Congo: Général Gabriel Amisi Kumba (Tango Four) yahagaritswe ku mirimo ye

Général Gabriel Amisi Kumba (Tango Four), umugaba mukuru w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka, yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yo gushybirwa mu majwi n’icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye.

Icyo cyegeranyo kimurega kuba ari mu gikorwa cy’ubucuruzi butemewe bw’intwaro zigenewe imitwe y’abarwanyi irwanira mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende.

Nk’uko Lambert Mende yakomeje abivuga mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa kane ngo ni icyemezo cy’agateganyo cyafashwe na Perezida Kabila, umugaba w’ikirenga w’ingabo za Congo wanasabye ko hakorwa iperereza ricukumbuye neza kugira ngo hamenyekane uruhare rw’abashyizwe mu majwi.

Ibi bije mu gihe ingabo za Congo zifite ibibazo ku rugamba aho zananiwe kurwana ku mujyi wa Goma wafashe n’inyeshyamba za M23 bitazigoye.

Mu byavuzwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende yavuze ko mu cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye havugwamo ko ingabo za Congo zikomeje kuba indiri y’ibikorwa bya magendu bituma abasirikare bo hejuru bigwizaho umutungo bakura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi butemewe n’amategeko cyane cyane ubw’amahembe y’inzovu bukorwa n’imitwe y’abarwanyi ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Ngo général Amisi yari akuriye ibikorwa byo guha amasasu abahigi batemewe n’abategeko n’imitwe y’abarwanyi. Arakekwa kuba yarahaye umutwe w’abamaimai witwa Nyatura imbunda 300 zo mu bwoko bwa AK47, uwo mutwe ukaba uregwa ubwicanyi bwibasiye abasiviri benshi. Ngo ubwo bucuruzi bw’intwaro bugera muri Congo Brazzaville ahagurwa amasasu akinjizwa rwihishwa i Kinshasa nyuma akajyanwa mu burasirazuba bwa Congo bikozwe cyane cyane n’abantu bo mu muryango wa général Amisi.

Général Gabriel Amisi ntabwo ariwe wenyine uregwa muri iki kibazo ahubwo harimo n’abandi basirikare benshi bo murwego rwo hasi y’urwe.

Ubwanditsi