Gereza ya Gasabo: abagororwa baragaburirwa ibiryo byaboze!

Abanyururu bo muri gereza ya Gasabo ko bamerewe nabi. Bararya ibigori n’ibishyimbo byaboze ubu benshi barwaye indwara yo gucibwamo (diarrhée) ibamereye nabi barasimburana mu bitaro kandi iyi stock y’ibiribwa barimo kugaburirwa iteganywa kugeza mu ntangiriro z’ukwa mbere umwaka utaha.

Murumva ko ari ifumbire bazaba basigaye birira. Si no kubora gusa ahubwo byaranamunzwe ku buryo bukabije ariko umuyobozi wa RCS Georges Rwigamba n’umwungirije baherutse mu gipangu muri Gereza imbere ntacyo babikozeho ahubwo amakuru avuga ko ngo bavuze ko ngo impiswi no kurwara kudasanzwe kw’abafungwa ngo ntaho bihuriye n’ibiryo.

Nyamara amakuru avuga ko ibigori biboze ngo bitera uburwayi ndetse na za cancers ku buryo abanyururu barya ibyo bigori byaboze bashobora kuzahura n’ingorane z’ubwo burwayi kuko kuva mu kwezi kwa 9 barya ibyo bibore.

Ikinakwereka uburyo ibyo biryo ari uburozi ni uko iyo barimo kubigabura usanga isazi zituma kumasafuriya nazo zikaba zarabaye nyinshi kubera uwo mwanda ku buryo mu gipangu wagirango ni nk’aho bororera inzuki

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali