wanyu si impunzi muturanye aho muri cyangwa mwahunganye, umwanzi ni uwatumye mutakaza igihugu cyanyu nimufatanye kumurwanya buri muntu uko abishoboye
  2. Amashyaka atavuga rumwe na FPR ntabwo yagombye kutubera impamvu yo kurebana ay’ingwe ahubwo ni umusanzu w’uburyo agatsiko kavaho kagaha amahoro abanyarwanda. Gutungana agatoki ntabwo aribyo bizarangiza ikibazo.
  3. Ubwoko Hutu –Tutsi ndetse n’abatwa ntibikababere impamvu yo kutumvikana kuko mwese muri impunzi nimubyifashishe mwereke amahanga ko agatsiko ka Kagame nta bwokon karobanura ahubwo ari imbogamizi ku mahoro y’abanyarwanda
  4. Abo numva ngo bashaka kubanza kwiyungira mu buhungiro mwitakaza umwanya igihugu cyirabatekegereje hazabaho gutangaza UKURI, UBUMWE n’UBUTABERA kuri Stade amahoro twese tururimo maze dusabane imbabazi dutunge dutunganirwe

Kwibuka bose twibuka twese

Iyi ni inyandiko natangaje mu minsi yashize abantu bayivuzeho byinshi ariko si igikorwa cyo gukinishirizwa mu buhungiro. Tuzibuka abacu tubibukira ku gataka k’abasokuruza kuri gakondo yacu.

Kuki tutafata imihanda imwe, amshuri , insengero n’ibigo bidukikije ngo tubyite amazina y’abacu bishwe tuhibereye.

Hakabaho za Stade Habyarimana, imihanda yitiriwe kanaka n’ibindi.. 

Claude Marie Bernard Kayitare