Gereza ya Nyarugenge: KAMUALA MOLA yagaragajwe nyuma yo kwimurwa bimeze nko gushimutwa.

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umugororwa ufite inkomoko yo mu Gihugu cya Kenya witwa KAMUALA MOLA wari ufungiye muri gereza ya Nyanza, akaza gutwarwa tariki ya 24/08/2018 n’urwego rushinzwe iperereza RIB rwari ruherekeje Dan Munyuza ubwe! Kuva icyo gihe uwo mugororwa ntihagaragajwe aho yajyanywe ndetse n’icyo akurikiranyweho.

Amakuru ikinyamakuru The Rwandan cyabashije kumenya ni uko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 08/09/2018 ahagana i saa moya z’ijoro uwo mugororwa yagejejwe muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, aho yazanywe yarahindanye umusatsi waramwereyeho bigaragara ko yari afungiye ahantu habi.

Kugeza ubu n’ubwo bitatangajwe ku mugaragaro icyo akurikiranyweho, amakuru aturuka muri bamwe mu bakozi ba RIB na RCS aravugako uyu mugororwa akekwaho gufasha imfungwa zo muri gereza ya Nyanza mu buryo bw’ikoranabuhanga kuvugana n’umutwe wa FLN.

Kugaragazwa k’uyu mugororwa kuje nyuma y’aho ikinyamakuru The Rwandan kimutabarije, ibintu byatumye na Ambassade ya Kenya mu Rwanda ihaguruka mu kumushakisha.

Nyuma yo gutwara uyu mugororwa w’umunyakenya, muri gereza ya Nyanza hakurikiyeho gusaka icyitwa téléphone n’impapuro kugeza n’ubwo ubuyobozi bwa gereza bwafashe icyemezo cyo guca isinga z’amashanyarazi zose zafashaga abagororwa kubona umuriro bakoresha kuri za radio zibafasha kumenya amakuru! Kuko izo nsinga zakekwagako arizo bifashisha mugushyira umuriro muri za téléphone.

Nyamara ariko n’ubwo ubuyobozi bwa Gereza bwijijisha busaka za téléphone mu bagororwa ntawe uyobewe ko mu magereza ibyinjiramo byose bishoboka kuko abayobozi bashinzwe iperereza mu magereza baba baretse ibyo bintu bikinjira dore ko babifataho umusoro ndetse bimwe ni nabo babigurisha ku bagororwa.

1 COMMENT

  1. Hi the Rwanda,
    Can I have a copy of this article in English?
    This is because I have taken the govt to the East African Court of Justice, and this article is part of my evidence.
    Thanking you in advance for your kind consideration.
    Regards!

Comments are closed.