Gereza ya Mpanga mu kuburabuza no kunaniza imiryango y’abahafungiwe

Gereza ya mpanga ni gereza u Rwanda rwita ko iri ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikaba bikwiye kumvikana ko ikwiye no kugira itandukaniro nandi magereza yo mu Rwanda haba mu gufata neza abahafungiwe, gutanga service nziza kubayigana bahafite bamwe bo mu miryango yabo n’ibindi. Ariko umunyamakuru wa Rwanda in Liberation Process wayisuye muri iyi minsi siko yasanze bimeze kuko yasanze byifashe nabi ngo ugeranyije nuko byari byifashe mu mezi abiri ashize nubwo naho bitari shyashya.

Nyuma yaho muri iyo gereza havugwaga inzara ikabije kuburyo ubuyobozi bwiyo gereza bwari bwafashe gahunda yo kubwira imfugwa ngo zibwire imiryango yazo izigemurire ibyo kurya kuko ngo haryaga umugabo hagasiba undi, ubu noneho abasura abahafungiye barinubira ukuntu ubuyobozi bwiyo gereza busigaye bubashyiraho amananiza mu gusura ababo kuburyo ubu isura risigaye ritangira saa tanu z’amannywa ibyo bikaba intandaro yo kubaha umwanya muto wo kuvugana n’ababo ndetse no guhima imiryango y’abahafungiwe cyane ko abenshi baba baturutse kure cyane kuburyo harimo n’ababa baraye hafi aho kubera guturuka kure. Ibi abahasura ababo bakabibona nk’uburyo bwo kubabuza gusura ababo kuko batumva ukuntu umuntu yagera kuri gereza saa mbiri akriirwa ahicaye kugeza saa tanu bikaniyongeraho ko abacungagereza baho baba barimo kubacunaguza ndetse banabirukana ngo ntibashaka kubabona hafi aho . Ibi byose bikaba bibabangamiye cyane kuko kuri bamwe kubera uko kwirirwa bicajwe kuri gereza bituma bacumbika inshuro ebyiri zose mu nzira kugirango babashe gusura ababo. Ikindi abahasura ababo binubira ni ukuntu basigaye bakirwa mu kavuyo gakabije kubera ko igihe kiba gisigaye ari gito kuburyo zimwe muri service bahaheregwa bamwe bagenda batazibonye.

Nyuma umunyamakuru wa Rwanda in Liberation Process yabashije kuvugana n’imfungwa zihafungiwe zimubwira ko zo zarangije kwakira bimwe mu bibazo zihahurira nabyo kandi ko zibona nta kindi zarenzaho ngo cyane cyane ko kurenganywa mu Rwanda bisa n’ibisanzwe ;zanamubwiye ko ubu ziri kwakira abandi bafungwa bari kuhazannwa bavuye mu gereza ya za Giratama Gikongoro na Butare ngo zihazanwa kubera gukekwaho kwivumbura ku kibazo cy’ibiryo byo mu nganda ubu bimaze gutikiza abuzima bwa bamwe kubera uburyo ibyo biryo ababiriye bibagiraho ingaruka kuburyo abamaze kuhasiga ubuzima bazira ibyo biryo batagira ingano kandi ubuyobozi bwa gereza bukaba ntacyo bubivugaho kubera imbaraga abatsindiye iryo soko bafite muri leta ya FPR kuburyo kuba ibyo bagemurira izo mfungwa zabirya zikahasiga ubuzima bisa naho nta gaciro bigira. Ikindi izo mfungwa zatangarije umunyamakuru ni ukuntu zibangamiwe n’itegeko rishya rya Gacaca aho bamwe murizo bakatiwe ibihano bitandukanye kandi abitwaga abashinja babo barahakanye ko nta ruhare bigeze bagira muri genocide ariko kubera ko izo nkiko zagenderaga ku mabwiriza yaturutse i Bukuru bakanda bagakatirwa. Ibi ngo bikaba bibabangamiye kuko itegeko rishya rya gacaca ntacyo riteganya ngo nabo barenganurwe kuko bafunze batazi icyo bazira.

Ikindi izo mfugwa zinubira ni ukuntu umunsi wazo wo gusurwa utubahwa n’ubuyobozi bwa gereza kuko bazindurwa bajyanwa gukoreshwa imirimo inyuranye harimo guhinga ,kwikorera amabuye n’ibindi kuburyo bibangamira isurwa ryabo.

Rwanda in Liberation Process

2 COMMENTS

  1. mujye mureka guteta,bagenda iminsi ibiri kugira bagye gusura ababo,hum..imana ibabarire wowe wanditse kuko ishize mu gaciro ntabyo wari no kwandika naho bagenda umwaka wose bakababona bitwayiki, ubuse twe tutazongera kubona abacu twavuga dute?ni bihangane nicyo gihembo cyi byaha kwishura ni hano kwisi

  2. Nyamara muvandimwe francois uribeshya kuko uwasoma iyi message yawe yasanga uri mu bibwira ko Gereza yagenewe bakoze genocide gusa cyangwa ubwoko runaka nyamara wirengagije ko muri iyi gereza ya mpanga hafungiyemo MUSHAYIDI. None se nawe n’iyo abamusura bo mu muryango bacitse ku icumu bagenda umwaka amaherezo bakamubona ntacyo bitwaye??? Ubizi ute se ko wowe utazafungirwamo wenda ukekwaho ibyaha bisanzwe runaka maze ka kebo wifuzaga ko abandi bakagererwamo ukakagererwamo. Ubizi ute ko nta bawe bazahafungirwa?? Ibyo wibwira na ba RUGIGANANGABO bajyaga wenda babyibwira batazi ko bazanywera kuri iriya nkongoro. Ninde wamenya ko ba MUTSINDASHYAK, RIAM,n’aandi bari buzagere muri 0830???? ubamaba isi ntakurura muvandi

Comments are closed.