Gereza ya Nyanza(Mpanga)harategurwa ubwicanyi bukomeye bwo kwibasira imfungwa za politiki.

gereza ya nyanza

Nyuma y’ibikorwa bimaze iminsi byibasira zimwe mu mfungwa za politiki ndetse n’imibereho mibi muri rusange hirya no hino mu magereza aho imfungwa n’abagororwa bakomeje kudahabwa amafunguro ahagije, ubu noneho bigeze iwandabaga muri gereza ya Nyanza.

Muri gereza ya Nyanza hamaze gushyirwaho umutwe w’abicanyi ugizwe n’imfungwa zahoze mu mutwe w’interahamwe ndetse n’abahoze muri APR bose bakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mutwe ukaba warahawe mission yo kwica imfungwa ziregwa ibyaha bihungabanya umutekano w’Igihugu zavanywe muri gereza ya Kigali 1930, ndetse n’abayoboke b’amashyaka PDP IMANZI, FDU INKINGI, RNC.

Uyu mutwe w’abicanyi ukaba ariwo uherutse guhitana umugororwa witwa Minani Froduard aho bamusanze aho aryama mu ijoro, ndetse bakomerekeje n’abandi 6 ubu barembeye mu bitaro i Nyanza.

Umwe mubagize aka gatsiko k’abicanyi utarifuje ko amazina atangazwa akaba yaratubwiye ko ubu bakoze urutonde rw’abantu 40 bagomba kwicwa kandi ko amabwiriza bayahawe n’inzego z’ubuyobozi bwa gereza!

Uyu kandi akaba yarashoboye kuduha n’amazina ya bamwe mu bayoboye aka gatsiko k’abicanyi barangajwe imbere na:

-MVUYEKURE ALEXANDRE (uyu niwe uyobora gereza imbere mu bafungwa),

-NDAYIZEYE PHOCAS (uyu niwe ushinzwe umutekano w’imbere mu mfungwa),

-AHISHAKIYE BONAVENTURE (uyu niwe ugenda nijoro ayoboye ibyo byihebe)

abandi barimo bagendana amahiri n’ibyuma ni Gatete Jean Damascene, Nyabyenda Evariste, Nsengiyumva Xavier.

Kugeza ubu imfungwa zo muri gereza ya Nyanza zikaba zitekewe n’ubwoba kuko zabuze n’uwo zitakira kuko n’umuyobozi wa gereza SP MUKONO JOHN mu nama yakoresheje kuri uyu wa kabiri yavuzeko ashyigikiye uwo mutwe kuko ushinzwe umutekano!

Imfungwa n’abagororwa bakaba baryamiye amajanja buri wese n’intwaro gakondo bategerejeko hagira igikoma zikirwanaho, kuko zidashobora kurebera ubwicanyi nk’ubwabaye tariki 28/07/2017 bwahitanye Minani Froduard.

Kugeza ubu kandi haribazwa impamvu ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa bwahisemo kwicecekera mu gihe umwuka utari mwiza.

Mu bihe bishize imfungwa ziregwa politiki zakusanyirijwe muri gereza ya Nyanza, ibintu byafashwe nk’ibifite ikindi bihishe mu minsi idatinze muri iyi gereza ibintu bikaba bishobora kuba bibi niba ntagikozwe ngo uyu mugambi mubisha wateguwe uhagarare.

Umusomyi wa The Rwandan

Gereza ya Nyanza