GEREZA YA HUYE IGIYE KUBA NKA BYA BIGO ABANAZI BASHYIRAGAMO ABAYAHUDI!

Mu gihe hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye, hamaze iminsi hagaragara kandi hanumvikana IJWI RITABARIZA IMFUNGWA ZO MU RWANDA ku bwicanyi zikorerwa mu buryo butandukanye cyane cyane havugwa ibikorerwa imfungwa n’imiryango isura kuri Gereza ya HUYE, abantu bashoboraga kwibwira ko byahagarikwa cyangwa se hakagira igihinduka kuri iyo Gereza.

Igitangaje kandi kibabaje cyane, ni uko aho gutabara izo mfungwa, ahubwo inzego nkuru z’igihugu, mu ijwi ry’ukuriye Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), ari we RWIGAMBA George, mu nama yakoresheje abafungwa b’iyo Gereza hakimara kuraswa ba bana batanu baherutse, ubwe yeruriye abafungwa ko iyo Gereza LETA iyifata nka Adui (umwanzi), ngo hakurikijwe uko ivugwa mu bitangazamakuru, (kuko bihishura umugambi mubisha wa LETA ku magereza, isi yose ikaba ibasha kumenya ibibera iyo imbere ) !!!

Abamaze gusesengura ibikorwa na LETA ya Paul KAGAME mu magereza y’u RWANDA n’ubwo bitabasha kuvugwa byose, bemeza ko ari nka ya ” SHOAH ” ya Hitler ikorwa mu bundi buryo; (rya rimburambaga Abanazi bakoreye Abayahudi muri bya bizu by’inkambi bari babarundanyijemo : babarasamo, babicisha inzara , imirimo y’agahato, n’ibindi … )

Birababaje cyane kubona ukuntu umuyobozi w’iyo Gereza JAMES MUGISHA, yakomeje gukorera iyicarubozo izo mfungwa (byaravuzwe bihagije), akabuza uburyo imiryango y’izo mfungwa kuzisura , … na n’ubu aho kunamura icumu cyangwa se ngo inzego nkuru zifate ibyemezo birengera iyo mbaga, ahubwo agakomeza kwigamba ko icyamujyanye kuri iyo Gereza azashirwa akirangije, ngo bitabaye ibyo nta cyo yaba amariye uwamutumye ( … )

Ubutumwa bwa MUGISHA JAMES kuri Gereza ya Huye bukomeje gusobanukira mu rupfu rw’umusubizo rw’abafungwa b’iyo Gereza, umubare na George RWIGAMBA ubwe yemeza ko utuma iyo Gereza iba ku isonga mu guhitana benshi n’ubwo nta cyo bimubwiye!

Uhereye umwaka ushize 2018, cyane cyane ubwo James MUGISHA yari ahimuriwe mu kwezi kwa 5 asimbuye uwitwa Camille ZUBA, ubona ko umubare w’abafungwa bapfa muri iyo Gereza ku kwezi wazamutse bikabije :

  • Mutarama 2018 : 2
  • Gashyantare : 10
  • Werurwe :13
  • Mata : 8
  • Gicurasi : 11
  • Kamena : 13
  • Nyakanga : 12
  • Kanama : 14
  • Nzeri : 8
  • Ukwakira : 6
  • Ugushyingo : 12
  • Ukuboza : 22
  • Mutarama 2019 : 28
  • Gashyantare : 36
  • Werurwe ( 01 – 06 / 2019 ) : 4

ABAHITANYWE N’UKWEZI KWA GASHYANTARE 2019

  1. Kamonyo Marc wavutse 1986 , mwene Kabari na Mukasine ukomoka Ruhango / Bweramana
  2. Minani Gaspard wavutse 1955 , mwene Nyakabwa na Nibigore ukomoka Huye / Maraba
  3. Murego Joseph wavutse 1983, mwene Kamonyo na Mutungirehe , ukomoka Kamonyi / Ngamba
  4. Ntibisasirwa Joseph wavutse 1955 , mwene Hakizumwami na Nyirabazungu , ukomoka Huye / Tumba
  5. Mushimiyimana Callixte wavutse 1978 , mwene Ndikuryayo na Nyirambirigi , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
  6. Gatete Alphonse wavutse 1969 , mwene Abiyingoma na Mukandamutsa , ukomoka Muhanga / Mushubati
  7. Munyaneza Célestin wavutse 1989 , mwene Sekimonyo na Kubwimana , ukomoka Gisagara / Mukindo
  8. Kagaba Emmanuel wavutse 1936 , mwene Rukaburanti na Nyiramashi , ukomoka Nyamagabe / Mugano
  9. Sinamenye Esdras wavutse 1965 , mwene Ngeze na Ntahondi , ukomoka Gisagara / Ndora
  10. Ndayisenga J. de Dieu wavutse 1987 , mwene Minani na Nyiramana , ukomoka Huye / Rusatira
  11. Hitumukiza Emmanuel wavutse 1976 , mwene Kanyarwanda na Mukampagaze , ukomoka Kamonyi / Runda
  12. Kabera Célestin wavutse 1939 , mwene Urimubenshi na Nyirabikari , ukomoka Muhanga / Nyarusange
  13. Rwabarinda Xavier wavutse 1958, mwene Mbonyumuvunyi na Nyirabagiruwigize , ukomoka Nyamagabe / Kibumbwe
  14. Rucyahana Gershon wavutse 1995 , mwene Rusatsi na Nyiramudenge, ukomoka Nyanza / Ntyazo
  15. Rwibishaka Emmanuel wavutse 1946 , mwene Kajeguhakwa na Mukakaramira , ukomoka Kicukiro / Gahanga
  16. Mbarubukeye Venuste wavutse 1977 , mwene Ndabakuranye na Uwizeyimana , ukomoka Nyamagabe / Tare
  17. Sindayigaya Zabuloni , wavutse 1957 , mwene Kanyana na Nyirafashaho , ukomoka Ruhango / Mbuye
  18. Nzeyimana Alexis wavutse 1966 mwene Gakumba na Nyirasangwa , ukomoka Huye / Rwaniro
  19. Ruhamya Anastase wavutse 1965 , mwene Sebera na Mukagakwandi , ukomoka Nyanza / Kibirizi
  20. Ntirushwamaboko Pierre wavutse 1954 , mwene Kajuga na Nyirampumbya , ukomoka Gisagara / Mukindo
  21. Mbuguje Jean wavutse 1933 , mwene Segatwa na Nyirampirwa , ukomoka Gisagara / Kigembe
  22. Hitimana Emmanuel wavutse 1950 , mwene Ntwari na Nyirahabiyambere , ukomoka Ruhango / Kinazi
  23. Minani Sylvère wavutse 1943 , mwene Kibwa na Mukarwego , ukomoka Gisagara / Kigembe
  24. Nyirimbabazi Athanase wavutse 1963 , mwene Ayabatwa na Mukamunazi / Gisagara / Ndora
  25. Ndahimana Godefroid wavutse 1968 , mwene Kamandwa na Bazarama , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
  26. Buragiye François wavutse 1951 , mwene Nirere na Nyirabatanyurwa, ukomoka Muhanga / Nyarusange
  27. Munyenkwaya Israël wavutse 1935 , mwene Habuhazi na Nyirahuku , ukomoka Nyamagabe / Gasaka
  28. Kanyenzi Jean wavutse 1938 , mwene Rwaganangabo na Nyirahabimana , ukomoka Nyamagabe / Musange
  29. Rurinda Faustin wavutse 1969 , mwene Sebuzayire na Nyirabavakure, ukomoka Gisagara / Mamba
  30. Ngendahimana Adrien wavutse 1982 , mwene Nzaramba na Nyiragaruka , ukomoka Huye / Karama
  31. Sibomana Célestin wavutse 1989 , mwene Sibomana na Mukarusagara, ukomoka Ruhango / Mbuye
  32. Havugimana Évariste wavutse 1985 , mwene Nikombabonye na Mukankusi , ukomoka Rutsiro / Gihango
  33. Ndekezi Aaron wavutse 1931 , mwene Munyanshongore na Kamatamu , ukomoka Huye / Kinazi
  34. Karemera Louis wavutse 1942 , mwene Segacuzi na Nyirakamondo , ukomoka Gisagara / Ndora
  35. Karangwa Laurent wavutse 1960 , mwene Ugirashebuja na Nyirangiriyambonye , ukomoka Nyamagabe / Mugano
  36. Gahigiro Alexis wavutse 1964 , mwene Bushishi na Bapfakurera , ukomoka Huye / Gishamvu .

Icyo umuntu atabura kwibaza, ni icyakumvikana, haramutse hahitishijwe kuri Radio y’ igihugu amatangazo abika abantu bangana batyo mu kwezi !

Igikomeje guhitana iyo mbaga , cyaravuzwe kenshi : ni INZARA

Nk’ uko byakunze kugaragazwa, muri iyo Gereza hakomeje kuvugwa inyongwa ry’ifunguro ry’abafungwa ( ibishyimbo cyane cyane n’amavuta), bikozwe ahanini n’umucungagereza witwa Vincent MUHIRE wungirije ushinzwe ibya logistique, uyu Muhire ngo akaba yarigize na we akagirwamana, akabifatanyamo na MUGISHA bumvikanye n’umushoramari uba afite isoko ryo kugemurira Gereza; kugeza n’ubwo bahatira abafungwa kwakira ibiribwa n’ifu y’igikoma byaboze!

N’ubwo kandi haherukaga kumvikana akababaro gakomeye k’abagemura kuri iyo Gereza bataka akarengane n’urugaraguro bakorerwa; n’ ubwo abayobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) babihakanye, amafunguro abo basura baba bageneye ababo (abafite impusha zihariye kubera uburwayi = ikibari ; kuko muri rusange bwo , Gereza ya Huye iracyari mu kato kubera indwara y’iseru yahavuzwe, n’ubwo ubu ntawe ukivugwaho ibimenyetso byayitiriwe); izo ngemu abazigenerwa bakomeje guhatirwa kuzigabanyamo kabiri, uwasuye agasubizayo igice, uwasuwe akinjiza ikindi! Ni ho usanga abarwayi hafi ya bose, ari abagaragaza ikibazo cyo kubura amaraso (Anémie) ku buryo ugize amahirwe yo kujyanwa ku ivuriro rya Kabutare, umuti wihutirwa ahabwa ari ugutabazwa amaraso (transfusion sanguine)

Ikindi cyaje kubabaza cyane, ni ukuntu abasuraga bashoboraga gusigira amafaranga abantu babo muri Service Social ya Gereza ngo bazabashe kugira icyo bahaha muri Cantine, Gereza ikagenda ibangira guhaha, bikaza gusoza benshi mu basigiweyo ayo mafaranga bayabuze (babeshyerwa ko bayahashyemo nyamara yarariwe!) Ubu barabogoza biyicira isazi mu josh, gusa icyo kibazo kimaze iminsi gisakuza muri iyo Gereza ku buryo byagaragaye ko yariwe n’ushinzwe iyo Service Social witwa Vincent NSENGIMANA (uyu akunze nawe kuzengereza abafungwa cyane n’imiryango ibasura)!

Muri icyo kibazo cyo kwifunga ayo mafaranga y’izo ngorwa, hagaragayemo n’uruhare rw’umufungwa witwa RUSHEMA Anastase wakoranaga n’iyo Service mu guhahira abafungwa!

Iyo nzara iravuza ubuhuha kandi mu gihe ku rundi ruhande inkoni n’amapingu na byo binegekaje benshi ku buryo ushinzwe iby’ iperereza muri iyo Gereza (I. O. = Intelligence Officer) witwa Marcel MUTABAZI (ufite ipeti rya S/ Lieutenant) ari hafi rwose guhindura abafungwa ibisenzegeri kubera inkoni!

Ku buryo ubu ngo hari abafungwa bamaze ibyumweru bitatu ku mapingu n’inkoni muri kasho ya Gereza imbere, barimo bamwe bafatanye téléphones n’abazibeshyewe na bagenzi babo!

Urugero rukomeye kandi rwateye ubwoba abarubona ni uwitwa KATABARWA Patrick wari ushinzwe umutekano mu bafungwa (muri cya gipangu kirunzemo urubyiruko), wakubiswe bikomeye n’ubuyobozi bwa Gereza ubwo yari asabye ibisobanuro byimbitse muri ya minsi ya mbere y’itekinika ry’Indwara y’iseru .

Icyo gihe yasamiwe hejuru, ahatwa izirenze iz’akabwana bavuga ko ngo ubwo agambaniye Leta, ahita yimurirwa muri kasho yo mu kindi gipangu; aho amakuru yizewe yemeza ko ijoro rimwe MUGISHA ari kumwe n’Abasirikare 6, bitwikiriye ijoro bakajya kumushimuta ngo bamwice, bamwe mu bafungwa babibonye, batangira kuvuza induru, abo bicanyi bagasubira inyuma!

Ngo byatumye bamusubiza muri kasho yo muri cya gipangu cy’urubyiruko, aho ubu aba yandara adashobora no kwiyambika!

Hari ikintu kitumvikana kandi; ni ukuntu iyo Gereza yashyizwe mu kato bivugwa ko ari ukubera ISERU, kugeza ubwo inzara igarika ingogo bene kariya kageni, nyamara kubera inyungu zisaruwe ku gahato gakoreshwa abafungwa, hari abafungwa barenga 1000 birizwa mu bishanga by’umuceri bahinga batagaburirwa nta n’akantu kandi na mba barota binjiza!

Ese iyo seru harya iyo igeze ku nyungu za Leta iraberereka?

Ese gukoresha abantu utagaburira harya byitwa iki?

Ese iyo nzara, izo nkoni, iryo yicarubozo ryose, … , biraganisha he handi hatari nka harya ha Hitler yashyize abayahudi?

Uko biri kose, waba Umuryango mpuzamahanga, yaba imiryango itabara, yaba iharanira uburenganzira bw’ ikiramemwa – muntu, yaba buri muntu wese wifitemo indoto y’Igihugu cy’u RWANDA ruzira inzangano n’akarengane, yaba n’umuntu wese ushyira mu gaciro amurikiwe n’Urukundo, Impuhwe, Imbabazi n’ubutabera by’IMANA, nta wari akwiye kwima amatwi iri JWI RITABARIZA IMFUGWA!

Dukwiye guhagurukira rimwe tukamagana iryo rimburambaga n’abo bicanyi banze kunamura icumu! Kuko byanze bikunze amateka yazabitubaza.

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA!

Umusomyi wa The Rwandan

Huye

1 COMMENT

  1. Nimubihorere abagirira nabi imfungwa nabo iminsi irabibikiye bazumirwa, erega izo mfungwa zigirirwa nabi nazo zigeze kuba hanze kimwe nabo bazikorera ubwo buhotozi? Bamwe mu nkotanyi narinziko bigishijwe nibyabaye ku nterahamwe none mbona ubugoryi bose babuhuje. Ariko umunsi ibintu bizahinduka nkaba ba Mugisha James bazacikira he ko no mu kuzimu nibajyayo abo bagiriye nabi bazahabasanga? Nyamara bantu mwiyemeje ubugizi bwa nabi mishatse mwabireka mugategera akazaza ejo, uriya mwishingikiriza mumenyeko atari Imana ko igihe cye kibaze, ntimuzamwitakane ngo niwe wabibakoresheje muzemere mupfe kigabo. Nizereko urupfu mwishimira guha abandi umunsi muzabona rubasatiriye mutazasaba ngo rube rubaretse?

Comments are closed.