Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry’umuyobozi wa FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa nibwo abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi babujijwe gusura umuyobozi wabo Madamu Victoire Ingabire ufunzwe na leta ya FPR Inkotanyi kubera impamvu za politiki .Ubwo abo bayoboke bageraga ku muryango wa gereza izwi ku izina rya 1930 batunguwe nuko ubuyobozi bwiyo gereza bubinyujije mu bakozi b’urwego rw’iperereza (CID) ruhakorera rwababujije kwinjira kandi nyamara ntibwabasobanurira impamvu nyayo buheraho cyane ko bari bafite ibyangombwa byuzuye (indangamuntu) ndetse n’umubare w’abantu batanu wategetswe n’ubuyobozi bw’iyo gereza ntibari bawurengeje. Mu gihe bageragezaga kwaka ibisobanuro byukuntu bakwimwa uburengazira bwo gusura hahise haza umwe mu bakozi b’urwego rw’iperereza rwa CID witwa Bagume James ategeka abo bayoboke gutaha ngo kuko atari bubemere gusura.

Ubuyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi bumaze kumenya icyo gikorwa kigayitse bwavuganye kuri telefone n’umuyobozi wiyo gereza watangaje ko abo bantu bafite uburenganzira bwo gusura niba bafite indangamuntu kandi batarenze batanu ariko uyu muyobozi ntiyabashije kuvuguruza icyemezo cy’uyu mukozi w’urwego rw’ubutasi kabone nubwo byitwa ko ariwe umukuriye.

Ibi bikorwa byo kwibasira abayobozi b’amashyaka atavugarumwe na leta ya Kigali aho bafungiye hirya no hino muri za gereza bikaba bimaze iminsi byarakajije umurego aho bimaze iminsi bivugwa ko ibikorwa nk’ibi byo kubangamira infungwa za politiki byibasiye n’abandi banyapolitiki bafungiye muri gereza ya Mpanga aho kubasura nabyo bisigaye bishyirwamo amaniza menshi kuburyo ndetse uwitwa Dr. Niyitegeka Theoneste we ubu afungiye muri kasho imbere muri gereza ya mpanga azira kuba yarasagariwenkana numwe mu bacungagereza barangiza bakamugerekaho icyaha cyo kurwanya abashizwe umutekano muri gereza.

Nubwo ibikorwa nkibi by’iterabwoba bisanzwe ariko bikunda kwiyongera igihe cy’amatora iyo ishyaka ryonyine rukumbi mu Rwanda rya FPR Inkotanyi ririmo gutegura amatora maze ugasanga inzego zishinzwe umutekano zisa n’iziri kwibasira uwo ariwe wese zizi ko atari mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ishyaka FDU –Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa leta y’uRwanda kumva ko nta kintu na kimwe gisumba guha agaciro no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ntabwo igihugu kigomba kuyoborwa hashingiwe ku marangamutima y’uwo ariwe wese, kandi birababaje kubona ubutegetsi bwa Kigali bunanirwa no kubahiriza amategeko n’amabwiriza rimwe na rimwe biba bidasobanutse buba bwishyiriyeho ahubwo ugasanga buri mu kada (Cadre)wa FPR cyangwa undi wese afite ibyo yumva bimuhesha imbaraga nawe atanga amategeko uko yishakiye kandi inzego zakagombye kuba zifata ibyemezo zikaruca zikarumira nk’izidahari.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

2 COMMENTS

  1. nikimenyetso kigaragaza ret igiye nkiyowima umuntu uburenganzira bwogukora ikyo ashaka mugihebyemewe namategeko ndashaka kubwira izontagorwako igihekyegereje ngotubahambize kandi mwibukeko iyo umuntu arwanira icye azinezako arike cyiri mumaraso bitindebibanguke aratsinda kagame rero gabanya amaherezo uzasubiramubuhungiro nugira amahirwe ukabona ubuguha nabomwakoranye ibibi abanyarwanda nabo baraguhaze

Comments are closed.