Gereza ya Nyanza: guhiga bukware no gutoteza abafungwa baregwa ibyaha by’ubugambanyi rirarimbanije.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y ‘igikorwa cyo kwimura imfungwa zimwe mu mfungwa za politiki zirimo Déogratias Mushayidi, Dr Theoneste Niyitegeka, Col Habimana Michel, ubu gereza ya Mpanga ishobora kuba iya kabiri mu Rwanda muzikomeje kwica urubozo imfungwa nyuma ya gereza ya Nyakiriba -Rubavu iyobowe SP Innocent Kayumba.

Amakuru aturuka mu bakozi bamwe ba RCS muri gereza ya Nyanza aravuga ko ubu hari amabwiriza mashya y’umuyobozi wayo John Mukono aho yategetse ko imfungwa zitakongera kwemererwa kwinjiza bimwe mu biribwa birimo ibirayi, ibijumba, ibitoki, avocat, imineke…. Ibyo biribwa bikaba byafashaga zimwe mu mfungwa zifungiye kure y’imiryango yazo dore ko n’ubusanzwe ariyo mpamvu iyo gereza yemerewe kugira ibiribwa bibisi! Ubusanzwe imfungwa zikora imirimo hanze ya gereza nizo zari zemerewe kwinjiza ibyo biribwa kuko bibafasha mugusigasira ubuzima bwabo cyane cyane ko benshi baba bavuye ku mirimo y’ingufu aho batakariza imbaraga.

Ubusanzwe umufungwa agenerwa ifunguro rigizwe n’agakombe k’ibishyimbo n’ibigori bidashobora gutunga umuntu, akaba ari nayo mpamvu habaho isura rusange buri wa gatanu w’icyumweru. Kugeza ubu iryo funguro abagororwa bagenerwa naryo ntirigitangwa uko bikwiye kuko riza ritujuje ubuziranenge aho rimaze guhitana abatari bacye. Iyi gereza ifatwa nka mpuzamahanga ubu ibiyiberamo biteye ubwoba kuko igaragaza ibimenyetso byo kuzaberamo imyigaragambyo ikomeye y’abafungwa niba ntagikozwe ngo ibikorwa nk’ibyo bihagarare!

Umuyobozi wa gereza akaba yarafashe n’icyemezo cyo kwambura imfungwa radio zabafashaga kumenya uko igihugu gihagaze, ibyo bikaba byaraje bikurikira gufunga imiyoboro imwe n’imwe y’amashanyarazi! Ibyo bikorwa byose akaba abifashwamo n’ushinzwe umutekano imbere mubafungwa witwa Murenzi Aimable, uyu akaba ari umwicanyi ruharwa aho yakatiwe gufungwa burundu nyuma y’aho agerageje kwica umunyamakuru Jean Bosco Gasasira wayoboraga ikinyamakuru umuvugizi.

Ibikorwa nk’ibi bikaba byo guhohotera izi mfungwa byakajije umurego nyuma y’aho zimwe mu mfungwa za politiki zimuriwe.

Amakuru atugeraho ava muri gereza aravuga ko ibyo bikorwa biriho koko ndetse ko mubamaze kwibasirwa harimo :

1. Rwandanga Frodouald, uyu musore ubusanzwe yafunzwe mu mwaka wa 2010 mu itsinda ry’abantu 30 baregwaga gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali, yakatiwe gufungwa burundu kandi yakorewe iyica rubozo amenwaho aside yangirika umubiri wose ndetse no mu maso baramwangiza bikomeye.

2. Manirafasha Norbert, uyu we yafunzwe mu mwaka wa 2014 aregwa mu itsinda ry’abantu bo mu karere ka Rubavu bageretsweho gukorana na FDLR ibinyoma byahimbwe na Mme Mukashyaka nawe wahembwe gufunganwa nabo kubera ko atitwaye neza mukubafasha gucura ibyaha.

Rwandanga na Manirafasha bajugunywe muri kasho babeshyerwa ko ngo baba batunze za telefone bavuganiraho n’ingabo za FLN, Callixte Sankara abereye umuvugizi.

Undi utotezwa ni Jean Bernard Hategekimana alias Mukingo wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru Kamarampaka arazira ko ngo yaba akunda guhumuriza abanyururu bagenzi ababwira ko amaherezo bazabonana n’imiryango yabo.

Iri totezwa rije risanga iryari rimaze iminsi rikorerwa abanyapolitiki bakomeye bari bafungiye muri iriya gereza aribo:

1. Bwana Deo Mushayidi, perezida wa PDP Imanzi
2. Col Habimana Michael, wari umuvugizi wa FDLR
3. Dr Niyitegeka Théoneste, wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2003. Uyu muganga magingo aya arimo kwicwa urubozo muri Gereza ya Rubavu iyobowe n’inzobere mu kwica urubuzo SP Kayumba Innocent.

Gereza ya nyanza muri ibi bikorwa yifashisha bamwe mu bafungwa bahoze ari abapolisi ari bo:
Murenzi Aimable wigeze guhabwa mission yo guhitana umunyamakuru akarusimbuka leta ya FPR ikamuhemba gufungwa burundu, afatanya n’uwitwa Kamanzi Jean Claude.

Turasaba rero ubu butegetsi guhagarika bwangu ibi bikorwa bigayitse.