Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga (Nyanza) CSP KARERA RUTAYISIRE yaba yifuza kugera kuki ? Ninde wamutumye ?

Yanditswe na Kantengwa Alice

Hashize iminsi itari micye humvikana abayobozi b’amagereza nka Huye, Rubavu, Mpanga bahohotera imfungwa bazica urubozo bazivutsa ubuzima n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko ariko ikibababaje kandi gitangaje ni uko aba bayobozi b’aya magereza nta n’umwe urahagarikwa cyangwa se ngo akurikiranywe n’amategeko!

Ese ni inde utuma aba bayobozi gukora ibi bikorwa? Ese Président Kagame uzwiho kumenya byose bibera mu Rwanda yaba azi ibibera muri aya magereza ? Igisubizo tuzakimenya mu minsi iri imbere.

Gereza mpuzamahanga ya Mpanga ifite umwihariko andi magereza mu Rwanda adafite kuko niyo gereza ifungiyemo imfungwa zavuye mu Bihugu by ‘amahanga, ikaba ifungiyemo abahoze ari abayobozi ku butegetsi bwa Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana, ikaba ifungiyemo abaregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Président Paul Kagame, ifungiyemo abantu bakatiye ibihano biremeye baregwa génocide, ndetse ifite n’umwihariko wo kuba ifungiyemo abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu batagisurwa n’imiryango yabo!

Mu gihe andi magereza ari mu Rwanda usanga buri wa gatanu wa buri cyumweru hagaragara abantu benshi baje gusura ababo, muri gereza ya Mpanga siko bimeze kuko buri wa gatanu usanga hasuye abantu batarenze 120 mu gihe ifungiwemo imfungwa zirenga 7500.

Mu myaka itanu ishize muri iyi gereza hagaragaye impfu nyinshi aho ku munsi hasohorwaga imirambo 5 abantu bapfaga bazira inzara! Abandi bagashyirwa mu bitaro, ibyo bikaba byaratumye uwari Ministre w’umutekano Harerimana Fadhili na Komiseri w’amagereza Mary Gahonzire basaba Président Paul Kagame kwemera ko iyi gereza yagira umwihariko wo kubaho byihariye, icyo gihe mu gukemura ikibazo hemejwe ko iyi gereza abafungwa bakwemererwa kujya bateka ibiryo bibisi bigomba kujya bigurirwa muri kantine ya gereza.

Iyi gahunda ikaba yarakemuye ibibazo byo gupfa ku mfungwa ndetse inahagarika ubwicanyi hagati y’abafungwa aho bakunze kugenda bicana bapfa kurwanira ifunguro rya gereza ridahagije! Mu mwaka wa 2013 abafungwa bararwanye bamwe bahasiga ubuzima, ibintu kandi byari byongeye no kwigaragaza mu mwaka wa 2016 ubwo iyi gereza yakiraga imfungwa zivuye muri gereza ya Kigali 1930 ibintu byakurikiwe no kwicana umwe ahasiga ubuzima nabwo bapfuye ibyo kurya.

Tugarutse ku bayobozi batandukanye bayoboye iyi gereza buri wese afite ibyo yakoze, ahari abaranzwe n’ibikorwa byiza n’abandi baranzwe n’ibikorwa bya kinyamaswa! Mu bayobozi baranzwe n’ibikorwa byiza twavuga nkabitwa:

-Bakubirwa
-Mateka Gapfizi
-Iyaburunga Innocent

naho abayobozi baranzwe n’ibikorwa bya kinyamaswa twavuga nka :

-Gato Rutayisire
-Mukono John

Kugeza ubu iyi gereza ikaba ifite umuyobozi mushya witwa Rutayisire Karera bigaragara ko afite umugambi mubisha wo kumaraho burundu imfungwa n’abagororwa kuko kuva yagera kuri iyi gereza nibwo hagaragaye ibikorwa byo gukubita imfungwa no kuzikura mu buryamo.

Amakuru yaraye atugezeho twahawe n’umwe mu bakozi ba gereza utifuje ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we, yatumenyesheje ko ku munsi w’ejo hashize tariki 14/02/2019, Umuyobozi wa gereza CSP Rutayisire Karera yakoresheje inama imfungwa n’abagororwa azimenyesha ko mu kwezi kwa gatatu zitazongera gutungwa n’ibiryo byihariye zigurira muri kantine ya gereza! Uyu muyobozi akaba yarazibwiye ko iki cyemezo yagifashe kubera ko izi mfungwa zitunze amatelefone zikaba zaranze kuyatanga.

Imfungwa n’abagororwa bakaba baragerageje gutakambira uyu muyobozi bamwereka ko ifunguro bahabwa na gereza ntacyo ribamariye ariko uyu muyobozi akaba yaranze kuva ku izima azibwirako uzicwa n’inzara bazamushyingura.

Mu byo twakwitega kubona mu minsi iri imbere ni impfu nyinshi z’abafungwa n’abagororwa ndetse n’abazagerageza gutoroka kubera inzara bakaraswa nk’uko byagenze muri gereza ya Huye mu bihe bishize.

Gereza ya Mpanga ikaba imaze iminsi yumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga kubera inyerezwa rya Twagirimana Boniface umuyobozi wungirije w ‘ishyaka FDU-Inkingi watwawe n’inzego z’iperereza za gisirikare zifatanyije n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, iyi gereza kandi yanaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kurasa imfungwa n’abagororwa aho mu mwaka wa 2016 umusore witwa Nsengiyumva Jotham washinjwaga gukorana na FDLR yaje kuraswa asohowe muri gereza mu ijoro n’uwari umuyobozi w’iyi gereza CSP John Mukono.

Nk’uko duherutse kubimenyesha abafite ababo bafungiye mu magereza mu Rwanda, bagombye kugeza ibibazo by’ihohoterwa ry’abantu babo mu nzego zitandukanye zirimo Président Paul Kagame, Ministre w’ubutabera, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, umutwe w’abadepite, umuryango transparence international Rwanda, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka amnesty international, HRW n’ahandi hose hashoboka kuko mwazategereza ko abanyu bataha mugaheba kandi barishwe.