Gereza ya Huye imfungwa zarigaragambije kubera gutotezwa

Yanditswe na Alice Kantengwa

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ku wa kabiri tariki 18/12/2018 imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Huye iri mu Ntara y ‘Amajyepfo zigaragambije zikarwana bikomeye kubera gutotezwa na bamwe muri bagenzi babo bakoreshwa n’Umuyobozi wa gereza James Mugisha umaze igihe abacamo ibice no kurema udutsiko dushinzwe gutoteza abandi.

Uko kurwana no gushyamirana kwatangiye ubwo abashinzwe umutekano imbere mu gipangu bahabwaga amabwiriza n’umuyobozi wa gereza yo kujya gusaka umwe mu bafungwa bakekagaho gutunga itabi no kurigurisha.

Uyu mugororwa nyuma yo kumukura aho yarimo akina umupira na bagenzi be bagiye kumusaka bagenda bamukubita bituma afata itafari arikubita umwe mu bashinzwe umutekano imirwano itangira ubwo!

Abafungwa 6 bahise barakara babwira abashinzwe umutekano ko barambiwe inkoni, kwicishwa inzara, gutotezwa n’ibindi bibi byishi byose bakorerwa bitewe n’amabwiriza y’umuyobozi wa gereza James Mugisha.

Imvururu zitangiye abo bafungwa 6 bahagarariye abandi barambiwe ikiboko, bateye uburyamo bw’ushinzwe umutekano n’abamwungirije batwika matelas eshatu, ibikoresho by’isuku, imyambaro n’ibindi.

Imvururu zimaze gukwira igipangu cyose abacungagereza bagerageje gutabara ariko biba iby’ubusa kuko abafungwa bifuzaga kubonana n’umuyobozi wa gereza James Mugisha, uyu mugabo akaba yaratinye kubegera ariko kubera ubukana abafungwa bari bafite yavuye ku izima ajya kubareba bamuvugiriza induru ndetse bifuza no kumufata ariko abaca mu rihumye nabwo yitabaje Police mu kuza kumufasha guhosha izo mvururu.

Umuyobozi wa Police muri ako gace gereza iherereyemo yahise akoresha inama abafungwa ababaza icyo bifuza bamubwirako barambiwe guhozwa ku nkeke n’Umuyobozi wa gereza James Mugisha ndetse ko batanamwifuza.

Kugeza ubu ituze ntiriragaruka kuko iyo gereza itemerewe no gusurwa n’abafite ababo bahafungiye, abafungwa bayoboye abandi mu kugaragaza akarengane kabo bakaba bakomeje guhatwa ibibazo na Police.

CSP James Mugisha akaba yaramaze iminsi yaravanguye abafungwa aho abaregwa ibyaha bya génocide bakora imirimo yinjiriza gereza amafaranga ari nabo babasha kwinjiza utundi tuntu twunganira ibigori barya, yabafungiye ukwabo yanga ko bazajya bazana imboga, avocat…..bakazigeza kuri bagenzi babo.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa RCS ntacyo buratangaza kuri iki kibazo cyugarije abafungwa cyane cyane ko kigaragara no mu yandi magereza atandukanye.

Ibi kandi bibaye mu gihe gereza ya Nyarugenge iri Mageragere abafungwa bagiye kwicwa n’inzara kubera guhagarikirwa isura rusange ryakorwaga kuwa gatanu wa buri cyumweru, aho ubuyobozi bwa RCS bwatangaje ko isura ryahagaritswe kubera indwara y’iseru yagaragaye kuri bamwe mu bafungwa! Nyamara ibi ntawabishira amakenga kuko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko iyi ndwara ihari, kandi isura rusange rikaba rimaze no guhagarikwa muri gereza ya Muhanga.

Tukiri muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, Kanyandekwe Pascal wavuzwe cyane mu kugerageza guhitana Gen Kayumba Nyamwasa yaraye arekuwe mu buryo budasobanutse avuye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere ! Uyu mugabo akaba yarafunzwe n’ubundi mu buryo budasobanutse.

Hirya no hino mu magereza hakaba hakunze kugaragaza ibikorwa byo kwica abagororwa barashwe, ibikorwa byagaragaye cyane muri gereza ya Mpanga iri i Nyanza aharashwe abagororwa batatu bakuwe muri gereza, ndetse n’umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Twagirimana Boniface akaba yaranyerejwe n’inzego za Leta akuwe muri gereza.

Imfungwa n’abagororwa ubusanzwe bandikiwe ifunguro rigizwe n’agakombe k’ibishyimbo, agakombe k’ibigori risanzwe ridafite icyo rimariye abafungwa. Gereza zo mu Rwanda zikaba zikunze no kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kuba zikorerwamo ibikorwa by’iyicarubozo no kugira ubucucike bwinshi, dore ko benshi bazuzuyemo bafunzwe ku mpamvu za politiki kubera kunenga ibikorwa bibi bikorwa na FPR Inkotanyi. Kugeza ubu Igihugu cy’u Rwanda kikaba cyaranze gutanga imbabazi rusange ku mfungwa ziganje muri za gereza ahanini ziregwa kunenga ubutegetsi bwa Président Paul Kagame.