Gereza ya Huye imyigaragambyo y’imfungwa kubera ikinyoma ku ndwara y’iseru

Yanditswe na Kantengwa Alice

Hashize iminsi itari micye ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda butangaje ko hari icyorezo cy’indwara cyateye mu magereza atandukanye harimo gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, Gereza ya Muhanga iri mu Ntara y’Amajyepfo, Gereza ya Ngoma iri mu Ntara y’uburasirazuba, ibi bikaba byaratumye gusura imfungwa n’abagororwa bihagarara ku buryo bamwe batangiye kuhatakariza ubuzima!

N’ubwo nta tsinda ry’abaganga riremezako muri za Gereza koko hagaragaye iki cyorezo cy’iseru ndetse bikaba byaratumye benshi bakeka ko ryaba ari itekenika rya Leta ya Kigali ryo kwicisha inzara imfungwa cyane ko nta handi mu baturage iyi seru igaragara, uko iminsi igenda niko ukuri kuri kugenda kumenyekana ku cyihishe inyuma y’uyu mugambi mubisha.

Amakuru aturuka muri Gereza ya Huye izwi ku mazina ya Karubanda (Butare) aratumenyesha ko ibintu bitifashe neza na gato hagati y’abafungwa n’umuyobozi w’iyi Gereza CSP James Mugisha umaze igihe akora ibishoboka byose mu gushaka uko imfungwa zakwicwa zirashwe.

Kuva k’umunsi w’ejo tariki ya 12/01/2019 ndetse no kugeza mu gitondo cya none ku cyumweru tariki 13/01/2019 imfungwa zirimo kwigaragambya ku buryo bukomeye ibintu byatumye Igipolisi kibyinjiramo.

Intandaro y’uko kwigaragambya yaturutse ku cyemezo cy ‘umuyobozi wa Gereza CSP James Mugisha wirukanye imiryango y’abafungwa yari ije gusura yamaze no kugura ibyo gusura muri cantine ya Gereza!

Uyu muyobozi akaba yarababwiyeko basubizayo ingemu zabo kuko gereza isanzwe ifite ibyo kurya bigizwe n’ibigori, ibishyimbo yageneye abafungwa! Guterana amagambo hagati y’imiryango y’abafungwa n’umuyobozi wa gereza byatumye uyu muyobozi yitwaza indwara y’iseru ababwirako ubu harimo abafungwa 80 bayirwaye! Aho yanifashishije radio ya Huye na radio salus mukwemeza icyo kinyoma cye.

Imfungwa n’abagororwa banze kwihanganira icyo kinyoma bituma bigaragambya basakuza basaba ko Leta yabahindurira umuyobozi wa gereza kuko biboneka ko afite umugambi mubisha wo kubicisha inzara, uyu muyobozi mu mvugo yuzuye ubugome n’uburakari yabwiye izo mfungwa n’abagororwa ko niyo bakwicana nta gihombo ubutegetsi bw’u Rwanda bwagira kuko n’ubusanzwe imfungwa zikwiye gupfa!

Imyigaragambyo byatumye ifata indi ntera ibintu byasabye polisi kuza kuyihosha ariko biba iby’ubusa kuko imfungwa n’abagororwa barambiwe gukomeza kuyoborwa na CSP James Mugisha, ubwo igipolisi cyinjiraga muri gereza kumva ikibazo izo mfungwa n’abagororwa ibafite, ushinzwe umutekano w’abafungwa muri gereza imbere yasobanuriye umuyobozi wa police ko nta cyorezo cy’indwara y’iseru kigaragara muri iyo gereza kandi ko babaza n’abaganga, ahubwo ko ari uburyo umuyobozi wa gereza ashaka kwitwaza kugirango abicishe inzara.

Mu gihe ubuyobozi bwa police bwijeje izo ngorwa z’abafungwa ko bagiye gukurikirana icyo kibazo Umuyobozi wa gereza CSP James Mugisha ari kumwe n’abacungagereza basohoye uyu ushinzwe umutekano muri gereza bajya kumukubita bikomeye aho yagizwe intere.

Kugeza ubu gereza ya Huye ikaba imaze iminsi mu bibazo byo kwibasirwa n’umuyobozi wayo James Mugisha ukomeje kugaragaza ubugome budasanzwe ndetse akaba aherutse no gufata zimwe mu mfungwa zigera kuri 15 azimurira muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza, aho yazibwiyeko ariho zizagwa.

Hirya no hino mu magereza hakaba hakunze kugaragara ibibazo byo guhohotera imfungwa n’abagororwa ariko ubutegetsi bwa Kigali bukaryumaho mu gihe buhora buririmba ko mu Rwanda bafunga neza ku buryo n’Ibihugu by ‘Amahanga byabagirira icyizere!

Kuva aho muri gereza ya Mpanga habereye igikorwa kigayitse cyo gushimuta Umuyobozi wungirije w ‘ishyaka FDU Inkingi Bwana Twagirimana Boniface, bigaragara ko Leta ya Kigali yaba yarahisemo uburyo bushya bwo kwica imfungwa yitwaje indwara y’iseru kuko kugeza ubu Ministère y’ubuzima mu Rwanda ntiragaraza iby’iki cyorezo cyangwa se icyo yaba iteganya gukora mukurengera izindi mfungwa ziri mu yandi magereza ataravugwamo iyo ndwara. Ntibizabatangaze mu gihe cya vuba Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda nibutangazako iseru yageze mu magereza yose ko nta sura rusange rizonngera kubaho.