GEREZA YA MPANGA IKOMEJE KUBA KW’ISONGA MU KURENGANYA ABAFUNGWA.

Nyuma y’iminsi itari mike abayobozi b’amashyaka PS Imberakuri Me NTAGANDA Bernard na PDP Imanzi MUSHAYIDI Deogratias bari mu myigaragambyo ubu bahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bari bakoze mu rwego rwo gukomeza kurwanya akarengane gakorerwa abanyarwanda nk’uko batahwe ku karwanya ubwo bafataga iya mbere ndetse bikagera naho ubutegetse buyobowe na FPR bubibahora bukabafunga bazira gusa kuvuga ukuri.Ikibabaje kandi giteye agahinda n’uburyo umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ameze kuko ubu ntagishobora kugenda niyo agiye agendera mu igare,aha tukaba twakwibutsa ubuyobozi bw’amagereza ko dukomeje gushingana ubuzima bw’umuyobozi w’ishyaka bugeze kure burengana.

Nk’uko twagiye tubibagezaho ko muri gereza zo mu Rwanda harimo akarengane k’indengakamere,ariko tukagaruka cyane ku kabera muri gereza ya Mpanga aho abagororwa bimuriwe bakuwe muri gereza nkuru ya Kigali bahuye nuruva gusenya aho bakubiswe bihagije ndetse bakamenwaho n’amazi mabi.

Ariko kuva aho abayobozi bacu bafatiye icyemezo cyo kwifatanya n’abarengana ndetse n’ishyaka PS Imberakuri rikamaganira kure ako karengane byatumye abayobozi ku rwego rw’igihugu aho twavuga nk’uwungirije ushinzwe amagereza mu gihugu Mary GAHONZIRE, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano bwana MUNYABAGISHA Valence bihutira kugera muriyo gereza, ariko ikibabaje nuko batigeze babonana n’umwe mubahuye niryo sangane,itangazamakuru naryo ryashoboye kugerayo ntiryemerewe kubonana n’abafite ibibazo maze ryibonanira n’umuyobozi wa gereza ya Mpanga bwana BISENGIMANA Eugene ndetse n’umufungwa uhagarariye abandi maze aba bombi bemeza ko nta mu fungwa wigeze ahohoterwa nyamara kugeza n’ubu mu bahohotewe hari abakimeze nabi cyane nka KAGABO Callixte Diallo, Pasteur UWIMBABAZI Emile na SEBASAMBIZI Ezechiel bo bashyizwe mu kato doreko bangiwe no kuvuzwa.

Ibikorwa byo guhohotera imfungwa bikomeje kwiyongera kuko usibyo nabirirwa muri gereza imbere byibasira n’abafungwa basohoka hanze mu bikorwa by’inyongeramusaruro kuko nabo barakubitwa kakahava aha twavuga nka MINANI Daniel wakubiswe agata ubwenge agataha ahetswe mu ngombyi kuwa 08/01/2013 akubitwa n’umucungagereza witwa Emmanuel.Twababwirako kandi ibi bikorwa bitizwe gukorwa ubu kuko umwaka ushize abafungwa bavanwe muri gereza ya NSINDA na Gikongoro nabo barahohotewe cyane naho umufungwa witwa TURIKUYEZE Elie atabwa mu muringoti n’abacungagereza maze abaturage babibonaga barahurura bavuza induru nibwo kurokoka atyo.

Ibi bikorwa byose bibi byibasiye abafungwa biza byiyongera ku bucucike bw’indengakamere barimo,ibura ry’ibiryo n’indwara z’urudaca zikomeje kubibasira.

Dukomeje gusaba abanyamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gutabara aba bafungwa kuko bageze kure barengana.Tuboneyeho kandi kwibutsa aba bose bafata cyangwa bahabwa inshingano zo kurenganya abandi ko bagomba kwibuka uyu munsi barenganya ejo nabo bakazarenganywa kandi bibuke ko umutegetsi nyawe ahora avugurura gereza.

PS Imberakuri

3 COMMENTS

  1. Ndashimira Me, ntaganda bernard ndetse na Deo mushayidi kuko bakomeje kugaragaza ko bakiriho kandi bakiyubakamo ikizere ko aho bari har’icyo bagishoboye, banze gukomeza kurebera ibyo abagororwa bagenzi babo bakorerwa bagahitamo kubavugira uko bashoboye kose “”bravo bravo””

Comments are closed.