Gereza mpuzamahanga ya Nyanza:CSP Rutayisire Karera kwica imfungwa hagendewe ku ivangura ry ‘amoko

gereza ya nyanza

Yanditswe na Alice Kantengwa

Uko iminsi igenda ishira niko ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kugenda bwivamo nk’inopfu ku kibazo cy’amoko hagati y’abahutu n’abatutsi! Ibikorwa nk’ibi duherutse kubibona ubwo hatorwaga nyampinga w’u Rwanda, uburyo umukobwa witwa Mwiseneza Josiane yibasiwe cyane agatukwa bikomeye yitwa Miss Sebahinzi, Miss uhagarariye ingangi n’ibindi byinshi biteye isoni!

Iki kibazo cyatumye inzego nkuru z’Igihugu zirimo komisiyo yo kurwanya génocide CNLG, n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rucyinjiramo aho rwatangiye iperereza n’ubwo nta cyizere gihari cy’uko rizagira icyo rigeraho kuko ibikorwa bihishura umugambi muremure w’ubutegetsi bw’u Rwanda wo kuzasiga umwanda mu Gihugu nk’uko Pereziada Kagame yawusanzemo, ibyo akaba yarabivuze kenshi.

Tugarutse ku makuru ajyanye n’imfungwa hirya no hino mu magereza igikomeje kwibazwa n’icyaba kigamijwe na Leta ya Kagame mu gukomeza kwica imfungwa zititwaje intwaro kandi zibayeho mu buzima bugoye, mu cyumweru gishize humvikanye inkuru y’akababaro y’iraswa ry’abafungwa batanu muri gereza ya Huye, icyo gihe police n’urwego rushinzwe imfungwa baranzwe no kuvuguruzanya ibintu nabyo byateye kwibaza byinshi!

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rukuru rw’Igihugu ruragira icyo ruvuga mu guhagarika ubwo bwicanyi bukorerwa imfungwa, Ministère y ‘ubutabera ifite mu nshingano zayo amagereza ari nayo yagiye ikatira ibihano izo mfungwa yararuciye irarumira! Umuryango Transparence International Rwanda urwanya akarengane wafunze amaso! Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu nayo ntacyo ivuga! Imiryango ya sosiyete civile nayo n’uko ntacyo itangaza kubikorwa nk’ibi bigayitse biri gukorwa n’aba bayobozi b’amagereza mu Gihugu kivugako cyateye imbere muri demokarasi no gufata neza imfungwa.

Umwaka ushize muri gereza ya Nyanza havuzwe iyicwa ry’abafungwa batatu barashwe barimo Nsengiyumva Jotham washinjwaga ibyaha bifitanye isano na politiki, haje kandi kuvugwa ishimutwa rya Twagirimana Boniface Vice Président wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi amakuru akaba avugako yamaze kwicwa. Muri iyi minsi amayeri n’uburyo bwo kwica imfungwa agenda ahindurwa aho bicishwa inzara, bangirwa kuvuzwa, gutotezwa, gukurwa mu buryamo n’ibindi bibi byinshi.

Gereza mpuzamahanga ya Nyanza icumbikiye imfungwa 7500 zirimo izikomoka mu Gihugu cya Sierra Leone, iziregwa génocide n’iziregwa ibyaha bishingiye kuri politiki nyinshi zikatiye ibihano birebire! Iyi gereza ikaba yarahawe umuyobozi mushya utaramara umwaka witwa CSP Rutayisire Karera waje asimbura CSP John Mukono wimuriwe muri RCS nyuma yo gushimuta Twagirimana Boniface. Uyu Karera Rutayisire akaba yarazanye uburyo bushya bwo kwica imfungwa akoresheje inkoni aho akubita mu mutwe, munsi y’ibirenge, mu mbavu n’ahandi umuntu apfa byihuse !

Amakuru dukesha umwe mu bacungagereza ndetse n’umuganga kuri gereza ya Nyanza aratumenyesha ko ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 ahagana i saa munani z’amanywa umuyobozi wa gereza Rutayisire Karera yahamagaje abafungwa bagera ku icumi arabakubita bidasubirwaho aho bakubiswe bambitswe ubusa baboshye amapingu!

Nyuma yo gukubitwa inkoni bakubiswe imigeri mu mbavu n’uwo muyobozi aho yanakoresheje amagambo yuzuyemo ivangura rikomeye rishingiye ku moko, yagize ati: “akanyu karashobotse bene wanyu b’abahutu bazaze babatabare turebe! Nzabica kandi ntacyo bazantwara!”

Umuntu waduhaye amakuru yatubwiye ko mubakubiswe harimo umunani barembye cyane kuko babiri bavunwe imbavu, batatu bavunwa umugongo, abandi batatu imitwe yarabyimbye, ngo biragoye cyane kubakurikirana ngo bavuzwe bajyanwe mu bitaro bikuru bya Nyanza kuko umuyobozi wa gereza atabishaka .

Umucungagereza nawe waduhaye amakuru yagize ati: mu myaka ibiri maze nkora kuri iyi gereza ibi nibwo nabibonye kandi icyo bizabyara muzakibona bidatinze kuko umuyobozi wa gereza Rutayisire Karera n’ushinzwe iperereza kuri gereza muzumva barasanye kubera iki kibazo!

Magingo aya nk’uko twabibabwiye haruguru ntibyumvikana uko imfungwa zakatiwe n’inkiko zitegereje kurangiza ibihano zishobora kwicwa urubozo kandi amategeko y’u Rwanda ndetse na Mpuzamahanga atemera ibi bintu, tukaba dusaba abafite ababo bafungiye muri za gereza ya Nyanza, Rubavu, Huye kwandikira Président Paul Kagame bashingana abantu babo banasaba ko yakoresha ububasha afite agahagarika ubu bwicanyi niba koko atariwe wategetse abayobozi ba za gereza kubukora.