Gereza ya Nyanza: Dr Théoneste Niyitegeka arimo gutotezwa

Dr Théoneste Niyitegeka

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe mu Rwanda bavuye mu ikinamico ry ‘amatora y’abadepite agamije kujijisha isi yose no kwerekana ko Igihugu kigendera kuri demokarasi, niko ubutegetsi bwa Kagame bukomeje gukaza umurego mu guhohotera impirimbanyi za demokarasi zitandukanye zifungiye hirya no hino mu ma gereza aho kuzirekura nk’uko bimwe mu bihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) nka Uganda biherutse kugaragaza ko byubahiriza uburenganzira bwa muntu birekura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafunze.

Amakuru agera kuri The Rwandan agaragaza ko ibi bikorwa by’iyicarubozo byiganje cyane muri Gereza za Nyarugenge, Nyanza, Rubavu, Rusizi ahakoreshwa ikiboko, gushyirwa muri za kasho, kwicishwa inzara n’ibindi bibi byinshi.

Ubu abari mukaga gakomeye ni Dr Niyitegeka Théoneste wigeze guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu bikarangira ageretsweho génocide aho yakatiwe gufungwa imyaka 15, uyu munyepokitiki ufungiye muri gereza ya Nyanza akaba yarashyizwe muri kasho aho atemerewe gusurwa, yambuwe ibiryamirwa, yicishwa inzara! Akaba ashinjwa abeshyerwa gutunga telefone ngendanwa (smartphone) nyamara zisanzwe zinjizwa muri gereza ya Nyanza na IS Ngirinshuti Robert usorerwa 10.000 Frw kuri téléphone yose yinjijwe.

Undi nawe wibasiwe muri iyi minsi ni Dukuzumuremyi Jean paul ufungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, akaba akatiwe igifungo cy ‘imyaka 30 aho yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi. Akaba amaze iminsi akorerwa iyicarubozo muri kasho ashinjwa kuvugana n’abari muri FDLR.

 

Leta ikaba ikwiye guhagarika ibi bikorwa by ‘ubugizi bwa nabi ikubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ikagendera kungero zibindi bihugu igafungura imfungwa zose za politique.