General Major Alex Kagame aherutse kurasa murumuna w’umukwe we!

Gen Alex Kagame

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru The Rwandan ikuye ahantu hizewe avuga ko Gen Maj Alex Kagame aherutse kurasa murumuna w’umukwe we amuziza ko yaba yarateye umukobwa we virusi itera SIDA. Gusa ikibabaje ni uko yarashe inzirakarengane bitewe n’uko yitiranije abava inda imwe bikarangira arashe murumuna w’uwakagombye kuba umukwe we!

Muti byagenze bite?

Umukobwa wa Alex Kagame tutari buvuge izina yakundanye n’umuhungu, mu gihe urukundo rwari rugeze aharyoshye ndetse bombi biteguye kubana akaramata, umukobwa yatangiye kurwaragurika maze ise amujyana kwa muganga kumuvuza hanyuma ibisubizo bya muganga byerekana ko yanduye virusi itera SIDA.

Kagame n’umujinya mwinshi abaza umukobwa we uwamuteye iyo ndwara, hanyuma umukobwa amurahira akomeje ko wundi muhungu baryamanye uretse iyo nshuti ye.

Bwarakeye Gen Alex Kagame ashyira amasasu mu mbunda ye maze ajya guhiga uwo musore, ariko ikibabaje ni uko yageze aho atuye mu mujyi wa Kigali akahasanga murumuna we basa nk’intobo hanyuma bikarangira amurashe amwitiranije na mukuru we!

Amaze kumwica imiryango ye yarahagurutse ikora iperereza, birangira ryemeje ko uwo musore yishwe na Alex Kagame.

Iyo nkuru yaje kugera kwa shebuja mukuru Kagame Paul maze birangira amukuye ku buyobozi bw’ingabo zo mu burengerazuba bw’u Rwanda none ubu nawe akaba ari ku gatebe nk’abandi.

Ngayo nguko mu Rwanda rwa Kagame aho umuntu yitsamura akarasa uwo abonye wese!